Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ashima intambwe nziza ishuri rya G.S.
Marie Reine Rwaza rigezeho kandi aryifuriza gukomeza kujya mbere. Ubwo ni ubutumwa
yagarutseho ku wa gatandatu 2025-07-01 |
Ku wa gatanu tariki ya 30/05/2025 muri Paruwasi ya Butete, mu rwunge rw’Amashuri rwa
Kayenzi rwaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Inyenyeri yo mu rukerera, habereye
ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 2025-06-24 |
Ku wa gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije n’ishuri ribanza ryaragijwe Mutagatifu
Mariko kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Mariko ryisunze. 2025-06-11 |
Ku wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mukuru wa
Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yaragijwe. Uwo munsi, abakristu bakoreye urugendo
nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima rwaranzwe n’igitaramo, 2025-06-11 |
Ku wa gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2025 mu Iseminari Nto ya Nkumba habereye ibirori byo
guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani umurinzi wayo no guhimbaza isabukuru
y’imyaka 37 imaze ishinzwe. 2025-06-11 |
Ku wa gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2025, ku munsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Diyosezi ya
Ruhengeri yahimbaje Yubile y’impurirane mu rwego rw’umurimo n’abakozi Gatolika.
Yizihirijwe muri Paruwasi ya Kinoni yaragijwe Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi. 2025-06-11 |
Gutanga umugisha ni umwe mu mihango mitagatifu ikorwa muri Kiliziya Gatolika. Icyo
gikorwa kibereyeho gusingiza Imana, kuyishimira no gutagatifuza abantu, ibintu
n’ahantu ndetse no kugira ngo ibintu n’ahantu runaka bibere abantu isoko y’ihirwe no
gutunganirwa nk’uko Imana ibishaka. 2025-06-11 |
Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana, ibarema ari
umugabo n’umugore » (Intg 1, 27). Kuvuga ko Imana yaremye umuntu mu ishusho ryayo
tugomba kubyumva tudatekereza na gato ko Imana yaba ifite umubiri. 2025-06-10 |
Ku Cyumweru tariki ya 20/04/2025, ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima,
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri,
yayoboye Misa yo guhimbaza Umunsi mukuru ukomeye wa Pasika 2025-05-05 |
Ku wa kane mutagatifu, tariki ya 17 Mata 2025, muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri,
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayoboye
Misa ya Krisma. 2025-05-02 |