Ku wa gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2025 mu Iseminari Nto ya Nkumba habereye ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani umurinzi wayo no guhimbaza isabukuru y’imyaka 37 imaze ishinzwe. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yagarutse ku bigwi byaranze Yohani Intumwa waranzwe no gukunda Imana, gukunda Umubyeyi Bikira Mariya, asaba abarererwa n’abarerera muri iryo shuri kwihatira gukunda Ijambo ry’Imana no kurushaho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yakanguriye abaseminari, abarezi n’ababyeyi kurangwa n’ubufatanye mu kuza ku isonga mu mitsindire. Yashimiye iri shuri ku muhigo ryesheje mu mitsindire aho ryaje mu bigo icumi bya mbere ku basoza icyiciro rusange ku rwego rw’Igihugu no ku mwanya wa 17 ku basoza amashuri yisumbuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri ushize wa 2023-2024. Yaryifurije guharanira kurushaho kujya mbere. Yarihaye umukoro wo guharanira kuza mu bigo bitanu bya mbere mu Gihugu mu gutsinda neza. Yashimye intambwe nziza iyo Seminari igezeho mu mikino n’imyidagaduro mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ayifuriza gukomeza kwitwara neza mu ruhando rw’andi mashuri mu mpande zose bagaragaza ubuvandimwe, imbaraga, ubushobozi, ubwenge n’ibindi bijyanye n’uko biga mu ishuri rifite amateka meza kandi rifite icyerekezo cyiza.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimye umusaruro mwiza iyi Semineri Nto ya Nkumba imaze gutanga kuva yashingwa harimo abasaseridoti n’abayobozi mu nzego zinyuranye hirya no hino mu Gihugu, agaragaza ko bakomeye ku ntego yo kurera umuseminari uzavamo umuntu wuzuye kuri roho no ku mubiri.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, Mwanangu Théophille yashimiye Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri ku musanzu itanga mu iterambere binyuze mu burezi, ayizeza gukomeza ubwo bufatanye. Yijeje iyi Semineri amahugurwa y’abarezi mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu gutanga uburezi bufite ireme.
Umuyobozi wa Seminari Nto ya Nkumba Padiri Maniraguha Dieudonné yashimye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri uhoza ku mutima iyo Seminari. Yagaragaje ko bashyize imbere ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi, n’abanyeshuri mu kugera ku ireme ry’uburezi bifuza.
Abaseminari bahamya ko bihaye imihigo yo kwiga no gutsinda neza, barangwa n’ikinyabupfura, gukorera hamwe no gukunda isengesho.
Ababyeyi n’abarezi bavuga ko batazahwema kugaragaza uruhare rwabo mu myigire y’abana babo.
Ibyo birori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano, gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze neza kurusha abandi ibizamini by’amarushanwa yateguraga uwo munsi mukuru. Hahembwe kandi abarezi babaye indashyikirwa mu myigishirize.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA