Ishuri « Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza » ryahimbaje umunsi mukuru waryo

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ashima intambwe nziza ishuri rya G.S. Marie Reine Rwaza rigezeho kandi aryifuriza gukomeza kujya mbere. Ubwo ni ubutumwa yagarutseho ku wa gatandatu tariki ya 24/05/2025 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’Isi iryo shuri ryaragijwe. Usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 22/08. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, muri kiliziya ya Paruwasi ya Rwaza. Yatanze isakramentu rya Batisimu ku banyeshuri 10, Ukaristiya ya mbere ku banyeshuri 5 n’Ugukomezwa ku banyeshuri 32.

Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi kurushaho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya bakamufatiraho urugero rwo guca bugufi no kunogera Imana. Yifurije abanyeshuri biga muri G.S. Marie Reine Rwaza gukura mu busabaniramana, mu kwizera no mu kwemera. Yavuze ko iryo shuri rikomeye ku mwihariko waryo wo gutanga uburere bwuzuye, gufasha abana gukuza impano bifitemo no gufasha abanyeshuri mu myemerere yabo bagakura bakomeye ku cyubahiro cy’Imana bibafasha kuba abantu b’ingirakamaro, bifitiye icyizere, bakazigirira akamaro, bakakagirira Kiliziya n’Igihugu muri rusange. Yifurije kandi abanyeshuri gukura neza kuri roho no ku mubiri banogeye Imana n’abantu.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse kuri Yubile y’impurirane iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari yo Yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Yasabye abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi kurushaho kurangamira Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro nk’uko insanganyamatsiko y’iyo Yubile ibivuga. Yashimiye abanyeshuri bo muri G.S. Marie Reine Rwaza uburyo bakira uburere bahabwa bugatanga umusaruro mu mitsindire. Yashimiye abarezi baryigishamo ku urukundo, ishyaka n’umurava bagaragaza mu myigishirize. Yabifurije kurushaho guharanira kurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Yifuje ko iryo shuri ryakomeza kuba igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe, n’amahoro nk’uko insanganyamatsiko yo muri uyu mwaka w’amashuri ibivuga igira iti: «Turangamiye Kristu, ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro».

Urwunge rw’Amashuri rwaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi rya Rwaza ni ishuri ryisumbuye ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri. Ubu ririmo abanyeshuri 964 barimo abiga mu cyiciro rusange n’abiga mu mashami anyuranye. Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, gutanga impano n’ubusabane

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO