Igisobanuro cy'umugisha

Gutanga umugisha ni umwe mu mihango mitagatifu ikorwa muri Kiliziya Gatolika. Icyo gikorwa kibereyeho gusingiza Imana, kuyishimira no gutagatifuza abantu, ibintu n’ahantu ndetse no kugira ngo ibintu n’ahantu runaka bibere abantu isoko y’ihirwe no gutunganirwa nk’uko Imana ibishaka. Ariko se umugisha ni iki?

Mu mvugo isanzwe, hano iwacu mu Rwanda, ijambo “Umugisha” risobanura amahirwe, impano nziza cyangwa se ikintu cyiza cyane ku buryo buhebuje. Iyo abantu bavuze ngo: “Uriya muntu yagize umugisha”, baba bashaka kuvuga ko yagize amahirwe. Iyo umusore abwiye umukobwa bakundana ati: “Uri umugisha”, ni nk’aho aba amubwiye ati: “Ni wowe mahirwe yanjye”, cyangwa ngo: “Nta kintu cyiza cyane nigeze mbona mu buzima bwanjye cyakundutira”, cyangwa ngo: “Uri impano nziza nahawe n’Imana”. Abanyarwanda baravuga ngo urubyaro ni umugisha Imana iha ababyeyi, icyo gihe baba bavuze ko abana ari impano nziza cyane ikomoka ku Mana. Iyo umuntu abwiye mugenzi we ati: “Nkwifurije umugisha”, aba amubwiye ngo: “Nkwifurije guhirwa no gutunganirwa”.

Mu mvugo y’abakristu gatolika, “Umugisha ni ubuntu Imana itugirira maze ikaduha ibyiza byose dukeneye mu bihe byose na buri kanya ndetse kenshi na kenshi ku buryo burenze ibyifuzo byacu”. Iyo rero abepiskopi, abapadiri cyangwa abadiyakoni batanga umugisha, baba basingiza Imana kandi bayishimira kubera ubwo buntu idahwema kutugirira, hanyuma bakayitakambira ngo iduhe ibyiza byose dukeneye mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwacu. Byongeye kandi, ibyo bisingizo nta cyo byongera ku buhangange bw’Imana, ahubwo nitwe byungukira ingabire zidukiza, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu (Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, Interuro rusange ya 4, p. 534). Umuhango w’itangwa ry’umugisha unadutegurira guhabwa neza amasakramentu no gutagatifuza ibihe binyuranye by’ubuzima bwacu.

Nk’uko tubizi, ibyiza byose bibaho bikomoka ku Mana, Yo isumba byose kandi ikwiye gusingizwa iteka ryose. Ni ukuvuga ko Imana ari Yo soko y’imigisha yose. Ni Yo yonyine Nyir’ineza na soko y’ubuzima kandi yaremye neza rwose ibiriho byose igira ngo isendereze ityo umugisha mu biremwa byayo. Igihe kandi muntu yanze kuyumvira, akivutsa atyo ibyiza byo guhorana na Yo, ntabwo yamutereranye ngo ahere ku ngoyi y’urupfu, ahubwo yakomeje kumusesekazaho imigisha myinshi nk’ikimenyetso cy’urukundo, impuhwe n’imbabazi. Byongeye kandi, igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu maze idusakazamo ityo imigisha y’amoko yose, hanyuma idukuraho burundu umuvumo twari twarakururiwe n’icyaha cy’inkomoko. Yezu Kristu rero, We mugisha uhebuje kandi usumba iyindi yose Imana yaduhaye, yatuzaniye umugisha (Intu 3, 26) kandi mu gihe cy’imibereho ye hano ku isi, arangwa no kuwuha abo yahuye na bo. Nta muntu n’umwe Yezu Kristu atahaye umugisha kandi ahora aduha umugisha. Ubuzima bwacu twese busendereyemo umugisha w’Imana.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO