Ku wa gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2025, ku munsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y’impurirane mu rwego rw’umurimo n’abakozi Gatolika. Yizihirijwe muri Paruwasi ya Kinoni yaragijwe Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi.
Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yahaye umugisha ishusho ya Yozefu Mutagatifu iyo Paruwasi yaragijwe nk’ikimenyetso cy’iyo Yubile. Yahaye umugisha n’ibikoresho byifashishwa mu mirimo itandukanye irimo: ubuhinzi, ubworozi, uburezi, ubuzima, ubwubatsi, ubudozi, iby’ikoranabuhanga n’ibindi.Yanafunguye ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 75 iyo Paruwasi ya Kinoni imaze ishinzwe izizihizwa mu mwaka utaha wa 2026. Umwepiskopi yatanze ibyemezo by’ishimwe ku bakozi babaye indashyikirwa mu byiciro binyuranye.
Mu butumwa yagejeje ku bakristu, Umwepiskopi yagarutse ku ndangagaciro zaranze Yozefu Mutagatifu abasaba gufatira urugero kuri uwo Mutagatifu waranzwe n’ubunyangamugayo, ubutungane, kwiyoroshya, gukunda umurimo no kwita ku muryango we. Yasabye abakristu gukorana umurava, urukundo n’ubwitange ubutumwa bakora birinda ubunebwe bijyana no kubungabunga ibyo Imana yaremye baharanira gukora ibikorwa byiza byubaka Isi nziza ibereye abayituye. Yagize ati: “Mu murimo umuntu akora, mu kazi umuntu akora akoresha impano ze zose Imana yamuhaye, ubwenge Imana yamuhaye, imbaraga z’umutima n’iz’umubiri kugira ngo ibyo byiza Imana yashyize mu biganza bye bibungabungwe”.
Mu ijambo rifungura ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Kinoni imaze ishinzwe, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yakanguriye abakristu,abihayimana n’abasaseridoti bayikoreramo ubutumwa kuzarangwa n’ubufatanye mu myiteguro y’iyo Paruwasi yo kuzibaruka Paruwasi nshya ya Nkumba.
Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri unashinzwe komisiyo ya Yubile muri iyo Diyosezi ya Ruhengeri, yagarutse ku bikorwa bazibandaho birimo n’ibyo kwita ku mahuriro y’abakozi gatolika mu ma Paruwasi.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kinoni Gilbert KAZINGUFU yavuze ko mu bikorwa bateganyije bizaranga kwitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Kinoni imaze ishinzwe biyemeje guhuza imbaraga kugira ngo bizatange umusaruro mwiza. By’umwihariko yagaragaje ko batangiye ibikorwa byo kubaka amacumbi y’abasaseridoti n’andi mazu azakenerwa mu kubyara Paruwasi nshya ya Nkumba kandi ko bizeye kuzahimbaza iyo Yubile baresheje uwo muhigo.
Abakora imirimo inyuranye biyemeje kurushaho kwitabira umurimo bashinzwe, bawunoza, bawukunda kandi baharanira icyateza imbere imiryango yabo, Kiliziya n’Igihugu muri rusange.
Abakristu ba Paruwasi ya Kinoni bahamya ko batazahwema gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byo kwibaruka Paruwasi nshya ya Nkumba izabyarwa na Paruwasi ya Kinoni. Bagaragaza ko iki gihe cya Yubile binjiyemo ari umwanya wo gushimira Imana ibyiza Paruwasi yabo yagezeho muri iyo myaka 75 ukaba n’umwanya wo gukomeza kwivugurura no kwiragiza Imana.
Marie Goretti Nyirandikubwimana