Mutagatifu Agustini w’i Hipone, umuntu nyamuntu, yavukiye i Tagaste mu majyaruguru
y’Afurika ku wa 13 Ugushyingo muri 354. Amaze kuvuka, ababyeyi be bamwise
Aurelius Augustinus. Nyina, ariwe Mutagatifu Monika, yari umukristu nyawe, naho
se Patirisi akaba umupagani waje kubatizwa habura igihe gito cyane ngo yitabe
Imana. 2023-09-03 |
Ku wa gatandatu, tariki ya 19/08/2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana,
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagiriye uruzinduko muri Santarali ya Nkumba
iherereye muri Paruwasi ya Kinoni. Atanga isakramentu ry’ugukomezwa ku bakristu 87. 2023-08-25 |
Ku wa gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri hizihirijwe
yubile y’imyaka 25 Ihuriro Inshuti z’Umunyanazareti rimaze rishinzwe muri Diyosezi ya
Ruhengeri. Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya
Ruhengeri yifurije Inshuti z’Umunyanazareti yubile nziza. 2023-08-25 |
Ku wa kabiri, tariki ya 22/08/2023, ku munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru,
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya
Ruhengeri, yari muri Paruwasi ya Janja aho yaturiye Igitambo cy’Ukaristiya, abasore bane
n’abakobwa batanu banakora amasezerano ya mbere mu Muryango w’Abafureri n’Ababikira
b’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami. 2023-08-25 |
Guhera ku wa gatatu, tariki ya 16 Kanama 2023, urubyiruko rwo mu maparuwasi yose ya
Diyosezi ya Ruhengeri rwateraniye muri Paruwasi Nyakinama mu ihuriro ngaruka-mwaka rifite
insanganyamatsiko igira iti “Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse, agenda yihuta” (Lk 1,39). 2023-08-25 |
Ku wa mbere, tariki ya 07 Kanama 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA,
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ashagawe n’abasaserdoti, abihayimana, abayobozi
bahagarariye inzego za Leta n’iz’umutekano n’imbaga y’abakristu, yashyize ibuye ry’ifatizo
ahazubakwa Paruwasi ya Karuganda izavuka kuri Paruwasi ya Nemba. 2023-08-16 |
Ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2023, Korali Magnificat ikorera ubutumwa
muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yakoze igitaramo ku nshuro ya mbere kigamije kwinjiza
abakristu mu munsi mukuru wa Asomusiyo uhimbazwa buri tariki ya 15 Kanama. 2023-08-15 |
Ku cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2023, muri Paruwasi ya Janja hasorejwe ihuriro
ry’urubyiruko rugera kuri 400 rwaturutse mu matsinda y’Ihamagarirwabutumwa (groupe
vocationnel) mu maparuwasi agize iyi Diyosezi ya Ruhengeri. 2023-08-15 |
Ku wa gatandatu, tariki ya 12 Kanama 2023, abana ba Diyosezi ya Ruhengeri basaga ibihumbi
birindwi baherekejwe n’abakangurambaga b’abana n’abapadiri bashinzwe abana muri paruwasi
zigize Diyosezi ya Ruhengeri, bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya
Umwamikazi wa Fatima iri muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. 2023-08-15 |
Ku wa gatanu, tariki ya 11/08/2023, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri haturiwe igitambo
cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa
Diyosezi ya Ruhengeri, wari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Lode Aerts, Umwepiskopi
wa Bruges mu Bubiligi ari naho Uwo muryango wavukiye. 2023-08-15 |