Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yaragijwe

Ku wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yaragijwe. Uwo munsi, abakristu bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima rwaranzwe n’igitaramo, inyigisho n’amasengesho. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri muri Katedrali ya Ruhengeri. Mu nyigisho, yagarutse ku butumwa bwa Bikira Mariya i Fatima muri Portugal ubwo yabonekeraga abana batatu aribo Lusiya, Fransisiko na Yasenta mu mwaka w’1917 akabaha ubutumwa bwo gusenga, kwicuza ibyaha no guhinduka.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abakristu uburyo bwiza bwo gusenga: gusenga bijyana no kwicisha bugufi imbere y’Imana, gusenga nta buryarya, gusengana umutima mwiza no guharanira amahoro. Yabasabye gukunda Misa no kuyitabira no kurushaho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya bakamufatiraho urugero rwo kumvira ugushaka kw’Imana, kwiyoroshya n’ubutungane. Yabakanguriye gukomera ku isengesho iwabo mu ngo bariha umwanya ukwiye.

Nyiricyubahiro Musenyeri yabibukije insanganyamatsiko ya Yubile y’impurirane iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda: Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Iyo nsanganyamatsiko ni iyi: «Turangamire Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro». Yasabye abakristu kwimika urukundo, ubuvandimwe n’amahoro birinda inzangano, ishyari, n’ibindi bikorwa bibi bisenya ubuvandimwe mu miryango yabo nk’amakimbirane, ubugizi bwa nabi, gukekana amarozi, inzika, kwicana, amazimwe n’ibindi.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 25 Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima imaze ishinzwe. Yatangaje ko insanganyamatsiko izaranga iyo yubile iri iyi: «Twumvire Umubyeyi Bikira Mariya dusenga kandi twihana». Yavuze ko abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bashimira Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya n’abagize uruhare kugira ngo batere intambwe ishimishije ngo Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ibe imaze gutera intambwe nziza ishimishije mu myaka 25 imaze. Yashimye umusaruro imaze gutanga harimo no gufasha abakristu gusenga, kwamamaza ubutumwa bwa Bikira Mariya n’ibindi. Yashimiye abagize ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya, aryifuriza ko ryazakomeza gushinga imizi hirya no hino mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri. Yasabye abasaseridoti kurushaho kujya bategurira abakristu inyigisho zinyuranye zibahugura by’umwihariko ku gaciro k’isengesho.

Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yashyizweho nk’urwibutso rwa Diyosezi ya Ruhengeri mu gihe cya Yubile y’impurirane mu mwaka w’2000 ubwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahimbazaga Yubile y’imyaka 2000 y’ugucungurwa kwa Muntu na Yubile y’imyaka 100 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda icyo gihe. Yatashwe ku mugaragaro tariki ya 11/02/2001 ari nabwo Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Irarikira abakristu gukomeza kurangamira Umubyeyi Bikira Mariya. Yatangiranye n’ikinyagihumbi cya gatatu. Yashyizwe ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA tariki ya 20/05/2017 ubwo Diyosezi ya Ruhengeri yizihizaga yubile y’imyaka 100 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima. Tariki ya 01 Ukwakira 2024 Académie Pontificale ya Bikira Mariya yayishyize ku rutonde rw’ingoro za Bikira Mariya zizwi ku isi hose.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO