Ku wa kane mutagatifu, tariki ya 17 Mata 2025, muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayoboye Misa ya Krisma. Ni Misa yahimbaje ari kumwe n’abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri nk’ikimenyetso cy’ubumwe bafitanye n’Umwepiskopi.
Mu nyigisho ikurikira Ivanjili, Umwepiskopi yasobanuriye abakristu agaciro k’amavuta matagatifu yahawe umugisha: «Amavuta y’abigishwa ni amavuta aha imbaraga n’ubwitonzi abigishwa kugira ngo barusheho kumva neza Inkuru Nziza ya Kristu no kunezezwa no kuvuka bundi bushya bakabaho muri Kiliziya. Amavuta y’abarwayi agarurira umubiri wacu imbaraga, akirukana ububabare, ubumuga n’indwara. Krisma Ntagatifu isigwa ku gahanga k’ubatizwa n’ukomezwa, igasigwa mu biganza by’uhabwa ubupadiri no ku mutwe w’uhabwa ubwepiskopi. Krisma idusenderezamo ububasha bwa Roho Mutagatifu, akaba ikimenyetso cy’ubucungurwe n’icy’ubuzima maze abayisizwe bagahinduka ingoro y’ubuhanga bw’Imana bakarangwa n’imibereho y’ubuziranenge».
Ahereye ku Ivanjiri yatangajwe muri iyo Misa (Lk 4, 16-21), Umwepiskopi yanigishije ukuntu umusaseridoti nyawe ari utera ikirenge mu cya Yezu, akumva ko yoherejwe mu butumwa na We kandi ubutumwa bwe bukaba busobanutse, akaba ari yo mpamvu ntawukwiye kubuca ku ruhande. Ubwo butumwa ni ukugeza ku bakene Inkuru nziza, gutangariza imbohe ko zibohowe, gutangariza impumyi ko zihumutse, no gutangariza abapfukiranwaga ko babohowe. Umusaseridoti ahamagariwe kwamamaza impuhwe za Nyagasani mu mvugo no mu ngiro.
Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abapadiri ko bagomba guhugukira kuziririkana amategeko ya Nyagasani, kwemera ibyo basoma muri Bibiliya, ibyo bemera bakabyigisha n’ibyo bigisha bakihatira kubikurikiza mu migirire yabo. Inyigisho batanga zigomba kubera imbaga y’Imana ifunguro n’impumuro y’imibereho yabo ikagwa neza abayoboke ba Kristu, bityo ijambo ribaturutsemo n’urugero rwiza batanga bikubaka ingoro y’Imana ari yo Kiliziya. Umwepiskopi yavuze kandi ko ubuhangage bw’ubusaseridoti ari ukuba abagaragu n’abashumba beza bakurikije urugero rwa Kristu witanze kugera ku musaraba. Yashishikarije abasaseridoti kurushaho gukurikiza urwo rugero rwiza Yezu yaduhaye no kuzirikana iyi nama Pawulo Mutagatifu yabwiye Timote muri aya magambo: «Ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza» (1Tm 6, 11).
Mbere yo kwakira umugisha usoza, Musenyeri Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, mu izina ry’abaseseridoti no mu izina ry’abakristu bose muri rusange, yifurije Umwepiskopi umunsi mwiza w’ubusaseridoti, amushimira uburyo adahwema kutubera umushumba mwiza rwose, kandi amwizeza ubufatanye n’ubudahemuka mu butumwa bwo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y’Imana.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye abakristu bose baje guhimbaza Misa ya Krisma no gushimira Imana kubera ingabire y’ubusaseridoti muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane: imyaka 2025 Imana yigize umuntu n’imyaka 125 Inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda. Yifurije umunsi mwiza umuryango w’Imana wasizwe amavuta y’ubutore muri Batisimu, ariko cyane cyane abasaseridoti Imana yihitiyemo bakaberwa no kuyishengerera no gusohoza neza ubutumwa yabahaye.
Umwepiskopi yasabye abakristu kurushaho gushimira Imana kubera ko ikomeje kwitorera abasaseridoti muri Diyosezi ya Ruhengeri. Uyu mwaka Diyosezi ya Ruhengeri ifite umugisha kuko dufite abadiyakoni 7 bitegura guhabwa ubupadiri, n’abadiyakoni 3 bari kurangiza umwaka wa 3 wa Tewolojiya bitegura ubudiyakoni. Hari na barumuna babo mu maseminari makuru no mu Iseminari Nto ya Nkumba bifuza kwiyegurira Imana. Abo bose ni umugisha w’Imana kuri Diyosezi ya Ruhengeri. Nyiricyubahiro Musenyeri yanavuze ko muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane hari abapadiri 3 ba Diyosezi ya Ruhengeri bari guhimbaza Yubile y’imyaka 25 y’ubusaseridoti: Padiri Eugène Twizereyezu, Padiri Bonaventure Twambazimana na Padiri Cyprien Niyitegeka. Yabifurije Yubile nziza!
Umwepiskopi yashimiye abasaseridoti bose ubutumwa bakora hirya no hino bitanga batizigama, kandi abasaba kurushaho kurangwa n’ibi bintu bigomba kubaranga igihe cyose n’ahantu hose : urukundo, ubwitange, kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Mu gusoza, yashimiye abantu bose bafasha abasaseridoti na Diyosezi ya Ruhengeri mu butumwa. Yasabye abakristu kujya basabira abasaseridoti kandi buri wese akarangwa no kuba indahemuka mu muhamagaro we. Yabaragije bose Bikira Mariya, abifuriza umugisha w’Imana.
TUYISENGE Innocent