Yezu wazutse araduhumuriza kandi aradutuma kumubera abahamya

Ku Cyumweru tariki ya 20/04/2025, ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayoboye Misa yo guhimbaza Umunsi mukuru ukomeye wa Pasika atanga n’Isakramentu rya Batisimu ku bana bato. Yifurije abakristu bose Pasika nziza kandi abashimira ukuntu guhera mu ntangiriro y’igisibo, bateguye imitima yabo barushaho gusenga, kwihana no kwigomwa, no gukora ibikorwa by’urukundo, bikagaragarira cyane mu buryo bawahwe isakramentu rya Penetensiya bakanatanga imfashanyo igenewe abakene n’abandi bantu bababaye. Ibyo bikorwa byiza byabaranze mu Gisibo byabafashije kwinjira neza mu Cyumweru gitagatifu cyagenewe kwibutsa Ububabare bwa Yezu kuva ubwo asesekaye i Yeruzalemu ari Umutabazi. Ni Icyumweru tuzrikanamo urukundo ruhebuje Imana yadukunze: “Yaradukunze igera aho itwoherereza Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu wadupfiriye ku musaraba”.

Icyo Cyumweru gitagatifu cyasojwe n’iminsi nyabutatu ya Pasika bibutsemo Ibabara n’izuka bya Nyagasani. Nk’uko bisobanuwe mu Mategeko rusange yerekeye umwaka wa Liturujiya na Kalendari yawo (reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, paje ya 94), iminsi nyabutatu ya Pasika itangirana na Misa y’ikigoroba ihimbaza Isangira rya Nyagasani, amasangano yayo akaba Igitaramo cya Pasika, igasozwa n’amasengesho y’umugoroba w’umunsi w’izuka rya Nyagasani. Ni iminsi ihatse indi yose yose y’umwaka wa Liturujiya. Uko umunsi w’Icyumweru usumba indi minsi y’Icyumweru, ni ko n’umunsi mukuru ukomeye wa Pasika usumba indi yose y’umwaka wa Kiliziya. Ni umunsi tuzirikana ko Kristu mu ipfa rye yatsinze urupfu rwacu, maze mu izuka rye adusubiza ubugingo. Nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yabivuze, ni koko “Kristu yatsinze urupfu kandi abamwemera yadusangije umutsindo we. Abakurikiye Yezu mu nzira ye y’umusaraba bashavujwe no kubona ikinyoma n’inabi byahawe icyicaro. Ariko nubwo yapfuye, ntiyaheranywe n’urupfu. Yarazutse ni muzima. kandi nta n’umwe mu bamwiringira uzakorwa n’ikimwaro”.

Mu gitondo cy’umunsi Yezu yazutseho, Mariya Madalena yasutse inyanja y’amarira iruhande rw’imva ya Yezu kubera ko yatekereza ko umurambo wa Nyagasani bawutwaye akaba atari azi aho bawujyane (reba Yh 20, 11-13). Ibyo byari bimuhangayikishije cyane, ariko amaze kubona Yezu no guhura na We, yarishimye. Uko ni ko Yezu wazutse agenzereza abahura na We. Ni We utera intambwe ya mbere, agasanga buri wese mu buzima bwe no mu mihangayiko yacu. Nk’uko yabajije Mariya Madalena ati “Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde? (Yh 20, 15)”, ni ko abigenzera n’abandi bantu bose: “Yezu arakubaza nawe ati ‘urashaka nde? Urashaka iki? Ni iki gihangayikishije umutima wawe? Aratubaza twese igihangayikishije iyi si yacu’. Ni byinshi: ubukene, ubugizi bwa nabi, intambara, uburwayi, urupfu. Ibyo byose tubinyuramo twemye kuko twemera ko Yezu yazutse, ko ari muzima kandi ko nta n’umwe mubamwiringira uzakorwa n’ikimwaro”. Icyo agamije ni ukuduhumuriza twese no kudukiza bityo tugahinduka abantu babayeho mu mahoro kandi bagendana amizero.

Nyiricyubahiro Musenyeri yigishije kandi ko abahuye na Yezu wazutse atabahumuriza gusa, ahubwo abaha b’ubutumwa bwo kuba abahamya b’ibyo biyumviye kandi biboneye: “Abakristu duhamagariwe kugeza ku bavandimwe ihumure, ibyishimo n’amahoro dukesha kwihurira na Yezu wazutse”.

Mbere y’umugisha usoza Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abakristu ko Pasika y’uyu mwaka twayihimbaje mu mwaka wa Yubile y’impurirane: imyaka 2025 Imana yigize umuntu kugira ngo iducungure n’imyaka 125 Inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda. Yashimiye abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri uburyo bunze ubumwe na Kiliziya yose mu guhimbaza iyi Yubile, abashishikariza gukomeza kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu mihimbazo isigaye mu rwego rw’igihugu no mu rwego rwa Diyosezi yacu. Yabasabye gukomeza kurangamira Kristu wazutse We soko y’amizero, amahoro n’ubuvandimwe, no kuba abagabuzi b’amahoro ya Kristu muri iyi si iyakeneye cyane. “Nk’uko Ibyanditswe Bitagatifu bibitubwira, ijambo rya mbere Kristu yabwiye abigishwa be nyuma yo kuzuka mu bapfuye ni “Nimugire amahoro”. Ayo mahoro ya Kristu ni yo mahoro nyayo. Twakire amahoro ya Kristu wazutse mu mitima yacu, aganze mu ngo zacu n’aho turi hose. Uwakiriye aya mahoro aturuka kuri Yezu Kristu akayasangiza abandi arahirwa kuko ari we mwana w’Imana koko. Yezu ati “Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana” (Mt 5, 9)”. Kuba abagabuzi b’amahoro ya Kristu wazutse ni ubutumwa dusangiye twese nk’abakristu.

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye abakristu ba Paruwasi Katedrali uburyo biteguye neza guhimbaza ku buryo bukwiye Pasika ya Nyagasani ndetse n’ababibafashijemo bose. Nubwo Santrali zose za Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri zigifunze zose, Umwepiskopi yashimye ukuntu abakristu bakomeye ku kwemera, kandi avuga ko afite ku mutima abatashoboye guhimbaza Misa ya Pasika kubera n’izindi mpamvu zitandukanye cyane cyane abarwayi, abasaza n’abakecuru n’abandi bari mu bigeragezo. Kwemera Kristu wazutse nibabere ikiramiro. Yifurije abantu bose amahoro n’imigisha dukesha Yezu wadupfiriye ku musaraba akazukira kudukiza, abaragiza Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ngo abarinde kandi abarengere.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO