Dernières nouvelles du Diocèse

Ku wa gatandatu, tariki ya 23 Nzeri 2023, muri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, iherereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, hakoraniye urubyiruko n’abana bagera ku bihumbi bibiri ba Santarali ya Ruhengeri bitabiriye ubukangurambaga ku kwita ku buzima bwo mu mutwe.
2023-09-30

Mutagatifu Agustini w’i Hipone, umuntu nyamuntu, yavukiye i Tagaste mu majyaruguru y’Afurika ku wa 13 Ugushyingo muri 354. Amaze kuvuka, ababyeyi be bamwise Aurelius Augustinus. Nyina, ariwe Mutagatifu Monika, yari umukristu nyawe, naho se Patirisi akaba umupagani waje kubatizwa habura igihe gito cyane ngo yitabe Imana.
2023-09-03

Ku wa gatandatu, tariki ya 19/08/2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagiriye uruzinduko muri Santarali ya Nkumba iherereye muri Paruwasi ya Kinoni. Atanga isakramentu ry’ugukomezwa ku bakristu 87.
2023-08-25

Ku wa gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri hizihirijwe yubile y’imyaka 25 Ihuriro Inshuti z’Umunyanazareti rimaze rishinzwe muri Diyosezi ya Ruhengeri. Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije Inshuti z’Umunyanazareti yubile nziza.
2023-08-25

Ku wa kabiri, tariki ya 22/08/2023, ku munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yari muri Paruwasi ya Janja aho yaturiye Igitambo cy’Ukaristiya, abasore bane n’abakobwa batanu banakora amasezerano ya mbere mu Muryango w’Abafureri n’Ababikira b’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami.
2023-08-25

Guhera ku wa gatatu, tariki ya 16 Kanama 2023, urubyiruko rwo mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Ruhengeri rwateraniye muri Paruwasi Nyakinama mu ihuriro ngaruka-mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse, agenda yihuta” (Lk 1,39).
2023-08-25

Ku wa mbere, tariki ya 07 Kanama 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ashagawe n’abasaserdoti, abihayimana, abayobozi bahagarariye inzego za Leta n’iz’umutekano n’imbaga y’abakristu, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Paruwasi ya Karuganda izavuka kuri Paruwasi ya Nemba.
2023-08-16

Ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2023, Korali Magnificat ikorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yakoze igitaramo ku nshuro ya mbere kigamije kwinjiza abakristu mu munsi mukuru wa Asomusiyo uhimbazwa buri tariki ya 15 Kanama.
2023-08-15

Ku cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2023, muri Paruwasi ya Janja hasorejwe ihuriro ry’urubyiruko rugera kuri 400 rwaturutse mu matsinda y’Ihamagarirwabutumwa (groupe vocationnel) mu maparuwasi agize iyi Diyosezi ya Ruhengeri.
2023-08-15

Ku wa gatandatu, tariki ya 12 Kanama 2023, abana ba Diyosezi ya Ruhengeri basaga ibihumbi birindwi baherekejwe n’abakangurambaga b’abana n’abapadiri bashinzwe abana muri paruwasi zigize Diyosezi ya Ruhengeri, bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iri muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.
2023-08-15
Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO