Ku wa gatandatu, tariki ya 23 Nzeri 2023, muri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, iherereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, hakoraniye urubyiruko n’abana bagera ku bihumbi bibiri ba Santarali ya Ruhengeri bitabiriye ubukangurambaga ku kwita ku buzima bwo mu mutwe. Bwateguwe na Komisiyo y’urubyiruko n’iy’abana muri iyo Paruwasi ku bufatanye na RICH (Rwanda Inferfaith Council on Health), Imbuto Foundation, BAHO NEZA n’abandi.
Asoza ubwo bukangurambaga, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye urubyiruko n’abana kwirinda ibyangiza ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo. Yabasabye kandi gutera umugongo ibikorwa n’ibitekerezo bibi bibicira ubuzima baharanira kugera ku mbuto z’urukundo. Yabakanguriye kwirinda icyaha, bazirikana ko ubuzima bafite ari impano ikomeye y’agaciro Imana yabahaye. Yabifurije guhora bajya mbere mu byabafasha gusigasira no kubungabunga ubwo buzima. Yabashishikarije kurangwa n’urukundo rwitangira abandi no gukunda ishuri.
Umwepiskopi yashimye iyi gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko igaragara muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri no muri Diyosezi ya Ruhengeri muri rusange ndetse no mu gihugu cyose aho Kiliziya Gatolika izirikana ko urubyiruko n’abana ari amizero, imbaraga z’Igihugu n’imbaraga za Kiliziya. Yabivuze muri aya magambo : «Rubyiruko, Bana bacu tukaba tubifuriza kugira ubuzima bwiza, tukaba twifuza ko mwakurikiza inama nziza tubagira murinda ubuzima bwanyu kandi mubufasha gukomeza gukura, mwiyongeramo imbaraga n’ubushobozi kugira ngo muzigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu, mukagirire Igihugu, mukagirire Kiliziya».
Umwepiskopi yakomoje ku Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati (Gal 5,19-23), maze asaba abana n’urubyiruko kwirinda irari ry’umubiri n’ibikorwa by’umubiri bibakururira urupfu, bibajyana kure y’Imana no kure y’ibyiza. Yabasabye kandi kwirinda inabi, ibitekerezo n’ibikorwa byica ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Umwepiskopi yashimangiye ko iyi gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko bazakomeza kuyishyiramo ingufu.
GATETE Yohani Mariya Viyani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Amadini mu kubungabunga ubuzima (RICH), yavuze ko batazahwema kugaragaza uruhare rwabo mu guhangana n’ibibazo biri mu rubyiruko. Asaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo bagamije kubafasha gutera imbere bafite ubuzima bwiza.
Padiri Jean de Dieu Ndayisaba, ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri no muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, yagarutse ku bikorwa bifasha urwo rubyiruko n’abana bigamije kubateza imbere. Muri ibyo bikorwa harimo kuboroza amatungo arimo inkoko, inkwavu n’ingurube n’ibindi bibafasha gutera imbere kuri roho no ku mubiri.
Abana bitabiriye ubwo bukangurambaga bashimye inama bahawe kandi biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge bibangiriza ubuzima. Biyemeje no gushishikariza bagenzi babo gusigasira ubuzima bwabo birinda icyabwangiriza cyose.
Biteganyijwe ko iyi gahunda y’ubukangurambaga ku kwita ku buzima bwo mu mutwe izagera mu masantarali yose yo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA