Mutagatifu Agustini w’i Hipone, umuntu nyamuntu


1.Mutagatifu Agustini w’i Hipone, umuntu nyamuntu, yavukiye i Tagaste mu majyaruguru y’Afurika ku wa 13 Ugushyingo muri 354. Amaze kuvuka, ababyeyi be bamwise Aurelius Augustinus. Nyina, ariwe Mutagatifu Monika, yari umukristu nyawe, naho se Patirisi akaba umupagani waje kubatizwa habura igihe gito cyane ngo yitabe Imana. Umuryango wabo wari wifashije. Ntabwo bari abakene nta nubwo bari abakire. Nyamara ababyeyi ba Agustini bitanze uko bari bashoboye kose, bakora iyo bwabaga, kugira ngo bamurere kandi yige neza, nubwo we kwiga bitari bimushishikaje, kuko imikino, amakinamico n’ibitaramo byari byaramutwaye umutima. Amashuri abanza yayize iwabo i Tagaste, ayisumbuye ayiga i Madore aho yigiye gukurikiza amategeko y’ikibonezamvugo kurusha ay’Imana. Amaze kugira imyaka cumi n’itandatu, kwiga byabaye bihagaze, mu gihe ababyeyi be bakoraga hepfo na ruguru bashakashaka amafaranga yo kuzamwishyurira i Karitaje aho yize kaminuza. Muri uwo mwaka wa cumi na gatandatu yiroshye mu maraha, iby’isi biramutwara, maze ageze i Karitaje arushaho gusamara kugeza naho, kubera irari ry’umubiri, yashatse umukobwa wo kubana na we mu busambanyi. Agustini yatangiye kubana na we amaze imyaka cumi n’irindwi, maze mu mpeshyi y’umwaka wakurikiyeho babyarana umwana w’umuhungu bise Adewodatusi.
Ese wowe wize ute amashuli yawe ? Abanza, ayisumbuye, aya kaminunuza? Haba hari igihe wigeze guhagarika amasomo kubera kubura amafranga y’ishuli?
Ese nawe wize gutsinda mu ishuli bikorohera nka Agustini? Haba hari ikintu cyari kigushishikaje cyakubuzaga kwiga neza? Indirimbo z’abahanzi, imikino, amakinamico, ibitaramo by’abahanzi, gusakuza mu ishuli, kunywa inzoga, kureba amashusho y’urukozasoni, kubyina, amakuru y’abahanzi n’ibindi?
Ese ni ayahe makosa wakoze uri umunyeshuli ku buryo yangirije umubano wawe n’Imana?
Ese ni nde waguteye inkunga igihe wigaga? Ese haba hari umugiraneza wakwitangiye nk’uko Romanianus yitangiye Agustini igihe ubushobozi bw’ababyeyi be bwari bumaze kuba buke?
Ese ni gute ubana n’abakobwa n’abahungu? Ni ikihe cyerekezo cy’urukundo mukundana?

1.Agustini rero yize kaminuza i Karitaje afite n’inshingano z’umugabo mu rugo. Nyamara ntibyamubuzaga gutsinda neza mu ishuli no kuba uwa mbere, dore ko yari umuhanga cyane nubwo yari umwirasi n’umwiyemezi.

Ese nawe warirataga ukaniyemera ukiri umunyeshuli kubera gutsinda neza mu ishuli?

3.Arangije kwiga, ntabwo yabuze akazi. Yabanje kwigisha mu mujyi yavukiyemo, hanyuma yigisha i Karitaje aho yatereye Imana umugongo, akayoba, agatwarwa n’inyigisho z’abamanikeye (les manichéens) bemeraga ko habaho umugenga w’icyiza n’uw’ikibi. Yavuye muri Kiliziya Gatolika maze ashinga imizi muri uwo mwijima. Icyatumye ajya mu bamanikeye ni iki ngiki: Agustini afite imyaka 19 yasomye igitabo cya Cicero cyitwa Hortensius. Ibyo yasomye muri icyo gitabo byahinduye ubuzima bwe. Cicero yanditse ko umuntu ushaka kunezerwa agomba gukunda, gushaka no kubona ubuhanga. Ariko, nubwo Cicero yavuze ko umuntu ushaka ubuhanga agomba kwitandukanya n’amaraha, mu gitabo cye ntanahamwe handitse izina rya Yezu Kristu. Kandi Agustini yavuze ko yanyoye mu mashereka ya nyina izina rya Yezu Kristu ku buryo nta kintu na kimwe washoboraga kumubwira ngo acyemere igihe cyose mu nama wamugiraga uterekanaga aho bihuriye n’inyigisho za Yezu Kristu. Ibyo byatumye ajya gusoma Bibiliya yibwira ko izamufasha kugera ku buhanga. Ariko mu kuyisoma yakoze ikosa ryo kuyisoma nk’uri gusoma igitabo cya siyansi ashaka kwiyumvisha ibyanditswemo n’ubwenge bwe biramunanira maze ayirambika hasi avuga ko imyandikire yayo utayigereranya n’ubuhanga bwa Cicero. Nyuma y’aho yaje guhura n’abamanikeye bavugaga buri kanya izina rya Yezu Kristu na Roho Mutagatifu ariko mu mutima wabo batabemera.
Ese wowe ni ikihe gitabo wasomye kigahindura ubuzima bwawe?
Ese wowe urangije kwiga wabonye akazi nka Agustini?
Ese wowe ni ikihe kintu wahawe cyangwa wigishijwe n’abakureze ku buryo ugikomeyeho mu buzima bwawe bwa gikristu? Rozali se, ishapule se, gushengerera se, umudari se, isakapulari se, indangakwemera se, agashusho ka Yezu Nyir’impuhwe se, aka Bikira Mariya cyangwa ak’umutagatifu n’ibindi?
Ese ni gute usoma Bibiliya? Nk’igitabo cya siyanse? Wemera ko ibyanditswemo byose ari Ijambo ry’Imana cyangwa urabipinga nka Agustini akiri umusore?
Ese iwanyu nawe hari abigisha inyigisho zitandukanye n’ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha nk’abamanikeye? Ese hari itorero ryigeze kugukurura? Ese ubana ute n’abantu bo mu yandi madini?
Ese iyo uvuga Yezu Kristu mu magambo uba umwemera koko mu mutima wawe? Cyangwa uri nk’abamanikeye kuri iyo ngingo? Cyangwa hari ibyo utamwemeraho?


4. Nyuma yo kwigisha i Karitaje igihe kitari gito, Agustini yanze agasuzuguro k’abanyeshuli baho bitwaraga nabi, maze asuzugura nyina anyura mu nyanja, ajya i Roma aho bavugaga ko abanyeshuli baho bitonda, ndetse agera n’i Milano aho yahawe intebe y’icyubahiro, kuko yari umwarimu w’umuhanga rwose kandi uzi kwigisha mu mvugo yumvikana kuri bose. Agustini ageze i Roma, nubwo yakiriwe n’abamanikeye, yaje kuvumbura ko ari ababeshyi maze abavamo. Ageze i Milano, umwepiskopi mutagatifu Ambrozi, ni we wari umushumba w’uwo mujyi mu Butaliyani. Agustini yakoze urugendo rutagatifu ajya muri Kiliziya y’i Milano kumva inyigisho za Ambrozi. Na nyuma y’aho, yajyanaga kenshi n’abakristu kumva inyigisho uwo mwepiskopi yatangiraga mu kiliziya, agahora ameze nk’aho amatwi bayadodeye ku minwa ya Ambrozi. Nyina wari warashenguwe n’ishavu n’agahinda kubera umwana we wari warasamaye akaninjira no mu idini ry’abigishabinyoma, yahoraga asenga mu miniho irenze iyo yari yaragize amubyara, amusabira ngo ahinduke. Nyagasani Imana yacu, Umuhoza w’abashavuye, yagize impuhwe yakira amasengesho ya Monika mutagatifu, amuhanagura icyitwa amarira cyose, nuko kubw’ingabire ye, inyigisho z’umwepiskopi Ambrozi n’urugero rwiza yamuhaye bituma Agustini agarukira Imana. Muri urwo rugendo rwo kugarukira Imana, sinabahisha ko yafashijwe kandi n’urugero rwiza yahawe inshuti ye magara Mutagatifu Alipe witondaga rwose, akomeye ku bumanzi bwe, akunda isengesho kandi ari umukristu ufite ukwemera kandi w’intangarugero. Agustini yafashijwe kandi n’urugero n’inama byiza yahawe n’abantu yagishije inama aribo umwepiskopi mutagatifu Ambrozi, umupadiri Simplicianus n’umulayili Ponticianus. Ikindi cyamufashije ni ibitabo bya Platon na Plotin yasomye ndetse n’amabaruwa ya Pawulo mutagatifu yasomye. Ku buryo bw’umwihariko, akimara gusoma ijambo ry’Imana ryanditse muri Rm 13, 13-14, yumvise muri we havukamo ishyaka ryo kurushaho gutera intambwe ajya mbere mu muryango w’abana b’Imana, ahita afata icyemezo cyo kwemera kubatizwa, maze mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iryo ku wa 25 Mata 387, mu gitaramo cya Pasika, we na wa mwana we Adewodatusi, ndetse n’inshuti ye Alipiyusi, babatirizwa muri kiliziya y’i Milano. Impuhwe z’Imana zashatse ko iryo sakramentu rya Batisimu barihabwa na Ambrozi wari waramuhaye inyigisho z’ukuri za Kiliziya Gatolika. Nyuma y’aho gato, yafashe icyemezo ntakuka cyo kwizitura ku by’isi biyoyoka, atagishaka umugore, abana ku bw’umubiri, ubukungu n’icyubahiro byo muri iyi si, maze ahitamo gukorera Imana we n’abo babanaga, afite icyifuzo gikomeye cyane cyo kubarizwa muri bwa bushyo Nyagasani yabwiye aya magambo: « Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko umubyeyi wanyu yishimiye kubaha ingoma» (Lk 12, 32). Uwo muntu mutagatifu yashakaga kandi gushyira mu bikorwa ibyo Nyagasani yongera kutubwira ati: « Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire» (Mt 19, 21). Icyo gihe yari amaze imyaka iri hejuru ya mirongo itatu n’itatu, agifite nyina gusa, wari wishimiye cyane icyemezo umuhungu we yari yarafashe cyo gukorera Imana kurusha uko yari kwishimaiyo aza kumubyarira abana ku bw’umubiri. Se yari yarapfuye igihe yari akiri umunyeshuri i Karitaje.
Ese wowe ni uruhe rugendo rutagatifu wakoze rugahindura ubuzima bwawe? Niba waragiye i Kibeho, mu Ruhango cyangwa i Kabuga cyangwa ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima mu Ruhengeri, byahinduye iki mu buzima bwawe?
Ese haba hari umusaseridoti mwahuye maze ibiganiro mwagiranye cyangwa inyigisho cyangwa ubuhamya yaguhaye bugahindura ubuzima bwawe ?
Ese hari ibitabo usoma bikagufasha kugarukira Imana ?
Ese ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya wasomye ugahindura ubuzima bwawe?
Ese ufite umuyobozi wa roho ugufasha kugarukira Imana?
Ese hari abantu baguhaye urugero rwiza bakaguha n’inama nziza ku buryo nawe byagufashije kugarukira Imana?
Ese nawe ufite inshuti yitonda, ikunda isengesho, ikomeye ku bumanzi nka Mutagatifu Alipe, cyangwa ku busugi, musangira ubuzima ukamufungurira umutima nawe akagufungurira uwe, mufatanya gutera imbere mu busabaniramana, mukosorana kivandimwe, muganira ibijyanye n’imiterere y’ubuzima bwanyu bwa roho maze bikabafasha mwembi kugarukira Imana no kwitagatifuza?
Ese hari abantu mwahuye cyangwa se mwamenyanye bikakugirira akamaro mu buzima bwawe?
Ese waba warahuye n’abahamya b’impuhwe z’Imana?
Ese wabatijwe ryari? Uwo munsi wahinduye iki mu buzima bwawe?
Ese nawe uri umugarukiramana?
Ese nawe ujya ushaka Imana ngo musabane? Gute? Ni uwuhe mwanya Imana ifite mu buzima bwawe? Uyiha umwanya ungana gute muri gahunda zawe za buri munsi?
Ese ubigenza ute kugira ngo isengesho rihinduke ubuzima bwawe no kugira ngo ubuzima bwawe buhinduke isengesho?
Ese waba warigeze gukora umwitozo wo gusanga Imana mu mutima wawe? Byagenze bite?

5. Agustini amaze kubatizwa yabwiye abanyeshuri yigishaga muri kaminuza y’i Milano kwishakira undi mwalimu, kuko we yari yarafashe icyemezo cyo kwiyegurira Imana. Koko rero, yari yarahindutse ahindutse. Yasezeye ku kazi, maze we na nyina, n’umwana we Adewodatusi, n’inshuti ze n’abandi bari bariyemeje, nka we, gukorera Imana, bagaruka iwabo muri Afurika bafite umugambi wo kubana mu buzima bwa kimonaki. Nubwo nyina Monika mutagatifu yapfiriye mu nzira bageze ku cyambu cya Ostiya (Ostia) mu majyepfo ya Roma, ntibyababujije gukomeza urugendo bizeye Imana kandi biringiye impuhwe zayo. Bageze muri Afurika, Agustini yamaze igihe kigera ku myaka itatu ari mu mwiherero, kure y’imihihibikano y’iby’isi. Yabanaga n’abavandimwe bari baravanye i Milano, babaho bicuza, bihana, basiba, basenga kandi bakora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, banazirikana amategeko y’Imana umunsi n’ijoro. Agustini ntiyahwemaga kuzirikana ubuntu Imana yamugiriye. Kubera ubwinshi n’uburemere bw’ibyaha yari yarakoze, yari yarafashe icyemezo cyo kubaho muri ubwo buzima, aharanira gusa umukiro wa roho. Umunsi umwe rero, ubwo yari yagiye gusenga muri kiliziya yo mu mujyi wa Hipone, umwepiskopi Valeriyusi yabwiye abakristu ko akeneye umuntu yaha isakramentu ry’ubusaseridoti, maze akajya amufasha kwigisha Ijambo ry’Imana, kuko yabonaga ko we adashoboye neza gutunganya uwo murimo. Uwo mwepiskopi Valeriyusi yari yaravukiye mu Bugereki, ataracengeye cyane ururimi rw’ikilatini. Kwigisha mu kilatini byaramugoraga. Ni yo mpamvu yari akeneye umuhanga muri urwo rurimi, ngo ajye amufasha kwamamaza no kwigisha Ivanjili. Nyamara Agustini ntabwo yari azi ibyari bigiye kumubaho. Abakristu bari bamuzi, bazi n’ubwenge bwe buhanitse, bamubonye mu kiliziya bahita bamufata bamwegereza umwepiskopi ngo amuhe ubupadiri: babimuhatiraga mu rusaku rwinshi cyane kugeza igihe umwepiskopi Valeriyusi yemeye kumuha isakramentu ry’ubusaseridoti. Ariko Agustini we, yararize cyane. Ese nawe wifuza kuba Padiri? Kubera iki? Kureba kure cyane byateraga Agustini kuboroga, kuko ubwo yarebaga ubwinshi n’uburemere bw’ibigeragezo n’amakuba kuyobora Kiliziya byamukururiraga n’ukuntu byashegeshaga ubuzima bwe, ni bwo yasutse inyanja y’amarira. Amaze kuba umusaseridoti, yahise asaba umwepiskopi igihe cyo gukora umwiherero wo kwitegura imirimo yari imutegereje, dore ko atari yarigeze na rimwe aba umuyobozi. Agustini rero ntabwo yasubiye iwabo i Tagaste muri bwa buzima –dore ko na wa mwana we Adewodatusi yari yarapfuye– ahubwo yubakishije inzu y’abamonaki iruhande rwa kiliziya i Hipone, nuko ahabana n’abandi bagaragu b’Imana bafite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wagombaga kugira icyo atunga ku giti cye, ahubwo byose byari rusange kuri bo, bigasaranganywa kuri buri muntu hakurikijwe icyo akeneye. Agustini we ubwe yari yarabaye uwa mbere mu gutanga urugero rw’ubwo buzima. Ubwo bari bavuye mu Butaliyani, Agustini yagabanye na mushiki we Perepetuwa na murumuna we Navijiyusi (Navigius) ibyo ababyeyi babo bari barasize, maze umugabane we wose n’ibindi bintu yaratunze ku giti cye abigira rusange ku bo yabanaga na bo muri wa mwiherero. Ni muri ubwo buzima bwa kimonaki babagamo, bakurikiza imibereho y’imbaga y’abemera (Reba Intu 4, 32). Umwepiskopi Valeriyusi we yari yarasazwe n’ibyishimo, agahora ashimira Imana yumvise amasengesho yayituraga kenshi cyane ayisaba ngo imuhe umuntu ushoboye gukomeza Kiliziya ya Yezu Kristu, yifashishije Ijambo ry’Imana.

6. Ubukristu n’umwete wo kwitagatifuza Agustini yari afite byateraga uwo mushumba kunezerwa no kwizihirwa, binatuma amuhitamo ngo amubere umufasha we wa mbere. Nyuma y’umwaka umwe yarashaje, maze Agustini aba ari we umusimbura ku ntebe y’ubwepiskopi. Kuva ubwo yarushijeho rwose kuba inyangamugayo, aba umukozi w’indahemuka mu murima w’Imana, aba umushumba w’umunyampuhwe mu bushyo bw’Imana, aharanira kandi yamamaza ikuzo ry’Imana, kuko « ibanga ry’umwami ni ryo rikwiye kuzigamwa, na ho ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa, bikaratanwa icyubahiro» (Tobi 12, 7). Yakundaga abantu bya kibyeyi, cyane cyane abakene, abarwayi n’izindi mbabare. Mu nyigisho ze no mu nyandiko ze nyinshi, yamamaje Ijambo ry’Imana mu rukundo no mu bwiyoroshye, kandi aba intangarugero mu kurikurikiza. Yacubije abigishabinyoma benshi b’icyo gihe. Ibitabo yanditse, kuva icyo gihe kugeza ubu byabaye ishingiro ry’inyigisho za Kiliziya Gatolika, kandi bamwe mu babisomye byabafashije kugera ku butagatifu: aha twavuga mutagatifu Prosperi, mutagatifu Fransisko wa Salezi na mutagatifu Tereza w’Avila. Koko rero, nubwo urumuri rwamuritse mu mwijima, ariko umwijima ukanga kurwakira, « Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana » (Yoh 1, 11). Ku bw’ingabire y’Imana, Agustini yavuye mu mwijima yakira urumuri, ahinduka umwana w’Imana, yiyunga na Yo, anywana na Yo, ayibera umugaragu ndetse n’uw’abana bayo, kugeza ku myaka mirongo irindwi n’itandatu. Muri iyo myaka, mirongo itatu n’itandatu yayimaze ari umulayiki, umwe ari umupadiri, mirongo itatu n’icyenda ari umwepiskopi. Imana yamuhaye kurama kugira ngo akore mu mizabibu ye.

7. Amaze kugera mu zabukuru, Agustini yafashwe n’uburwayi bwamugejeje ku rupfu. Muri icyo gihe yari yarasabye ko bamushyirira ku nkuta z’icyumba yari arwariyemo impapuro zanditseho mu nyuguti nini zaburi zo gusaba Imana imbabazi, maze igihe cyose ari mu buriri adasinziriye, akerekeza amaso kuri izo mpapuro, agasoma zaburi asenga kandi asuka amarira menshi cyane. Yari ahangayikishijwe n’umukiro wa roho ye, kubera ibyaha yari yarakoze kera mu busore bwe. Hari ibyo yibukaga ariko hari n’ibyo atibukaga ngo abyicuze. Yakundaga kuvuga ko nta muntu n’umwe, uko yaba ari intungane kose, wakagombye kuva muri ubu buzima adashenguwe n’ubwinshi n’uburemere bw’ibyaha yakoze, dore ko imbere y’Imana « nta n’umwe waba umwere» (Zab 143(142), 2).

8. Iminsi ya nyuma y’imibereho ye hano ku isi, yayirangije mu miniho irenze imivugirwe, asenga kandi yicuza, yiringiye impuhwe z’Imana. Nta murage w’ibintu yadusigiye, kuko ibyo yari atunze byose yari yarabigize rusange. Nk’uko Posidiyusi mutagatifu babanye imyaka mirongo ine mu bucuti bwa hafi abivuga, Agustini yari umukene, cyane ku buryo nta cyo yari afite rwose cyo kuraga abo babanaga. Roho ye yatandukanye n’umubiri we ku wa 28 Kanama 430. Yasigiye Kiliziya abasaseridoti benshi, abamonaki b’abagabo n’ab’abagore b’intangarugero, ndetse n’inzu y’ibitabo yari yuzuyemo ibyo yanditse ndetse n’iby’abandi banditsi. Byongeye kandi yadusigiye urugero rwiza twebwe abashaka kugarukira Imana.

Mutagatifu Agustini, udusabire!


Padiri Gratien KWIHANGANA
Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO