I. IRIBURIRO
Kiliziya Umubyeyi wacu, kuva yashingwa ifite ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza y’umukiro ikomora kuri Yezu Kristu. Kubaka umuntu wuzuye haba k’umubiri no kuri roho. Mu bihe bya kera ndetse n’ubu, buri gihe yitaye cyane ku kwita ku barwayi n'abababaye.
Mu mateka, ibitaro bya mbere byari ibitaro byubatswe n’abihayimana (Kiliziya) bagamije kwakira, kuvura no kwita ku barwayi no kubatagatifurisha isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi ribakomeza mu bubabare bwabo. (Mt 8,14).
“ Nuko Yezu azenguruka Garileya yose yigisha mu masengero yabo, atangaza Inkuru nziza y’ingoma y’Imana, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda......bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose ..... nuko akabakiza (Mt4,23-25). Yezu yongera kudushishikariza kugira impuhwe aho atubwira ati:”nari nambaye ubusa muranyambika;nari ndwaye muransura; nari imbohe muza ku ndeba”.(Mt 25:36) Ndababwira ukuri:Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, nijye mwabaga mubigiriye ( Mt 25,40).
Diyosezi Ruhengeri ni imwe muri Diyosezi zigize kiliziya Gatolika mu Rwanda. Uko ibihe byagiye bisimburana, ubutumwa bwayo mu rwego rw’ubuzima bwagiye bwaguka ku buryo uyu munsi ifite ibigo nderabuzima icyenda n’ibitaro bya Nemba, uyu mwaka ibi bitaro bikaba byizihiza Yubile y’ imyaka 50 bimaze bishinzwe.
Diyosezi ifite Intego yo gutanga serivisi z’ubuvuzi zihoraho, zishingiye ku bibazo by’abaturage batugana.
Intumbero ni ukuba intangarugero mu gukumira indwara ku baturage, kubavurira ku gihe no guharanira ko bagira
ubuzima bwuzuye.
Indangagaciro ni ugushyira hamwe, kurangwa n’umutima w’impuhwe, guhora twiteguye gukora neza, ….
Intero ikaba guhamagarirwa gukorera Imana ihumuriza umuntu kandi Igakiza.
II. AMATEKA Y’UBUZIMA MURI KILIZIYA Y’U RWANDA
Ku wa 12 Mata 1960: Havutse «ubutabazi Gatolika mu Rwanda» bwaje ari nk’igisubizo cyo kugoboka abantu
bagizweho ingaruka mu myivumbagatanyo y’abaturage yabayeho mu ntangiriro z’umwaka w’1959. Uwo
muryango ni wo waje guhinduka «Caritas Rwanda» wemewe n’iteka rya minisitiri Nº 499/08 ryo ku wa
01/02/1963 nk’umuryango udaharanira inyungu.
Muri Diyosezi ya Ruhengeri Caritas yatangiye muri 1960 ari na bwo Diyosezi ya Ruhengeri yavutse.
Caritas ifite ubutumwa yahawe na Kiliziya Gatolika bwo gufasha abatishoboye nk’umuryango w’Imana ukora
mu bufatanye, mu butabera no mu bwiyunge.
Ibikorwa byose bya Caritas bikorwa binyuze mu mashami yayo uko ari atatu: Ishami ry’imibereho myiza y’abatishoboye n’ubutabazi, Ishami ry’ubuzima n’ishami ry’iterambere.
III. AMATEKA Y’UBUZIMA MURI DIYOSEZI GATORIKA YA RUHENGERI
Diyosezi ya Ruhengeri mu kwita ku iterambere rya muntu ikorera mu turere dutanu: Gakenke, Burera, Nyabihu, Musanze na Rulindo. Ikaba ifite ibigo by’ubuzima 10; Ibigo nderabuzima 9 hamwe n’ibitaro bya Nemba. Ibyo bigo by’ubuzima byose hamwe bifasha abaturage 356,745. Byagiye bitangizwa mu bihe bitandukanye nk’uko bigaragazwa n’iyi mbonerahamwe:
N° | Amavuriro | Umwaka Yashinzwe | Akarere Zibarizwamo |
1 | Ikigo Nderabuzima cya Kinoni | 1956 | BURERA |
2 | Ikigo Nderabuzima cya Rwaza | 1963 | MUSANZE |
3 | Ikigo Nderabuzima cya Busogo | 1964 | MUSANZE |
4 | Ikigo Nderabuzima cya Nyakinama | 1970 | MUSANZE |
5 | Ibitaro bya Nemba | 1974 | GAKENKE |
6 | Ikigo Nderabuzima cya Butaro | 1979 | BURERA |
7 | Ikigo Nderabuzima cya Janja | 1980 | GAKENKE |
8 | Ikigo Nderabuzima cya Rusasa | 1984 | BURERA |
9 | Ikigo Nderabuzima cya Nemba | 2007 | GAKENKE |
10 | Ikigo Nderabuzima cya Ndongozi | 2012 | BURERA |
IV. IBITARO BYA NEMBA
Ibitaro bya Nemba ni bimwe mu bitaro bitatu biri mu Karere ka Gakenke akaba ari ibitaro bya Kiliziya Gatorika, Diyosezi ya Ruhengeri. Byubatswe mu mwaka wa 1974 nka kimwe mu bikorwa bya Kiliziya byo gufasha abababaye, cyane cyane abatishoboye. Ni ibitaro, byubatswe ku bufatanye bwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri na Diyosezi ya Pamplona yo mu Ntara ya Navarra mu gihugu cya Hispaniya hamwe na Médicus Mundi Navarra”.
Byatangiye ku wa 17 Kamena 1974 bifite ibitanda by’abarwayi ijana (100), icyumba cyo kwakiriramo abarwayi, icyumba cyo kurwarizamo abagabo, icyumba cyo kurwarizamo abagore n’abana, icyumba cyo kurwarizamo abantu bafite indwara zanduza, icyumba cy’abagore bagiye kubyara n’abafite ibibazo bishamikiye ku gutwita n’icyumba cy’imfubyi.
Hari kandi na serivisi zinyongera ari zo: Icyumba gikorerwamo n’ubuyobozi, aho batekeraga ibikoresho, aho bakoreraga ibizamini, aho bacishirizaga abarwayi mu cyuma, farumasi n’ibiro bya muganga. Hari kandi igikoni, serivisi y’icyumba kibamo icyuma gitanga umuriro (generator) kubera ko icyo gihe nta muriro w'amashanyarazi wari uhari, n’icyumba cy’uburuhukiro.
Ibitaro bya Nemba byafunguwe ku mugaragaro ku wa 4 Nyakanga 1974 na Perezida wa Repubulika. Nyuma y’uko hatangijwe ibitaro bya Butaro, Kinihira, Ruli na Gatonde, ibitaro bya Nemba bikurikirana ubuzima bw’abaturage 168 132 bo mu Karere ka Gakenke, babarizwa mu mirenge 8 irimo ibigo nderabuzima 9 ( Bushoka , Cyabingo, Kamubuga, Karambo, Mataba, Nemba , Nganzo, Rukura na Rutenderi, hiyongeraho abaturuka mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu kuberako bitanga serivisi ku bantu bose babigana aho baturuka hose.
Byatangiye bifite abakozi 30 harimo umuganga (Docteur) umwe ku baturage bakabakaba 300.000 bari muri aka gace icyo gihe.
Ibitaro bifite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu gace bikoreramo bitanga serivisi z’ubuvuzi zihoraho, bishyigikiwe no gukora ubushakashatsi hamwe no guhanga udushya mubijyanye n’ubuvuzi.
Intumbero yabyo ni ukuba ibitaro by’ikitegerezo mu gutanga serivisi nziza, zo mu rwego rwo hejuru, zijyanye n’igihe kandi bigakorera ahantu hajyanye n’igihe.
Indangagaciro mu Bitaro bya Nemba n’icyubahiro: kubaha cyane cyane abarwayi no kubagarurira icyizere; gukorera hamwe, kunganirana mu bufatanye, no kwitanga ; kuba bandebereho, ubunyamwuga, ibanga ry’akazi, ubudahemuka no kurangwa n’isuku aho dukorera no mu byo dukora
V. ABAKOZI NA SERIVISI ZITANGWA
Ibitaro bya Nemba bifite abakozi 175 barangwa n’indagaciro zavuzwe haruguru, bakorera mu bice by’ubuvuzi bitandukanye ariko byuzuzanya aribyo:
1. Ubuvuzi rusange | 2. Serivisi ishizwe imirire no kurwanya igwingira ry’abana |
3. Kuvura ababyeyi | 4. Serivisi ishizwe kwishyuza |
5. Kuvura abana | 6. Serivisi ishizwe gutanga imiti |
7. Gupima ibizamini | 8. Serivisi ishizwe ikoranabuhanga |
9. Kubaga | 10. Serivisi yo kubika inyandiko |
11. Ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri | 12. Gukurikirana imitangire ya serivise mu bigo nderabuzima |
13. Ubuvuzi bw’indwara z’amenyo no mu kanwa | 14. Serivisi yita ku barwayi bo mu mutwe |
15. Kwakira indembe n’ibyihutirwa | 16. Serivisi yo guteganya urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere |
17. Ubuvuzi bw’ubugororangingo | 18. Serivisi isigasira inyubako n’ibikoresho by’ibitaro |
19. Ubuvuzi bw’inkomere | 20. Serivisi yita ku barwayi b’igituntu |
21. Isange (serivisi yita kubahohotewe) | 22. Serivisi yita ku bantu banduye virusi itera SIDA |
23. Serivisi ishizwe imibereho myiza y’abarwayi | 24. Serivisi yo gutwara no kwita ku barwayi barembye (ambulance) |
VI. UKO INYUBAKO NA SERIVISI BYAGIYE BYAGUKA MU BITARO BYA NEMBA
2002: Hubatswe icyumba kinini cy’inama, amahugurwa n’ibikorwa bitandukanye.
2006: Huvugururwa inyubnako ya serivisi yakira abarwayi bivuza bataha, hanavugururwa inyubako za
serivisi ishinzwe ibaruramari, hamwe n’imiyoborere n’umutungo mu bitaro.
2008: Hasanwe inyubako ya serivisi y’ubugororangingo
2009: Hasanwa inyubako ya serivisi y’ aho bapimira ibizamini.
2010: Hasanwe inyubako ya za serivisi iy’amenyo iy’ ubuzima bwo mu mutwe, hanubakwa kandi
inyubako y’imesero
2011: Hasanwe inyubako ya serivisi yita ku ndwara zo mu mubiri, hanubakwa inyubako ya serivisi yo
kubaga hamwe n’ inzu y’ababyeyi, ndetse n’ikindi cyumba cy’inama.
2013: Hubatswe inyubako y’ibyihutirwa
2014: Hubatswe inyubako nshya ya serivisi ya farumasi hamwe n’icyumba cy’ibagiro
2020: Hubatswe inyubako ya Serivisi ishinzwe kwita ku ndwara zandura
2021: Hagurwa inyubako ya serivisi y’indwara z’abana, iya serivisi y'amaso, iya IOSC imwe, inyubako
yo gutwika imyanda, inzu y’uburuhukiro n’inzu y'ababyeyi.
VII. AMATARIKI AMWE N’AMWE Y’INGENZI MU MATEKA Y’IBITARO
1993-1994: Ibitaro byafunze imiryango inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye aho byanagiye byangirika
1994: Kubera urugamba rwo kwibohora n’amahano ya Génocide yakorewe abatutsi 1994, ibitaro byabuze abakozi 6 bazira uko bavutse.
1974 -2000: Nta baforomo n'ababyaza bari bahari hifashishwaga abakozi b'abafasha. Abo bitaga ba aide accoucheuse, aide infirmier, auxiliaires de santé ndetse na assistants médicaux.
2007: Ishingwa ry’ Ikigo Nderabuzima cya Nemba hagamijwe kwegereza serivisi abaturage no kugira ngo ibitaro byakire abafite indwara zirushijeho gukomera
2000-2020: Abaganga bo mu rwego rwa Dogiteri 15
Kuva 2000, Ibitaro byatangiye kwakira abakozi b‘umwuga bashamikiye k’ubuvizi aribo: abanyuza mu cyuma,
abavura amenyo, abavura amaso, abatera ikinya, abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe na serivisi zo gupima
ibizamini, ku buryo buri serivisi ifite nibura abakozi b’umwuga babiri.
2020-2024: Habaye urujya n’uruza ku buryo ubu ibitaro bifite abaganga 7 gusa kuri 25 bateganijwe muri iki gihe
Kuva 2000, habayeho kwiyongera ku baforomo bo mu rwego rwa A2 mu gihugu ariko bavanwaho mu bitaro
none ubu muri 2024, ibitaro bifite ababyaza n’abaforomo bo ku rwego rw’ icyiciro cya mbere n’ icya kabiri cya
kaminuza (A1 / A0) 84.
2011: Ibitaro bya Nemba byakoraga ku nkunga itangwa na Médicus Navarra. Ibi byaje guhinduka, iyi ONG yaje
guhindura imikorere yibanda ku buvuzi bw’ibanze mu bigo nderabuzima bishamkiye ku bitaro bya Nemba, ariko
na byo bikabona inkunga ikenewe mu gihe cya ngombwa biyobowe n’inzego zashyizweho ku masezerano hagati
ya Diyozsezi ya Ruhengeri na Leta y’u Rwanda.
Kuva 2022 ibitaro byatangiye kwakira abaganga (Dogiteri) bita ku ndwara z’amenyo, ubu hari babiri (2).
Mu gukurikiza amavugururwa mu rwego rw’ubuzima mu gihugu cyacu yabaye mu 2016, serivisi zimwe
zarahujwe zibumbirwa mu mashami 5 akurikira:
- Ishami rishinzwe kwita ku barwayi bivuza bataha
- Ishami ryita ku ndwara zihutirwa
- Ishami ryita ku ndwara z’abana
- Ishami ry’ibagiro
- Ishami ryita ku babyeyi
Iri vugurura kandi ryashyizeho
- Ubuyobozi Bukuru bw’ibitaro bwunganiwe n’ubuyobozi butatu bukurikira:
Ubuyobozi bwa serivisi z’ubuvuzi
Ubuyobozi bw'abaforomo n'ababyaza
Ubuyobozi bw’imiyoborere n’imari.
VIII. INTAMBWE IBITARO BYA NEMBA BIGEZEHO
Mu myaka 50, Ibitaro bya Nemba byageze kuri byinshi mu byo bishinzwe:
IX. ICYEREKEZO CY’IBITARO BYA NEMBA
1. Kubaka inyubako nshya y’ubuvuzi bw’indwara z’ imbere mu mubiri hamwe n’inyubako zita ku buzima
bwo mu mutwe no kuvugurura ibibanza biriho izo nyubako.
2. Gusenya inzu y’ababyeyi iriho no kubaka icyumba gishya cy’inzu y’ababyeyi:
3. Kwimura ahakorerwa serivisi ishinzwe inyubako, hubakwa inyubako nshya yo kubaga hamwe n’icyumba
cy’indembe no kwagura ibitaro by’abana.
4. Kwagura serivisi zo gufata amashusho y’ubuvuzi
Mu gusoza, turatekereza ko ibyifuzo byavuzwe haruguru ari byiza kandi ko ibitaro byagira isura nziza. Umubare w’ amashami avura indwara zitandukanye aziyongera ave kuri 15 agere kuri 39. Ibitaro bizongera ubushobozi kuva ku bitanda 185 bigere ku bitanda 237.
Aderesi y’ibitaro bya Nemba