“Uwiga Umwuga ntajenjeka” MYR Visenti HAROLIMANA

Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, ubwo yahimbazaga umunsi mukuru w’ishuri rya MARIA RAFAELA NKUMBA TVET School, guha umugisha inyubako nshya y’ishuri no gutanga impamyabushobozi za mbere ku banyeshuri barangije mu mwaka w’amashuri 2020-2021.

Misa y’uwo munsi yatangiye saa yine, ihimbarizwa muri kiliziya ya santrali ya NKUMBA, Paruwasi KINONI. Yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, ari kumwe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, igisomba cye akaba anashinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi RUHENGERI, bamwe mu basaseridoti n’abihayimana, bayobora ibigo by’amashuri Gatolika, abarezi, ababyeyi n’abategarugori barererwa muri iryo shuri. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye mu nzego za Leta: Umuyobozi w’akarere ka BURERA, Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal, ushinzwe uburezi mu karere ka BURERA MUSABWA Eumène, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KINONI n’umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa KINONI.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibanze ku masomo y’uwo munsi (Intu19,1-8, Yh16,29-33). Yagize ati:" Ivanjili tumaze kumva iratwumvisha uburyo intumwa zari zikeneye cyane Roho Mutagatifu. Kubera kutamenya ko ukwemera kwabo kwari gucagase, Intumwa zibeshyaga ko bari bumvise ibyo Yezu yababwiye. Yezu arabereka aho bafite intege nke. Abateguje ko bagiye gutatana, umwe ukwe undi ukwe, bakamusiga wenyine kubera ko ukwemera kwabo kujegajega. Yezu ati ʺhano munsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere isi narayitsinzeʺ(reba Yh16,29-33). Kubimenya babikesha amahoro. Aho bamariye kwakira Roho Mutagatifu babaye ibiremwa bishya. Imbaraga zidasanzwe zakoreshaga intumwa.

Umwepiskopi yagarutse kuri Roho Mutagatifu wakoreshaga intumwa. Yibukije ko twitegura guhimbaza Pentekositi, Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa. Abiga muri iri shuri, abaryigishamo, abariyobora bafite ingabire za Roho Mutagatifu kugira ngo ibihakorerwa bishobore kugenda neza. Nta mbaraga za Roho Mutagatifu, ibitekerezo byiza n'ibikorwa byiza ntibishobora kugerwaho. Abafite Roho Mutagatifu bahamya ukwemera bashize amanga, kuko Roho w'Imana atumara ubwoba. Uwo Roho nyine ni WE wahaye intumwa kuzenguruka imigi myinshi zamamaza Inkuru Nziza. Ku bw'imbaraga za Roho Mutagatifu intumwa zagize imbaraga zidasanzwe zikora ibidasanzwe. Uwo Roho ni WE umurikira kandi agatera imbaraga abogezabutumwa muri iki gihe muri Kiliziya y'Imana. Baronka n'imbaraga zitangira bagenzi babo. Yasoje avuga ko Ababikira b'Umutima Mutagatifu wa Yezu n'uwa Bikira Mariya badutumiye ngo batwereke ibyo Roho Mutagatifu yabagejejeho mu kwigisha umwana w'umukobwa kugira ngo azigirire akamaro.

Misa ihumuje, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Mu ijambo ry’uhagarariye abanyeshuri barangije mu mwaka w’amashuri 2020-2021 NYIRABAGESERA Gérardine yashimye ubuyobozi bw’ishuri kubera ubumenyi barikuyemo agaragaza ko batazabaho nabi ko bazaharanira kujya mbere bateza imbere Kiliziya n’igihugu, yifujeko hashyirwamo andi mashami kugira ngo bihugure muri byinshi harimo cyane cyane ishami ryo gutunganya imisatsi.

Umuyobozi w’ishuri(Mama Chrisencie MUSANABERA) n’uhagarariye umuryango w’ababikira b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Mariya muri Afurika(Mama Lucrecie MUSOMAYIRE), bashimiye Umwepisikopi uburyo abafasha banamusaba gukomeza kubaba hafi mu butumwa bafite muri Kiliziya bita ku burere n’iterambere rya Roho n’umubiri by’umwari n’umutegarugori bwo bumwe mu buryo bubafasha gukiza Roho z’abantu nk’uko uwashinze umuryango wabo yabyifuje. Uhagarariye umuryango kandi yemereye umuyobozi w’akarere ka Burera ko bazajya bafasha abanyeshuri akarere kazaboherereza binyuze mu mishanga itandukanye.

Mu ijambo rye,Umuyobozi w’akarere ka Burera ari na we waje ahagarariye Leta muri uyu muhango Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal, yashimiye Kiliziya Gatolika umuganda wayo mu burezi ndetse no muzindi gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yashimye kandi MARIA RAFAELA NKUMBA TVET School kubera uruhare ifite mu guteza imbere umwari n’umutegarugori. Yashishikarije abahawe impamyabushobozi kwishyira hamwe n’abandi bazasanga ku isoko ry’umurimo kugira ngo leta izashobore kubitaho badatatanye. Yabibukije kandi gusaba inguzanyo cyangwa ubwunganizi mu karere, yemera ko biteguye kubafasha.

Mu butumwa yageneye uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Yashimiye ishuri kubera indangagaciro ritoza umwari n’umutegarugori: isengesho, ikinyabupfura, ishyaka, ubuntu n’ubuvandimwe. Yashimiye Umuryango w'Ababikira bashinze iri shuri, ababyeyi n'abana bariyobotse agira ati:"Mwahisemo neza turabashimye na mwe nimwishime".Yabashimiye kwita ku mwari n'umutegarugori mutima w'urugo. Kuba barahisemo kumwigisha umwuga ni ukurera umutegarugori ushoboye, akagira umuryango mwiza, umuryango ushoboye, igihugu cyiza n'isi nziza. Yibukije ko umusingi ukomeye ari ukwinjira muri gahunda z'Imana mbere ya byose, Imana yo yahaye muntu ububasha n'inshingano zo kuyobora si no kuyitegeka. Umwepiskopi yavuze kandi ko kwiga umwuga atari ukujenjeka, icyo ukoze ukagikora neza kuko ari cyo kiguhesha agaciro. Yasabye abanyeshuri kwiga bashyizemo imbaraga kuko ku bijyanye n'umwuga nta wiga ngo agarukire hagati. Yasabye abarangije ko ibyo bakora babikora neza bagahesha ishema ishuri ryabareze. Musenyeri yashimiye Umuyobozi w'Akarere ka Burera uburyo yitangira uburezi muri aka karere kubera ko azi neza ko uburezi bwiza ari urufunguzo rw'iterambere ry'igihugu cyacu.

Umwepiskopi yasoje ijambo yizeza ubufasha anashima ubuyobozi bwa leta kubera ko bwitabiriye.Yagize atiʺ׃kuba ubuyobozi bwitabiriye ni uko budushyigikiye, hari icyizere ko ishuri rizakomeza gutera imbereʺ.Yabijeje imbaraga za Kiliziya igihe cyose bazumva bakeneye ubufasha.

Twabibutsa ko iri shuri ryatangiye muri 2006 ryitwa centre culturel ritangirana n’abanyeshuri 45 rifatiye ku cyifuzo cya Mama Maria Rafaela washinze uyu muryango׃Icyifuzo cyanjye ni ugukiza roho z’abantu. Iyi ntego ishyirwa mu bikorwa binyuze mu burere bw’umwari n’umutegarugori. kuri we yabihaga icyerekezo avuga ati׃ʺ kurera umukobwa ni ukwita ku muryango ku gihugu no ku ihangaʺ. Ku wa 6 Nzeli 2021 nibwo MARIA RAFAELA NKUMBA TVET School yahahwe urwandiko ruyemerera gukora nk’ishuri rya TVET mu RWANDA. Ubu iri shuri rifite abanyeshuuri 57 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu. Abarangije mu mwaka w’amashuri 2021 bahawe impamyabushobozi bagera kuri 24.

Umwepiskopi yasoje gahunda zose z’uyu munsi mukuru aduha umugisha wa gishumba.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA na Fabien NKERABIGWI
Komisiyo y’itangazamakuru n’itumanaho


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO