Urwunge rw'amashuri rwa Nemba I rwahimbaje yubile y'imyaka 75 rumaze rushinzwe

Ku wa gatanu, tariki ya 19 Gicurasi 2023, Urwunge rw'amashuri rwa Nemba ya mbere rwahimbaje yubile y'imyaka 75 rumaze rutanga uburezi n'uburere gatolika. Ni ibirori byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Hari hitabiriye abahize mu myaka itandukanye, inshuti zabo ndetse n'abandi baharereye. Ubuyobozi bwa Leta bwahagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Jean Marie Vianney Nizeyimana,.

Ibirori byabimburiwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA wahimbaje n'isakramentu ry'Ugukomezwa ku bana 90: 75 b'Urwunge rw'amashuri rwa Nemba I, 3 b'Ishuri ribanza rya Marguerite Nazeau, 12 ba "Collège" ya Nyarutovu.

Mu nyigisho ye, Umwepisikopi yabanje kwifuriza ikoraniro yubile nziza kandi yongeraho ko isakramentu ry'Ugukomezwa rihabwa abana babyiteguye ari ikimenyetso kidasibangana cya yubile. Yibukije ko yubile ari umwaka mutagatifu kandi umunsi wa yubile ni uw'ibyishimo ku bantu bose kuko twizihiza Imana, tugataraka nka Bikira Mariya. Twishimira ineza Imana yatugaragarije kandi izakomeza kutugaragariza. Dushimira Imana yaturemye, ikaduha n'impano tugomba guteza imbere no kuzikoresha ngo twiyubakemo ubushobozi kandi iyi si turusheho kuyigira nziza. Niyo mpamvu dushimira Imana kubera ibyo twagezeho. Umwepiskopi yagaragaje ko abize i Nemba I bashimira Imana n’Urugo bizemo kubera ubumenyi, ubushobozi n'uburere byababereye intango n'umusingi w'ubuzima bwabo. Abahize ni benshi kandi bakomeje kuba ingirakamaro mu buzima bw'igihugu n'ubutumwa bwa Kiliziya. Yibukije ababyeyi umwanya wabo mu burere bw'abana kuko bagomba kubitaho batabakura umutima ahubwo bakabarera neza kandi bakabakosorana urukundo. Bagomba guhora bigira kuri Kiliziya ihuza neza inshingano zo kuba umubyeyi n'umurezi. Yasabye abana kumvira ababyeyi n'abarezi babo kugira ngo twese twigire ku rugo rutagatifu rw'i Nazareti aho abana bumvira naho ababyeyi bakitanga mu rukundo. Yibukije ko Umwana ushoboye ari uwiga akamenya kandi akabyaza imbuto impano zose afite maze hakabyiruka abana babereye Imana, Igihugu na Kiliziya. Asoza inyigisho ye, Umwepiskopi yashimiye Imana kandi asabira umugisha abarerwa, abarezi n’igihugu.

Misa ijya guhumuza, Umwepiskopi yashimiye abagize uruhare bose muri Liturujiya ntagatifu ndetse n'abana bahawe amasakaramentu. Hakurikiyeho ibirori byaranzwe no gusura ibikorwa by'abanyeshuri b'Urwunge rw'amashuri rwa Nemba I. Hakurikiyeho akarasisi k'abahize, indirimbo, imivugo, imbyino n'amagambo atandukanye.

Umuyobozi w'ishuri, Sr Louise Mukanyandwi, yagarutse ku nshamake y’amateka ya Nemba. Yibukije ko ishuri ryatangiye mu mwaka w'1948 mu rwego rwo kurwanya ubujiji no guteza imbere uburezi. Mu mateka y'iri shuri, yagarutse ku mwaka wa 2009 nk'igihe hatangiye gahunda y'uburezi y'imyaka icyenda. Yongeyeho ko mu mwaka w'2012 hatangiye gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka cumi n'ibiri maze hatangizwa amashami atatu: MPC (Mathematics, Physics and Computer), LEG (Literature, Economics and Geography), LFK (Literature, French and Kinyarwanda). Umuyobozi w'ishuri yibukije ko intego y'Ishuri ari ukurwanya ubujiji no gutanga ubumenyi buboneye mu guharanira imibereho myiza n'iterambere. Muri make ni uburere, gukunda umurimo no kugira umutimanama. Urangiza aba yarungutse ubwenge n’amasomo mu guhanga udushya, indangagaciro za gikristu n'iza kinyarwanda. Muri uyu mwaka w'amashuri, bafite abanyeshuri 2041: 888 mu mashuri yisumbuye, 832 mu mashuri abanza na 301 mu nshuke. Ni abanyeshuri benshi ariko ibyumba ntibihagije kuko amashuri abanza baracyiga igitondo abandi bakaza ikigoroba. Uretse amashuri, hakenewe n’ibikoresho byo mu isomero na “Laboratoire”. Yasabye abari aho kuba abavugizi no gufatanya gukemura ibyo bibazo. Yasoje ijambo rye ashimira Imana n'abapadiri b'Afurika bashinze iri shuri. Yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri mu nama n'ubushobozi itanga; yashimiye Leta y'u Rwanda itanga iby'ibanze bikenewe; yashimiye abaterankunga bo muri Espagne, World Vision, Imbuto foundation n’abandi barimo n’abarezi. Yashimiye Imana n'abaje kubafasha gushimira Imana.

Uhagarariye abahize, Tito RUTAREMARA, yatangiye ashimira Umwepisikopi n'abamufasha, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke n'abanyeshuri. Yashimiye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nemba n’Umuyobozi w’ishuri rya Nemba I baje kumureba no kumutumira. Yasangije abari mu birori iby’urugendo yakoraga aza kwiga i Nemba avuye Kiziguro n’uburyo yabonaga agace k’imisozi miremire nk’indi si. I Nemba yahigiye byinshi harimo kuvuga igifaransa. Yishimiye abanyeshuri bahasanze n’abo bimukanye bajya gutangiza Seminari Nto ya Rwesero. Yavuze ko yibuka ko bagize umuyobozi w’ishuri w'umuzungu wabakubitaga ariko bagize n’abandi barezi beza barimo uwitwaga Guido. Yibuka ko icyo gihe u Rwanda rwari rwiza kuko aho wageraga baragucumbikiraga, bakakugaburira, bakaguherekeza n’ibindi. Muzehe Tito yashimye itsinda ry’abo babanye i Nemba kubera indirimbo baririmbaga kera baje gukina umupira w’amaguru bongeye kuririmba. Akaba yishimira ko ubumenyi n'imbaraga zo gukorera igihugu yabikuye aha.

Mu bindi byakozwe muri ibyo birori, habaye umwanya wo gushimira no gutanga impano. Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yahawe inka, baha impano Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Abafatanyabikorwa bo mu gihugu cya Espagne ndetse n'umwe mu bayobozi bayoboye Nemba I (Bonaventure) n'abanyeshuri bujuje ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri uheruka.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, yabanje kugeza ku bari mu birori indamutso y'umuyobozi w'intara y’Amajyaruguru. Yishimiye iyi yubile n'uburyo Kiliziya itahwemye guteza imbere uburezi. Yubile ni ukwishimira ibyagezweho no gufata ingamba z'aho batsikiye. Yibukije ko iri shuri ritangira ntabwo byari byoroshye kureka abana ngo bajye kwiga. Yagaragaje ubushobozi n'ubushake bwa Leta bwo guteza imbere uburezi. Ku bibazo byagaragajwe, yemeye ko azaba umuvugizi mwiza kuko ishuri ni ubuzima. Yasabye abari aho kuraga abana bacu igihugu cyiza, gifite abantu beza nk’uko biri no mu cyerekezo cy’igihugu cya 2050. Yasabye gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ndetse no kutabasibya cyangwa ngo tubakure mu ishuri. Yashimye abarezi kandi abasaba gukurikirana abanyeshuri no kubarinda ibyabangiriza ubuzima; bakabatoza isuku. Abana basabwe kumvira ababyeyi. Yashimiye Kiliziya ibyo bafatanya byose mu kwita ku munyarwanda n'umukristu. Yasoje ashimira uburyo ibirori byateguwe kandi yifuza ko iki Kigo cyatera imbere.

Naho Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yibukije ko bikwiye gusingiza Imana kubera ingabire zayo muri iyi myaka 75. Imana ntiyadutereranye kandi tuzayikomeraho mu kurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Imana yafashishije benshi ngo bishoboke. Yashimye abayobozi baje kwifatanya n’ishuri mu birori. Yibutsa ko Nemba I ifite amateka menshi meza.

Yasabye abahiga kuzaba koko ingirakamaro. Nemba izahore ari iya mbere. Yashimye abafashije gutuma byose bitunganye. Yashimye Leta y'u Rwada kandi yifuje gukomeza gufatana urunana ngo Nemba ihore ari iya mbere. Yasabye abarezi gufatanya n'ababyeyi no gukunda abo barera. Yasabye abo bireba ndetse n’abaterankunga gufatanya ngo ibibazo byagaragajwe n’Ikigo bizakemuke. Yasoje avuga ko baraha umugisha ishusho ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo nk’ikimenyetso cya yubile. Avuga ko muri uriya mutagatifu, tubona urukundo rwitangira abafite intege nke, urukundo rukunda abana. Yashimiye uko umunsi wateguwe, impano z'abana ndetse n'abavuze amagambo imbere ye. Yashimiye inka y'urukundo yahawe. Hakurikiyeho ubusabane bwajyanye na zimwe mu ndirimbo n’amwe mu magambo ashimira.

Narcisse Musabeyezu yashimiye Ikigo uburyo cyatsinze ukwishishanya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yishimiye uburyo abana batsinda neza. Bigaragaza ko gahunda y’imyaka cumi n’ibiri yera imbuto igihe cyose abantu bafite abarimu beza, bafite ibikoresho kandi bakorera hamwe. Yashimye uburezi bakuye muri iki Kigo kandi acyifuriza gutera imbere.

Myr Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi, yashimiye abitabiriye uyu munsi n’abahize. Yashimiye ubuyobozi bwa Nemba I kubera imitsindire, kwitwara neza no gukorana umurava. Yashimiye Umwepisikopi ukora ibishoboka byose ngo amashuri gatolika agire intego n'icyerekezo bifatika. Yibukije ko tariki ya 09/06/2023 hari ibirori byo gusoza umwaka w'uburezi ku rwego rwa Diyosezi.

Mu gusoza, Umwepisikopi yashimiye umuyobozi w’ishuri rya Nemba I n'abo bafatanyije kuko bashyize hamwe kandi byagaragaye no mu munsi mukuru. Yashimiye abahize kandi bitabiriye amasaha yose y’ibirori. Yibukije ko Nemba atari Nemba ibonetse yose ahubwo Nemba ya mbere. Yasabye abanyeshuri gutsinda cyane kurusha andi mashuri no kuba intaganzwa mu myitwarire myiza.

Padiri Alexis MANIRAGABA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO