Uruzinduko rw'Umwepiskopi wa Diyosezi RUHENGERI muri Santarali ya KINYABARA

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagiriye uruzinduko muri Paruwasi ya Runaba aho yifatanije n’abakristu ba Santarali ya Kinyababa yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi ugira inama nziza mu gitambo cy’Ukaristiya i saa tanu. Muri iyi Misa, hari hitabiriye kandi n’abakristu ba santarali ya Kaganda dore ko Santarali yabo itari yafungurirwa kubera ingamba zo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi. Ni muri gahunda umwepiskopi yafashe mu rwego rwo guhumuriza abakristu no kubakomeza kubera icyorezo cya koronavirusi, asura nibura Santarali imwe muri buri Paruwasi. Santarali ya Kinyababa ikaba ibaye Santarali ya Cyenda Umwepiskopi amaze gusura.

Nyuma y’indamutso y’Umwepiskopi, Padiri Mukuru Jean Bosco MUNEZA, yasabye ikoraniro ry’abakristu kwishimira Umwepiskopi kubera uburyo abahoza ku mutima bikagaragazwa no kubasura kenshi abagira inama ari nako areba uburyo bahagaze mu butumwa yabashinze. Nyuma yo kwifuriza ikaze umwepiskopi, Misa yakomeje uko bisanzwe.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi agendeye ku masomo y’icyumweru cya gatanu cy’igisibo: Yer 31, 31-34 ; Heb 5, 7-9 ; Yh 12, 20-33, yibukije abakristu ko Ijambo ry’Imana Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye ridufasha kuzirikana ku bubabare, urupfu, n’izuka bya Nyagasani byegereje. Yasabye abakristu bose ko bakomeza kurangwa n’urukundo n’ubwitange mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo bazabashe koko kwinjira neza no kuzirikana ku rukundo Imana yadukunze. Umwepiskopi yasabye abakristu kandi gukurikira Kristu mu rugendo yanyuze rudatana n’ibigeragezo ndetse n’imisaraba y’amoko yose ariko hirya y’umusaraba hakaba hari izuka. Mu gusoza inyigisho ye, Umwepiskopi yasabye abakristu gukomeza gutakambira Imana bifashishije amagambo y’umuririmbyi wa Zaburi (Zb 51, 3-4; 12-15) aho agira ati: “Mana yanjye ndemamo Umutima mushya, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe….”

Mbere y’Umugisha usoza, umwepiskopi yagize ubutumwa bwihariye ageza ku bakristu ba santatarali Kinyababa na Kaganda bari bitabiriye Igitambo cy’Ukaristiya. Agendeye ku ngamba zagiye zifatwa n’inzego za Leta mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi abakristu benshi bakaba barahungabanye mu nzego zose, umwepiskopi yababwiye ko yazinduwe no kubahumuriza. Yagize ati: “Nimuhumure Kristu yaratsinze ibigeragezo tubinyuramo ariko ntabwo tugomba kwibagirwa ko hirya y’umusaraba hari amizero y’izuka”. Umwepiskopi yatangarije abakristu ko yishimiye uko yabasanze. Yasanze hari benshi bakizirikana Imana mu buzima bwabo, bakabigaragaza bagana ingoro ntagatifu n’indi mihango nyobokamana itandukanye bakora bari iwabo mu ngo. Umwepiskopi yashimiye muri rusange ubwitange bw’abakristu ba santarali Kinyababa dore ko bari bitabiriye Misa ari benshi cyane ugereranije n’ahandi Umwepiskopi yageze, ku buryo bw’umwihariko ashimira Korali “Umwali muziranenge” yaragijwe Bikira Mariya Nyina w’Imana ikomoka muri santarali Kaganda yaririmbye Misa ya kabiri uburyo baririmbye neza bagafasha abakristu gusenga neza. Yashimiye kandi ku buryo bw’umwihariko abapadiri, n’abakristu ba Runaba bari mu nzego nyobozi muri rusange uburyo bitanga mu butumwa bikanagaragazwa n’ishyaka bagaragaje kugira ngo bafungurirwe. Umwepiskopi kandi yanasabye abakristu agendeye uko ibintu bigenda bihinduka bigana aheza, abantu bagahura bagasenga; ko guhimbaza Pasika byababera umwanya wo kwivugururamo ubuzima, bagafatanya urugendo na Yezu Kristu bakazazukana nawe. Yaboneyeho n’umwanya wo kubifuriza Pasika nziza. Nyuma ya Misa, umuyobozi wa Santarali Kinyababa, Bwana Michel HABIMANA, yatembereje umwepiskopi amwereka ibikorwa bitandukanye biri mu Kinyababa by’umwihariko ishuri rigezweho ryubatswe muri uyu mwaka wa 2021 ku bufatanye na Leta.

Mbere yo gusoma Misa, Umwepiskopi yabanje gukaraba intoki mu rwego kwirinda no kurinda abandi koronavirusi

Umuyobozi wa Santarali Kinyababa, Bwana Michelk HABIMANA atembereza umwepiskopi amwereka n'inyubako igezweho iherutse kubakwa ku bufatanye na Leta

Umuyobozi wa Santarali asobanurira Umwepiskopi na padiri mukuru wa Runaba ubuzima bwa Santarali muri ibi bihe bya koronavirusi

Musenyeri afata ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba Santarali Kinyababa

Imbaga y'abakristu bitabiriye Misa bari benshi cyane

Inyubako ya Santarali Kinyababa

Urwunge rw'amashuri rwa Kinyababa

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Uhagarariye komisiyo y’itumanaho muri Diyosezi


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO