Uruzinduko rwa Nyirikubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA muri santarali ya Bisate

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021, ubwo Kiliziya gatolika y’isi yose yahimbazaga umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi gatolika ya Ruhengeri, yasuye abakristu ba Santarali ya Bisate muri Paruwasi ya Kampanga. Ni muri gahunda Umwepiskopi yihaye mu rwego rwo gusura abakristu yibanda kuri Santarali imwe muri buri Paruwasi zigize Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri areba uburyo bagaruka mu Kiliziya kandi anabakomeza muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19. Muri urwo ruzinduko, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yifatanyije n’abakristu ba Santarali Bisate ndetse n’abandi baturutse muri Santarali ya Tero abaturira Igitambo cy’Ukaristiya, aho yari akikijwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi KAMPANGA, Padiri Théoneste MUNYANKINDI na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA.

Mu ntangiriro ya Misa ntagatifu, Padiri Mukuru yashimiye by’umwihariko Umwepiskopi uburyo adahwema kubazirikana amanywa n’ijoro. Dore ko aheruka muri iyi Santarali ku buryo bw’umwihariko mu mwaka wa 2017 ubwo yari mu ruzinduko rwa gitumwa. Padiri Mukuru mu izina ry’abakristu, yaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza Umwepiskopi umwaka mushya muhire wa 2021.

Mu nyigisho y’umwepisikopi, agendeye ku masomo matagatifu y’icyumweru : Iz 55, 1-11; 1Yh 5, 1-9; Mk 1, 7-11 yabwiye abakristu ko turi mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVOD-19 ariko ko tugomba gukomezwa no kwizera Imana. Umwepiskopi yagarutse ku gisobanuro cya Batisimu ya Yezu muri Yorudani n’agaciro ka Batisimu abakristu bahabwa. Yabwiye abakristu ko igihe Yezu abatijwe, yatagatifuje iriba rya Batisimu, ko ababatijwe bose bagizwe abana b’Imana ku bw’amazi na Roho Mutagatifu. Yibukije abakristu ko kuba Yezu yaremeye kubatizwa na Yohani Batisita ari ikimenyetso cyo kwicisha bugufi kuko We yari intungane, nta n’cyaha cyamurangwaho. yagize ati, “…Atonze umurongo (Yezu) nk’igihe tuba turi ku murongo imbere y’intebe ya Penetensiya. Aha rero niho hagaragarira Imana yacu itaturebera mu bushorishori bw’ijuru, Imana yigize umuntu ikabana natwe, Imana itatunena, Imana ituri hafi, Imana ifata umwanya w’abanyabyaha, Imana yatwitangiye ku musaraba kubera Urukundo…” Umwepiskopi yibukije abakristu ko kwakira Yezu Kristu ariyo nzira y’umukiro kandi ko kumumenya aricyo gisubizo cy’ibibazo twaburiye ibisubizo.

Umwepiskopi yasoje inyigisho ye abwira abateraniye aho bose ko iki gihe turimo ari igihe cyo guhamya abo turibo, igihe cyo kugaragaza icyo dukomeyeho kikaba n’igihe cyo guhamya ukwemera kwacu.

Mu butumwa yahaye abakristu mbere yo gutanga umugisha, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagaragarije abakristu bitabiriye Igitambo cy’Ukaristiya ibyishimo byinshi byo gusangira na bo Ijambo ry’Imana no guturira hamwe Igitambo cy’Ukaristiya dore ko yari aheruka muri Santarali Bisate mu mwaka wa 2017. Yabasabye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bijyanye nuko muri iyi minsi imibare y’abandura iri kuzamuka cyane ndetse ibihugu bimwe na bimwe bakaba barasubiye muri guma mu rugo ya kabiri. Yabasabye ko muri ibi bihe tugomba kugaragaza umwihariko wacu n’imbaraga z’ukwemera kwacu zituma tubinyuramo twemye kuko turangwa n’ukwizera ko Imana itigera itererana abayo. Mu bigeragezo dukwiye guhora turangwa n’ukwizera, noneho isengesho ryacu rikaba iryo gutakambira Imana ngo idutabare. Yabasabye kandi gutakambira Imana bijyana no kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo kugira ngo twirinde kwanduzanya. Yabasabye kudacora mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo bakwiye kugaragariza abandi bavandimwe babo.Umwepiskopi yasoje ubutumwa bwe ashimira Padiri Mukuru wa Paruwasi Kampanga n’abo bafatanyije uburyo bakomeje kwita ku muryango w’Imana baragijwe aboneraho no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, umwepisikopi yasuye urugo rw’abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi Kampanga.

Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA atanga inyigisho

Abakristu bashimira Imana mu ndirimbo

Padiri mukuru ari kwereka Musenyeri ibirunga bikikije Santarali Bisate ndetse amwereka n'imbibi z'isambu ya Santarali

Santarali ya Bisate. Abakristu baritegura kwinjira Misa ntagatifu

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Perezida wa komisiyo y'itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO