Uruzinduko rwa Nyiricyubahiro Visenti HAROLIMANA muri Paruwasi Mwange.

Ku cyumweru tariki ya 13 nzeri 2020, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yasuye Paruwasi Mwange. Muri urwo ruzinduko yifatanyije n’abakristu b’iyo Paruwasi abaturira Igitambo cy’Ukaristiya, aho yari akikijwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Mwange, Padiri Ferdinand HAGABIMANA na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA.

Mu ntangiriro ya Misa Ntagatifu, Padiri Mukuru yashimiye byumwihariko umwepiskopi uburyo adahwema kubazirikana dore ko yanasuye abasaserdoti bakorera ubutumwa muri Paruwasi Mwange mu gihe cya COVID-19 akanabakomeza.

Aduturira igitambo cy’Ukaristiya, umwepisikopi yatwibukije amagambo aboneka mu gitabo cya Mwene Siraki, aho agira ati: “Nyagasani, abagukomeyeho ubahe amahoro, maze abahanuzi bawe bemerweho kuba indahemuka. Umva amasengesho y’umugaragu wawe, n’ay’Israheli umuryango wawe” (Sir 36, 18). Amasomo twazirikanye ni: Sir 27,30;28,1-7; Zab 103(102),1-2,3-4,9-10,11-12; Rom 14,7-9.

Mu nyigisho y’umwepisikopi, yabwiye abakristu ko turi mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVOD-19 ariko ko tugomba gukomezwa no kwizera. Mu mubano wacu n’Imana tubonamo impuhwe nyinshi. Duhamagariwe gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda aho kurangwa no kwihorera, inzika, umujinya uburakari n’indi migenzo mibi. Icyo Yezu adusaba ni uko tugirira bagenzi bacu impuhwe. Yezu aradusaba kubabarira nta kubara bityo rero tugomba kubabarira igihe cyose umuntu adusabye imbabazi. Iyo tuzirikanye ibyo Imana yaduhaye: ubuzima, umwuka, gutunga no gutunganirwa usanga nta nyiturano twabona. Imana iduha ibyiza byinshi kuko idukunda, ntiduhaniraho, ihora itubabarira kuko tutari intungane; ni na yo mpamvu dusabwa gutura bagenzi bacu umutwaro tubababarira. Yezu ati: “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe”(Lk 6:36).

Mu ijambo rye, umushumba wa Diyosezi Ruhengeri yagaragarije abakristu ba Paruwasi ya Mwange ibyishimo byinshi byo gusangira na bo Ijambo ry’Imana no guturira hamwe Igitambo cy’Ukaristiya. Yabasabye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Yabasabye gusenga kugira ngo Nyagasani adutsindire icyo cyorezo. Yashimiye Padiri Mukuru wa Paruwasi Mwange n’abasaserdoti bafatanyije ukuntu bakomeje kwita ku bakristu. Yabasabye by’umwihariko gukomeza kwiragiza Nyagasani ngo adutsindire ibyago byose.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, umwepisikopi yasuye abapadiri n’abafaratiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi Mwange. Yabasabye gutoza abakristu kwitegura kwakira Yezu mu Ijambo ry’Imana no mu gitambo cy’Ukaristiya dore ko bamara igihe kirenga isaha bategereje ko Misa itangira. Yashimiye abasaseridoti umwete bagaragaje kugirango bemererwe gufungurirwa kiliziya abashimira n’ubutumwa bakomeje kugaragariza abo baragijwe.

Fratri Cassien MANZI NSENGIYUMVA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO