Ku cyumweru, tariki ya 17 Mutarama 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasuye abakristu ba santarali ya Mukingo muri Paruwasi ya Busogo yifatanya nabo gutura igitambo cy’Ukarisitiya mu Misa ya ikabiri. Ni muri gahunda Umwepiskopi yafashe yo gusura nibura Santarali imwe muri buri Paruwasi mu rwego rwo kubakomeza no kubahumuriza kubera ibi bihe turimo by’icyorezo cya koronavirusi.
Nyuma y’umutambagiro werekeza kuri Altali ntagatifu n’indamutso y’Umwepiskopi, Padiri mukuru wa Paruwasi Busogo, Padiri Charles Clement NIYIGENA, yasabye abakristu kwishimira Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA bamuha amashyi n’impundu nawe mu izina ry’abakristu ageza ku Mwepiskopi ijambo ry’ikaze. Padiri mukuru yishimiye umwepiskopi urukundo abagaragariza by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye by’icyorezo cya koronavirusi akaba yaje kubahumuriza no kubakomeza. Yakomeje amugezaho amateka ya Santarali Mukingo aho yibukije abari aho ko yatangiye ari inama mu mwaka w’1927, ikaza kugirwa sikirisale mu mwaka wa 2000 naho ku itariki ya 9/06/2019 akaba ariho Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yayishyize mu rwego rwa Santarali ayiragiza mutagatifu Andereya. Kugeza ubu, Santarali Mukingo ifite abakristu 3671, imiryangoremezo 32 na sikirisale 7. Ifite kandi abihayimana batatu, abaseminari bato bane ndetse n’umufaratiri umwe wiga mu iseminari nkuru ya Kabgayi-Philosophicum.
Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri agendeye ku masomo y’icyumweru cya kabiri gisanzwe (1Sam 3, 3b-10.9 ; 1Kor 6, 13b-15a.17-20 ; Yh 1, 35-42) yagarutse cyane ku muhamagaro w’Imana n’igisubizo duha Imana iduhamagara. Nyiricyubahiro Musenyeri yabwiye abakristu ko twahamagariwe kubaho, Imana idukuye mu busa; ko twahamagariwe kuba abana b’Imana tubikesha Batisimu; ko twahamagariwe kuba intumwa za Kristu aho turi hose kandi ko twahamagariwe kuzabana n’Imana iteka mu ijuru. Nyiricyubahiro Musenyeri, yasabye abakristu gufatira urugero ku mwana Samweli twumvise mu isomo rya mbere aho Uhoraho yamahamagaye agasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe arumva” (1 Sam 3, 10) bityo asaba abateraniye aho bose kutanangira umutima igihe cyose Uhoraho abahamagaye ngo bamamaze inkuru nziza.
Nyiricyubahiro Musenyeri yakomeje yibutsa abakristu bose ko bitabye karame nka Samweli muri Kiliziya cyane cyane igihe bemera guhabwa Batisimu. Abasaba ko muri ibi bihe abantu bugarijwe n’ubwoba, ubukene, uburwayi, n’urupfu kubera icyorezo cya koronavirusi, bakwiye gukomeza kuba abahamya ko babonye Umukiza. Abasaba kandi guharanira ko nta kintu na kimwe gikwiye kubatandukanya n’urukundo rwa Kristu kandi ko kwibanira nawe bikwiye gutuma bumva batekanye.
Mbere yo gutanga umugisha, Nyiricyubahiro Musenyeri yafashe umwanya kugira ngo ageze ku bakristu ubutumwa bwihariye. Ubutumwa bwe bwagarutse cyane mu gukomeza abakristu muri ibi bihe bya koronavirusi no kubasaba kwiringira Imana kuko ariyo ishobora byose. Yagize ati: “ Nimuhumure ibi bihe bikomeye tuzabinyuramo twemye kuko turi kumwe n’Imana umubyeyi utadutererana”. Yabasabye gukomeza kurangwa n’isengesho rirangwa no kwizera bikajyana na gahunda yo kurinda ubuzima bwabo ndetse n’ubuzima bwa mugenzi wabo. Yabashimiye kandi uburyo bitwaye muri ibi bihe bya koronavirusi bakaba no mu ba mbere mu gushaka ibyangombwa kugira ngo babashe gufungurirwa imiryango ya Kiliziya ariko akabibutsa ko ibyo byose ari ingabire y’Imana ko bakwiye guhora bayishima.
Yasoje ijambo rye abashimira uburyo yabasanze bakomeye mu kwemera abaha umugisha wa kibyeyi.
Musenyeri Visenti ari kumwe na Padiri mukuru bakaraba mbere ya Misa
Santarali ya Mukingo
Abakristu bicaye mu Kiliziya bateze amatwi ijambo ry'Imana
Musenyeri Visenti ari kumwe na bamwe mu bakristu bagize inama nkuru ya Paruwasi Busogo bari bitabiriye igitambo cya Misa
Padiri Jean de Dieu NDAYISABA