Uruzinduko rwa Myr Visenti Harolimana muri Rwunge rw’amashuri rwa Gakoro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagiriye uruzinduko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gakoro muri Paruwasi ya Gahunga yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe. Umwepiskopi yatangije ku mugaragaro igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-2023 aho yagaruka ku mwaka w’uburezi gatolika mu Rwanda. Yafunguye kandi ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru cyatwaye amafaranga asaga miliyoni 25. Uyu mushinga wateguwe na Paruwasi ya Gahunga ku bufatanye n’itsinda ry’abaterankunga bo mu Gihugu cy’Ubudage bari bitabiriye ibi birori harimo Norbert Kroeckel; Andrew Krefft; Regina Rinke na Gabin Wienes bitabiriye ibi birori. Hari kandi abapadiri bo mu muryango w’Aba Karume baturutse muri Diyosezi ya Butare no mu Gihugu cy’u Burundi. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Santarali ya Gakoro.

Mu nyigisho, Umwepiskopi yagarutse ku bubasha n’ibitangaza Yezu yakoze by’umwihariko igitangaza cyo gukiza umurwayi ufite ubumuga wari waje ahetswe mu ngobyi maze agataha ahetse ingombyi yajemo. Yibukije abo banyeshuri ko Yezu Kristu ari Imana ifite ububasha bwo gukiza. Yabahamagariye gukunda Imana no kuyumvira baragwa n’urukundo, ubuvandimwe n’ineza.

Afungura ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru, Nyiricyubahiro yibukije aba banyeshuri ko Kiliziya n’igihugu babakunda; abasaba kudapfusha ubusa amahirwe bahabwa no kubyaza umusaruro impano bifitemo. Abashishikariza gukomeza gukura mu gihagararo, mu bwenge, mu bushobozi n’ubusabaniramana banoza umubano wabo n’Imana. Bakaba abantu bazigirira akamaro, bakakagirira igihugu, Kiliziya n’imiryango yabo. Yashimiye abaterankunga babafashije kugera kuri uyu mushinga w’iki kibuga cy’umupira w’amaguru. Ahamya ko umushinga ukomeje kuko hazubakwa ibindi bibuga by’imikino na podiyumu. Yahamagariye abaturage b’uyu Murenge kuzabyaza umusaruro iki kibuga, bakunda gukora siporo no guhiga abandi mu mikino.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gahunga, Padiri Jean Marie Vianney UWAMUNGU ahamya ko bashyize imbere uburezi. Yashimiye Umwepiskopi wabasuye. Ahamya ko ejo ari heza kuko bashishikajwe n’uburezi bufite ireme. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, NSENGIMANA Aimable Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa GACACA ashima Kiliziya Gatolika ku iterambere igeza ku baturage. Naho umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa GAKORO, NGIRWANABAGABO Emmanuel, we n’abarezi bahamya ko iki kibuga bazakibyaza umusaruro. Abanyeshuri b’iri shuri bashimiye Umwepiskopi ubahoza ku mutima, bahamya ko intego yabo ari ukuba abana bashoboye kandi bashobotse.

Urwunge rw’Amashuri rwa GAKORO rwashinzwe mu mwaka w’1953. Ribarizwamo abarezi 42 n’abanyeshuri 1620 bari mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu cyiciro rusange. Ibi birori byashojwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abarezi n’abanyeshuri bo muri iri shuri, ikipe y’abarimu itsinda iy’abanyeshuri kuri penariti 5 kuri 4 kuko bari banganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO