Uruzinduko rwa Myr Visenti Harolimana muri Paruwasi ya Busengo

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi ya Busengo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe iyi Paruwasi imaze ishinzwe.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu ba Paruwasi ya Busengo mu gitambo cya Misa, Umwepiskopi yabibukije ko bagize umuryango w’Imana muri Kiliziya. Abasaba kwibumbira hamwe no kuba urumuri rw’amahanga rwirukana umwijima. Yabahamagariye kuba abahamya b’ineza n’urukundo rw’Imana mu bantu, kwirinda inzangano n’amacakubiri, kuba inkunzi z’amahoro, kuzirikana ko ari aba Kristu bazirikana inshingano bafite, kwimika Nyagasani mu ngo zabo, gukunda isengesho, kubaha umunsi w’icyumweru, kubaha Imana n’ibyayo, kwamamaza Inkuru nziza y’Imana, guhabwa amasakaramentu, gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, kubaka imiryango (ingo) itekanye no kwita ku burezi baharanira kugira abana bashoboye kandi bashobotse.

Nyiricyubahiro yagaragaje ko abalayiki atari indorerezi muri Kiliziya, asaba abakristu ba Busengo buri wese kuzana umuganda we barangwa n’ubwitange, umurava, urukundo, gusenyera umugozi umwe mu kwitangira Paruwasi. Yabifurije kugira isabukuru nziza y’umwaka umwe bamaze bashinzwe, abararikira gukomeza kujya mbere.

Mu biganiro Umwepiskopi yagiranye n’abakristu bahagarariye abandi mu nzego zinyuranye, yashimiye abasaseridoti bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi uburyo baba hafi abakristu. Yizeza abakristu b’iyi Paruwasi ko mu byifuzo bamugejejeho birimo icyo kubagenera undi musaseridoti abitahanye nk’umukoro. Ahamya ko iyi Paruwasi yaje ikenewe, ifite imbaraga. Umwepiskopi yabamenyesheje ko azakomeza kubaba hafi hagamijwe iterambere ry’iyi Paruwasi no kubegera. Yabararikiye gukomeza kugendera hamwe mu cyerekezo cya Diyosezi baharanira kuba abakristu bashinze imizi muri Kristu, bakomeye muri ibi bihe hari imiyaga myinshi ishobora kubahungabanya. Yabifurije ko Busengo yagira uruhererekane rwiza rw’ibikorwa byiza no kumva ko abantu bari kumwe, bakorera hamwe badategereje ak’imuhana kaza imvura ihise. Yabijeje ko ntacyo bashobora kubura agifite. Yashoje abifuriza umugisha w’Imana.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busengo, Padiri Jean Francois Regis BAGERAGEZA agaruka ku by’ingenzi uyu mwaka ubasigiye birimo gukora ibaruramibare ry’abakristu bagize iyi Paruwasi no gufasha abakristu gusobanukirwa n’inshingano bafite muri Kiliziya, umubare munini w’abagarukiye Imana n’ibindi bikorwa bikubiye mu nkingi eshanu Diyosezi ya Ruhengeri igenderaho. Yashimiye Umwepiskopi ubahoza ku mutima. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, NIZEYIMANA Jean Marie Vianney yagarutse ku mbogamizi Paruwasi ya Busengo ifite, ayizeza ubufatanye mu gutunganya imihanda.

Mu buhamya bw’abakristu ba Busengo, bishimiye kwegerezwa iyi Paruwasi. Bahamya ko bafite icyerekezo cyo kwiyubakira Paruwasi. Paruwasi ya Busengo yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana tariki ya 15 Mutarama 2022. Yitiriwe Bikira Mariya Umubyeyi w’Impuhwe. Igizwe n’abakristu Gatolika basaga ibihumbi cumi na bine.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO