Urugendo nyobokamana rw’Abanyamutima ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 03 Werurwe 2023, abibumbiye mu Muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, banahimbaza umunsi mukuru w’imboneka. Abitabiriye uru rugendo nyobokamana barimo abanyamutima, abihayimana n’abapadiri bashinzwe uyu muryango mu ma paruwasi agize iyi Diyosezi ya Ruhengeri. Uyu munsi waranzwe n’igitaramo, isengesho ryo gushengerera, igitambo cya misa, inyigisho n’ibindi.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yabararikiye gutera ikirenge mu cya Elizabeti na Bikira Mariya baharanira guhinduka ibimenyetso bizima Imana ikoresha. Yakomoje ku mugenzo wo guca bugufi, abasaba kwirinda inzika, kutaba ba nseka-kariyo cyangwa ba basekanimbereka. Musenyeri Gabin yahamagariye abanyamutima kuba intumwa z’urukundo n’impuhwe mu bantu aho bari. Yagize ati: “Mwebwe banyamuryango b’Umutima Mutagatifu wa Yezu, nimube intumwa z’urukundo n’impuhwe mu bantu aho muri. Ni mwe mufite ubwo butumwa kurusha abandi bose. Ni mwebwe mugomba kugaragaza ko umutima mwiza mu bantu ukiriho, muhereye kuri mwebwe ubwanyu. Ni mwebwe mugomba kuba intumwa zisubiza umutima mu gitereko ku bantu bihebye, ku bantu bakutse umutima, ku bantu bahagaritse umutima, mukaba intumwa zo kubahumuriza, bagasubiza umutima mu gitereko. Ni mwebwe, ku rundi rwego rwisumbuye, mugomba kuba intumwa z’Umutima mutagatifu wa Yezu kuko uwo mutima ariwo muzavomaho kugira ngo namwe muzabe intumwa z’uwo mutima”. Umutima utoza abandi kuba abanyampuhwe, kurangwa n’urukundo, kurangwa n’ineza. Umutima wongera kutwereka ko Imana idutambutse kure, ariko ikadutoza kuba nkayo”.

Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yabifurije ko urugendo nyobokamana bakoze uyu munsi rwakomeza kubafasha kujya mbere no gukomeza kuba beza. Abifuriza ko rwakomeza no muri iki gihe cy’igisibo. Yabararikiye kwimika Yezu Kristu mu mitima yabo, bimika urwo rukundo yabakunze rwo kubitangira ku musaraba bikabafasha kurangwa n’imigenzereze myiza. Yabibukije ko uruhare rwabo nk’abalayiki ari ntasimburwa mu kwiyubakira Kiliziya, abashishikariza kurushaho kuba urumuri n’umunyu w’isi aho batuye bashyikiriza abandi Yezu Kristu.

Abitabiriye uru rugedno nyobokamana bahawe inyigisho ku mabonekerwa yabereye i Fatima muri Portugal. Yatanzwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima akaba anashinzwe Umuryango w’Umutima mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yabahamagariye gukunda ishapure no kuba abanyamutima b’intangarugero. Abasaba kugendera hamwe hagamijwe guteza imbere Kiliziya. Naho Ernest NSANZIMANA, umunyamabanga w’Umuryango w’Umuntima mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’Igihugu yibukije bagenzi be gukunda gushengerera, kwitabira igitambo cya Misa no kugaragaza uruhare mu iterambere ry’amaparuwasi babarizwamo. Ibi byagarutsweho na Jean Marie Vianney KARANZI, Umuyobozi w’Abanyamutima ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri; ahamya ko ibikorwa bateganya birimo guhugura inzego zose z’uyu muryango, kurushaho gushaka abanyamuryango bahereye ku bacitse intege, urubyiruko n’abandi. Bazabigeraho babikesha kugendera hamwe.

Abitabiriye uru rugendo nyobokamana bahamya ko batahanye byinshi birimo gushimira Imana. Bemeza ko urugendo nk’uru rubakangura, bakagarura ubuyanja mu kwemera kwabo. Muri Diyosezi ya Ruhengeri hari abanyamuryango b’Umutima mutagatifu wa Yezu bagera ku 1273: barimo abakuru 995, urubyiruko ni 215, abana bato bitwa inkoramutima ni 73. Insanganyamatsiko y’Umuryango w’Umutima mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2023 iragira iti: “Mbikesha iki kugira ngo nyina w’umutegetsi wanjye angenderere” (Lk 1, 43)? Naho insanganyamatsiko ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri igira iti: “Hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana” (Mt 5,8)!

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO