Urubyiruko rwiyemeje kuyoborwa na Yezu uri mu isakramentu ry’Ukaristiya

Ku wa gatanu tariki ya 3 Mutarama 2020, muri Paruwasi ya Murama yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourdes, habaye igitaramo cyahuje urubyiruko rwose rwa Paruwasi. Intego yari ibumbye ibintu bitatu : Kwifurizanya umwaka mushya muhire, gushimira Imana kubera ishingwa rya Paruwasi ya Murama no kwifuriza amasomo meza abanyeshuri bari basubiye ku ishuri. Icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abasore n’inkumi basaga 1200 n’abana bato barega 400. Abasusurukije imbaga ni Chorale ya Mutagatifu Pawulo yo ku Murama, abahanzi ku giti cyabo bavuka ku Murama ndetse n’itorero Inganji y’Ubumwe rya Paruwasi ya Murama. Haririrmbwe indirimbo zisingiza Imana, izirata paruwasi ndetse n’izindi abantu baziranyeho za karahanyuze, zatumaga abantu bifurizanya umwaka mushya muhire.

Muri icyo gitaramo Padiri Cyrique KARERANGABO ushinzwe urubyiruko yaboneyeho gukangurira urubyiruko guhugukira isakaramentu ry’Ukarisitiya agendeye ku nsanganyamatsiko y’ihuriro mpuzamahanga ry’ukarisitiya igira iti : Ukarisitiya isoko y’ubuzima, ubumwe n’ubwiyunge. Wabaye n’umwanya wo gukebura abitabiriye igitaramo bakangurirwa umuco wo kubahiriza igihe, isuku, kutiyandarika mu ngeso mbi, gukunda umurimo ndetse no gukunda ishuri.

Mu ijambo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Murama Alexandre NTABANGANYIMANA yagejeje kubari bitabiriye igitaramo, yabanje gushimira ubwitabire bagaragaje, anakomeza abasaba ko bakomeza uwo murava. Yabijeje ko paruwasi itazigera ibatererana muri gahunda zose z’icyenurabushyo mu rubyiruko ariko anagaragaza imbogamizi y’uko nta nzu mberabyombi ya paruwasi ihari yajya iberamo ibitaramo byateguwe n’abakirisitu. Ibyo yari abihereye ku izuba ryinshi ryari ryabanje doreko igitaramo cyabereye hanze.

Igitaramo cyatangiye i saa saba z’amanywa gisozwa i saa kumi n’imwe z’umugoroba. Tubibutseko Paruwasi Murama yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ku wa 14 ukuboza 2019, ikaba yarabaye paruwasi ya 14 muri paruwasi agize Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Iyi paruwasi igizwe na Santrali 4 ari zo : MURAMA, RUGERA, NKURURA ndetse na CYANIKA. Igitaramo cyasojwe n’isengesho ndetse n’umugisha uherekeza abari bitabiriye.

Padiri Cyriaque KARERANGABO