Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu rwasoje Forumu yarwo

Ku wa gatandatu, tariki ya 06 Mata 2024, urubyiruko rugera kuri 200 rwibumbiye mu Muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu rwaturutse mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri rwasoje forumu yarwo y’iminsi itatu yatangiye guhera ku mugoroba wo ku wa gatatu, tariki ya 03 kugera ku wa gatandatu, tariki ya 06 Mata 2024. Yabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Ni forumu yatangiwemo inyigisho n’ibiganiro binyuranye bishamikiye ku nsanganyamatsiko igira iti: «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, nimumwumve!» (Mt 17,5). Ni forumu yasojwe n’urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rwabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Iryo huriro ry’urubyiruko rw’abanyamutima ryasojwe n’urwo rugendo nyobokamana ryaranzwe n’ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bunyuranye. Ku wa kane, tariki ya 04 Mata 2024, habaye igitambo cya Misa ya mugitondo yo gufungura iryo huriro. Cyayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Padiri Vincent TWIZEYIMANA. Yasabye abaryitabiriye guharanira gukunda isengesho, kunga ubumwe no guhamya Yezu Kristu aho bari hose.

Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Ushinzwe Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iryo huriro, asaba urubyiruko gukomera ku mugenzo wo kubaha no kumvira Imana. Atangaza ko bakomeye ku mahuriro ahuza urubyiruko mu rwego rwo gusigasira uyu muryango ugaragaramo abageze mu zabukuru benshi, hagamijwe kongera umubare w’urubyiruko muri uwo muryango.

Mu kiganiro «turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro» cyatanzwe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Umuyobozi wa Komisiyo y’urubyiruko n’iy’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye urwo rubyiruko kurangamira Kristu. Yarumaze impungenge rwamugejejeho yo kudahabwa umwanya muri gahunda rusange z’urubyiruko ku rwego rw’iyi Diyosezi, abizeza ko bakomeye kuri gahunda yo kugendera hamwe. Naho Maître Beatrice AKIMANIZANYE, mu kiganiro «urubyiruko mu iterambere», yarusabye gukunda umurimo rwirinda ubunebwe.

Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yaruhaye ikiganiro kuri yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda. Yarusabye guharanira kurangwa n’amizero.

Padiri Evariste NSHIMIYIMANA, Ushinzwe imihango mitagatifu y’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yibukije urwo urubyiruko ko akabando k’iminsi ari uguha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwarwo. Naho umuyobozi w’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’Igihugu, Appolonie MUKARURANGWA, yashishikarije abantu gukunda no kwitabira igitambo cya Misa.

Urubyiruko rw’abanyamutima rwitabiriye iryo huriro ruhamya ko rwaryungukiyemo byinshi birimo kwimakaza urukundo, gusobanukirwa n’amateka y’uwo Muryango n’ibindi.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO