Urubyiruko rwa Paruwasi ya Kanaba rwasoje Forumu

Ku cyumweru cya 4 gisanzwe, tariki 29 Mutarama 2023, ku munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, byari ibyishimo byinshi ku rubyiruko rwa Paruwasi ya KANABA rwasozaga Ihuriro rwarimo. Iri huriro ry’urubyiruko ryatangiranye n’isengesho ryo gushengerera Yezu mu Ukaristiya ntagatifu, ku gicamunsi cyo kuwa 5, tariki 27 Mutarama 2023. Isengesho ryakurikiwe n’Igitambo cya Missa cyayobowe na Padiri Alphonse TURATSINZE, wari intumwa ya Komisiyo y’Ikenurabushyo mu rubyiruko ku rwego rwa Diyosezi ya RUHENGERI. Yari kumwe na Padiri Pie NTEZIYAREMYE, Omoniye w’Urubyiruko muri Paruwasi ya KANABA na Padiri Evariste NSHIMIYIMANA ukorera ubutumwa kuri Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI.

Mu nyigisho ye ku masomo y’uyu munsi (He10,32-39, Mk 4,26-34), Padiri Alphonse yibukije urubyiruko gushobokera Imana, Kiliziya n’ababyeyi kugira ngo imbaraga n’ubushobozi rufite bibashe gutanga umusaruro wubaka Kiliziya. Yabwiye urubyiruko ko Nyagasani yabibye urubuto muri twe kandi ko ategereje ko rukura. Urwo rubuto rushushanya ingoma y’Ijuru n’Inkuru nziza ya Kristu Nyagasani yifuza ko tugaragaza mu mibereho yacu, tugafatira urugero kuri Mutagatifu Yohani-Mariya Muzeyi wemeye guhorwa kwemera Imana. Missa ihumuje, urubyiruko rwahawe ikiganiro cya mbere, cyari gifite intero igira iti: «Rubyiruko, menya ukwemera kwawe» cyatanzwe na Padiri Evariste NSHIMIYIMANA. Mu gushingira ku ngero za Abrahamu, Sara, Bikira Mariya n’abandi bagaragaje ukwemera gukomeye dusanga muri Bibiliya, Padiri Evariste yibukije urubyiruko kwibaza ibibazo bikurikira: Nemera iki? Nemera nte? Bigatuma bihatira kumva neza ibikubiye mu Ndangakwemera ya Kiliziya Gatolika no gudsangiza abandi ibyo rwemera kandi rukihatira ko bigaragara mu mibereho yarwo, rugaragaza ikinyabupfura n’uburere bwiza.

Umunsi wa 2 watangijwe n’igitambo cya Missa i saa mbiri (8h00). Yayobowe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa FATIMA. Yari kumwe na Padiri Providence IDUKOMEZE, Padiri mukuru wa Paruwasi ya KANABA na Padiri Pie NTEZIYAREMYE, Omoniye w’Urubyiruko. Mu nyigisho ye ku masomo y’uyu munsi (He 11,1-2.8-19, Lk 1,69-70, 71-72, 73-75; Mk 4,35-41), Padiri Ernest yibukije urubyiruko kwigana Mutagatifu Tomasi w’Akwini mu gukomera ku muhamagaro n’icyemezo cyabo cyo gukorera no gukurikira Nyagasani, bagakunda gusoma Ibyanditswe Bitagatifu kandi bakagira ukwemera kuzabahesha nka Abrahamu, Sara n’abandi kugira ngo bazaronke ibyo Imana ibasezeranya, bazatsinde ibyababera imihengeri mu buzima bwabo. Nyuma ya Missa, urubyiruko rwahawe ikiganiro na bamwe mu bagize komisiyo y’ubutorwe ku rwego rwa Diyosezi, barimo Padiri, ababikira, n’urugo rw’abashyingiranywe gikristu, nk’abahagarariye imihamagaro duhamagarirwa kwitagatifurizamo. Basabye urubyiruko kumenya gushishoza no gusigasira umuhamagaro wabo. Babibukije kandi ko twese duhamagariwe ubutagatifu, tukabugeraho binyuze mu kwiyegurira Imana cyangwa gushinga urugo, kandi ko byose bahamagariwe kubitegura neza, bagasaba Imana kubamurikira binyuze mu isengesho, bakiga neza kandi cyane. Ku bakwiyumvamo umuhamagaro wo gushinga urugo, bibukijwe ko bagomba gufata umwanya wo gutegura uwo mushinga no kuwusengera, bityo bakirinda icyo bise gufatiraho.

Nyuma y’ikiganiro ku muhamagaro wa muntu, Joel MUSHIMIYIMANA, umwe mu ba Polisi bakorera kuri Station ya RUGENDABARI yaganirije urubyiruko ku kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bategure ahazaza habo heza. Uretse ibiganiro binyuranye bahawe, kuri uyu munsi habayeho n’umwanya wo gukora umuganda, hatwarwa amabuye azafasha mu gikorwa cyo kwagura no kongera inyubako za Paruwasi haboneka n’umwanya wo kwidagadura.

Ku Cyumweru, tariki 29 Mutarama, hahimbajwe umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Habaye umwanya wo kwibukiranya ibyo urubyiruko rwungukiye muri iri huriro, hanafatirwa hamwe imyanzuro ikurikira: guhagurukana ibakwe urubyiruko rugashyira abandi inkuru nziza, kubahiriza igihe, kwitabira guhimbaza Missa Ntagatifu, gusoma no kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, guhabwa neza amasakramentu cyane cyane Penetensiya, Ukaristiya n’Ugushyingirwa. Urubyiruko rwiyemeje kandi gushishikarira kwitabira ishuri, gukomeza gushishoza umuhamagaro Nyagasani ahamagarira buri wese mu rubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge, gukomera ku bikorwa by’amaboko bishyigikira Igihugu na Kilizya no kwidagadura bijyanye n’umuco.

Mu gitambo cya Missa cya saa yine (10h00), Padiri Providence IDUKOMEZE, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya KANABA, yashimangiye inyigisho Musenyeri Papias MUSENGAMANA, Umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ikenurabusyo ry’Urubyiruko mu RWANDA yageneye urubyuruko kuri uyu munsi, igaruka ku masomo y’icyumweru cya 4 gisanzwe (Isomo rya 1: So2,3;3,12-13, Zaburi: Zab146(145),7,8,9ab.10b, Isomo rya 2: 1Kor1,26-31 n’Ivanjili: Mt 5,1-12a), yibutsa urubyiruko guhaguruka nka Bikira Mariya rugashyikiriza abandi Yezu, rugashakashaka Imana bityo rukagira umunezero w’ukuri nk’uko twabizirikanyeho muri Noveni yateguraga uyu munsi.

Mu gusoza Igitambo cya Missa, Didace HAGENAYO, Umuyobozi wungirije w’inama Nkuru ya Paruwasi yadufashije kwakira abashyitsi, aha umwanya Pascal MASENGESHO uhagarariye urubyiruko muri Paruwasi ya KANABA, wagejeje ku bari bateraniye muri Kiliziya ya Paruwasi uko Forumu yagenze n’ibyo urubyiruko rwiyemeje. Jean Baptiste NSHIMIYIMANA, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka BURERA ushinzwe ubukungu, yashimiye Paruwasi KANABA yahurije hamwe urubyiruko kugira ngo ruhabwe inyigisho z’iyobokamana zirufasha kuba Abakristu beza n’Abanyarwanda bahamye. Missa ihumuje, hakurikiyeho ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino n’ubutumwa bunyuranye burimo ubwa Tharcisse ZIMURINDA, Umuyobozi w’Umurenge wa RUGENGABARI na Théoneste BUNANI, uhagarariye urubyiruko mu Karere ka BURERA. Iri huriro ry’Urubyiruko rwa Paruwasi ya KANABA ribaye ku nshuro ya mbere, kuva Paruwasi yashingwa tariki ya 20/12/2020, ryahuje urubyiruko rurenga 800 ruturutse mu ma Santarali yose agize Paruwasi ya KANABA, rikaba ryaritabiriwe n’Urubyiruko Gatolika n’urundi rubyiruko rwaturutse mu yandi madini ari mu gace Paruwasi ya KANABA iherereyemo.

Faratiri Jean Renovatus IRADUKUNDA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO