Urubyiruko rwa Paruwasi Nyakinama rwasoje ihuriro ry’iminsi itatu

Ku wa 22 Ukuboza 2019, muri Paruwasi Kristu-Mwami Nyakinama hasojwe forumu y’urubyiruko. Iyi forumu yabereye muri Santarali ya Rugalika, itangira ku wa kane tariki 19 Ukuboza Saa 15h00, isozwa ku Cyumweru tariki 22 mu misa kabiri yatangiye saa 10h00 yasomwe na Padiri Alexandre GASIGWA, mic, Omoniye w’urubyiruko muri Paruwasi.

Hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nkuko ubivuze” (Luka 1, 38). Hatanzwe ibiganiro byafashije urubyiruko gusobanukirwa kurushaho kuri izi ngingo: Ukaristiya isoko y’ubuzima, urukundo n’ubwiyunge; Ubutumwa n’uhare rw’umulayiki (urubyiruko) mu kubaka Kiliziya; Ibyiza by’Amasakaramentu (Penetensiya); Urubyiruko n’ibigezweho.

Mu ijambo ryavuzwe na Padiri Omoniye w’urubyiruko: Père Alexandre GASIGWA mic, yasabye urubyiruko gukurikiza inyigisho bahawe muri iyi forumu, kuko ari amahirwe akomeye babonye kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ibyabafasha mu buzima bwabo ndetse no kumenya uruhare bafite muri Kiliziya. Yavuzeko urubyiruko ari rwo Kiliziya y’ejo, ko batagomba kwicara cyangwa kurebera, ahubwo ko bagomba guhaguruka bagafata iya mbere bakumva neza icyo Imana ibahamagarira, kandi bakagishyira mu bikorwa bafatiye urugero kuri Bikira Mariya wemeye kwakira ugushaka kw’Imana, mu bwiyoroshye bwe, no mu ntegenke ze akishyira mu biganza bya Yo ngo imushoboze byose.

Umuyobozi w’urubyiruko muri Paruwasi Nyakinama Olivier NIBISHAKA, yavuzeko iyi Forumu bayikuyemo byinshi. Yagize ati “Iyi Forumu yacu yadufashije gusabana n’abandi, kumvira hamwe inyigisho zitandukanye, kunguka inshuti by’umwihariko nk’imiryango twacumbikagamo, imyidagaduro, gukora ibikorwa by’urukundo n’ibindi bitandukanye”. Mu gusoza yashimiye abasaseridoti babahora hafi, Ababikira b’Abamalayika (Soeurs des Anges) babafashije gutegura Forumu, ababyeyi babakiye mu miryango, ndetse n’abandi bitanze uko bashoboye kose kugira ngo iyi Forumu irusheho kugenda neza.

Iyi Forumu yaranzwe n’ibyishimo byagaragariraga buri wese, kubera ko yari yarateguwe neza kandi n’ibiganiro bitangwa neza. Yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 300 ruturutse mu miryangoremezo yose igize Paruwasi. Uretse kumva ibiganiro, uru rubyiruko rwahaye umuganda abantu 2 rubafasha guhoma inzu zabo.

Sylvestre HABIMANA / Paroisse Nyakinama