Urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rwakoreye urugendo nyobokamama ku ngoro ya Bikira Mariya i Fatima

Ku wa gatandatu, tariki ya 06 Mata 2024, ruherekejwe n’abasaseridoti barushinzwe mu maparuwasi, urubyiruko rusaga ibihumbi birindwi (7000) rwaturutse mu maparuwasi ya Diyosezi ya Ruhengeri rwakoreye urugendo nyobokamama ku ngoro ya Bikira Mariya i Fatima mu Ruhengeri. Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yarusabye kwitabira imiryango remezo no guharanira kuba imbaraga zubaka Igihugu.

Mu nyigisho yarugejejeho mu Misa yabereye muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Umwepiskopi yaruhamagariye guharanira kuba abahamya beza ba Yezu Kristu aho bari hose. Yagize ati «Bavandimwe mwaje gukora urugendo nyobokamana hano kwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Umubyeyi Bikira Mariya aratwereka Umwana we Yezu Kristu, akadusaba kwemera tudashidikanya ko ari muzima. Ibyiza mwakira mu rugendo nyobokamana nk’uru nguru mubikesha ubufasha muhabwa n’ababashinzwe bakora mu izina rya Kiliziya, bijye bibafasha kuba abahamya ba Kristu wazutse mu buzima bwanyu ari mu magambo, ari no mu bikorwa».

Umwepiskop yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe ruhabwa na Kiliziya n’Igihugu maze arusaba kuyabyaza umusaruro no kutisuzugura. Yagize ati « Rubyiruko ntimukisuzugure ahubwo mujye muzirikana ko uko Yezu abigaragariza mu ijambo rye no mu masakramentu n’ubundi bufasha bwose muhabwa na Kiliziya, bijyana n’uko mugomba kuba abahamya ba Kristu wazutse. Bijyane n’uko mugomba kumwamamaza mu mvugo no mu ngiro aho muri hose cyane cyane mu rungano haba mu miryango yanyu muvukamo; haba ku mashuri cyangwa se ahandi muhurira na bagenzi banyu. Mutange ubuhamya bujyanye n’ikigero cyanyu. Mugaragaze ko mwahuye na Kristu wazutse, mukaba mubereyeho kumwamamaza».

Agaruka ku gaciro k’imiryangoremezo, Umwepiskopi yarurarikiye kwitabira imiryango remezo n’imiryango y’Agisiyo Gatolika. Ahamya ko ifite akamaro mu buzima bwa gikristu by’umwihariko ku rubyiruko. Ikaba ifasha gukura mu bukristu no gusohoza ubutumwa nk’abakristu. Agaragaza ko haba harimo n’umwanya wo gukuza impano, kwitoza kwakira ibyiza Imana iha abantu ku buntu no kwakira imihamagaro itandukanye bityo bigatoza urubyiruko rwitabira iyo miryango kwitoza hakiri kare kwitangira abandi no kwitangira Kiliziya.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije urubyiruko ko uru rugendo nyobokamana rukozwe ku munsi ubanziriza tariki ya 07 Mata 2024, aho u Rwanda ruzibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yarusabye kureba ayo mateka rukagira umutima wo kugaya ikibi harimo no kwiyemeza guharanira icyiza, rwirinda amacakubiri, urwango, ubugizi bwa nabi, ubwicanyi na Jenoside yashenye iki Gihugu, igasigira benshi ibikomere n’intandaro y’ibibazo byinshi.

Umwepiskopi yibukije urubyiruko guharanira kuba imbaraga zubaka Igihugu cyimika ubuvandimwe. Yagize ati «Ndagira ngo rero rubyiruko, mwe mukurira muri iki Gihugu cyacu cyagize aya mateka, mwitegure kandi mushake ingamba zihagije zo kugira ngo mube imbaraga zubaka igihugu, zubaka sosiyete nyarwanda maze urubyiruko gatolika rutange umuganda ufatika kugira ngo twubake igihugu kirangwamo ubutabera, amahoro ; igihugu cyimika urukundo rudaheza, igihugu cyimika ubuvandimwe burenga imipaka, ubuvandimwe burenga amoko, inkomoko, uturere n’ibindi bitandukanya abantu».

Padiri Ndayisaba Jean de Dieu, Umuyobozi wa Komisiyo y’urubyiruko n’iy’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri, ahamya ko bakomeye ku buvandimwe. Agaragaza ko urubyiruko ruhabwa inyigisho, imyiherero, amahuriro n’ibindi bikorwa birufasha guharanira amahoro, ubutabera, ubumwe n’ubuvandimwe buzira ivangura iryo ari ryo ryose. Yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri uhoza ku mutima urubyiruko. Amwizeza ko bazakomeza guharanira ko urubyiruko rw’iyi Diyosezi rutera imbere kuri roho no ku mubiri runagira uruhare rufatika mu iterambere rya Kiliziya n’iry’Igihugu.

Urubyiruko rwitabiriye urwo rugendo nyobokamana rugaragaza ko rushyize imbere ibikorwa byiza byubaka igihugu birimo ubumwe, urukundo, amahoro n’ubuvandimwe. Urwo rugendo nyobokamana rubanjirije forumu y’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu iteganyijwe kuzabera muri Diyosezi ya Ruhengeri, tariki ya 21-25/08/2024 ubwo hazaba hizihizwa yubile y’impurirane mu rwego rw’urubyiruko : yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu na yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’urubyiruko gatolika mu Rwanda muri uyu mwaka igira iti: «Rubyiruko nimwishimire amizero mufite muri Kristu (Rom 12,12).

Uru rugendo nyobokamana rwaranzwe n’amasengesho anyuranye, igitaramo, inyigisho ku mabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye i Fatima muri Portugal, igitambo cya Misa n’ibindi. Abasaveli ba Diyosezi ya Ruhengeri bashyikirije Umwepiskopi itafari ryo gushyigikira ibikorwa by’ikenurabushyo ryegereye abakristu rigera ku mifuka 11 ya sima. Imiryango y’Agisiyo Gatolika inyuranye itanga ituro ridasanzwe. Uru rugendo rwasorejwemo forumu y’iminsi 3 y’urubyiruko rw’abanyamutima b’iyi Diyosezi rusaga 200 yari ifite insanganyamatsiko igira iti: «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, nimumwumve!» (Mt 17,5)

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO