Urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rutuye I Kigali rwasuye Diyosezi yacu

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 20 bibumbiye mu itsinda ry’urubyiruko ruvuka muri Diyosezi ya Ruhengeri ariko bakaba ubu batuye mu mujyi wa Kigali basuye Diyosezi yabo. Uruzinduko rwabo rukaba rwari rugamije kuza kungurana ibitekerezo kucyakorwa kugira ngo urubyiruko rwa Diyosezi yacu rukomeze gutera imbere haba kuri roho no ku mubiri. Bari baje kandi bagamije gusura Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi kugira ngo bamugaragarize ko bamwishimiye kandi ko biteguye gukorana bya hafi mu butumwa bw’ikenurabushyo ry’urubyiruko dore ko kuva iri tsinda ryashingwa mu mwaka wa 2020 batabonye uko baza kumwiyereka kubera ibihe bitoroshye isi irimo byo guhangana no kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Koronavirusi. Uru rubyiruko rukaba rwarakiriwe na Komite y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi no ku rwego rwa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri. Gahunda zose z’uyu munsi zabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, muri Paruwasi Katedarale ya Ruhengeri.

Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, agendeye ku masomo yo kuri iki cyumweru cya 6 cya Pasika, yibukije abakristu muri rusange no ku rubyiruko ku buryo bw’umwihariko, guharanira kurangwa n’urukundo nyarwo, urukundo rwa kivandimwe kuko ari rwo rugero Yezu yadusigiye mbere yo kuva kuri iyi si ngo asanze se mu ijuru. Yasabye urubyiruko kwirinda kwitiranya urukundo kubera ko hari abihisha inyuma y’ijambo urukundo bagakora ibyo Yezu adakunda. Yibukije ko bimwe mu bituma urukundo muri iki gihe rukonja ahanini biterwa n’ishyari usanga ryaramaze benshi muri iki gihe. Asaba abakristu bose guharanira gutsinda ishyari kuko ingaruka yaryo nta kindi ribyara uretse urupfu. Yongeye kandi gusaba abakristu cyane cyane abashakanye gukomera ku masezerano bagiranye igihe bahanaga isakaramentu ryo gushyingirwa aho buri wese yasezeraniye mugenzi we kumukunda kugeza ku rupfu. Urwo rukundo abashakanye bagirana rukaganza no mu ngo zabo, abana bagakunda ababyeyi babo; ababyeyi nabo bagakunda abana babo uko bikwiye, ibi akaba aribyo bizatuma hacika umuco mubi uriho muri iki gihe, aho wumva abashakanye bicana, umugabo akica umugore we cyangwa umugore akica umugabo; abana bakica ababyeyi babo. Mu gusoza inyigisho ye yasabye buri wese gupima urukundo akunda Imana na mugenzi we anaboneraho gusaba abakristu bose guha agaciro iryo tegeko rya Yezu buri wese agaharanira gukunda mugenzi we nk’uko yikunda.

Nyuma y’igitambo cya Misa urubyiruko rwahuriye mu nzu mberabyombi ya “Centre Pastoral Bon Pasteur” aho bagiranye ibiganiro hagatangirwa n’ubutumwa butandukanye.

Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Protogène HATEGEKIMANA, anari we wagize igitekerezo cyo gushinga iri tsinda, yibukije abari bateraniye aho impamvu yo gushinga iri tsinda ry’urubyiruko rwa Diyosezi yacu rutuye i Kigali, avuga ko nta kindi cyari kigamijwe uretse kwita ku ntama zose za Diyosezi aho ziri hose cyane cyane urubyiruko rwo Kiliziya ya none n’ejo hazaza ndetse ibyo bikaba biri no muri gahunda y’icyerekezo cya Diyosezi cyo gukora iyogezabutumwa ryegereye abakristu. Mu gusoza ubutumwa bwe yasabye Padiri wamusimbuye gukomeza kwita kuri urwo rubyiruko aho yibukije ko kurutakaza byaba ari uguhomba byinshi.

Mu ijambo ry’uhagarariye urubyiruko rwibumbiye muri iri tsinda, yagarutse ku mavu n’amavuko y’itsinda ryabo aho yavuze ko iri tsinda ryavutse ku itariki ya 8 Gashyantare 2020, rigatangirana n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera ku munani (8), uko iminsi yagiye yicuma, niko umubare w’abagize itsinda wagiye wiyongera ubu bakaba bageze ku banyamuryango 40. Mu mbogamizi yagaragaje nuko itsinda ritagize imbaraga bifuzaga kubera ko bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Koronavirusi cyahise gitera isi yose, bityo gahunda n’intego bari bihaye ntizagenda uko babyifuzaga. Asoza ijambo rye yashimiye Padiri Protogène HATEGEKIMANA, washinze iri tsinda, ashimira na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA wemeye gukomeza gushyira imbaraga kuri iri tsinda kandi akariba hafi mu buryo bwose bushoboka.

Mu bandi bafashe ijambo ari Bwana Alain NIYIGABA, Perezida wa Komite y’urubyiruko muri Diyosezi, ya Ruhengeri, ari no mu ijambo rya Padiri Jean de Dieu NDAYISABA ushinzwe iyi komisiyo, bashimiye urubyiruko rwibumbiye muri iri tsinda barusaba gukomeza kurangwa n’ishyaka mu butumwa bwo kwitangira Kiliziya aho bari hose kandi bakajya bazirikana Diyosezi bavukamo. Padiri kandi yibukije urwo rubyiruko gukomeza gushyira imbaraga ku isengesho ryari risanzwe ribahuza, abizeza gukomeza kubaba hafi no gukomeza guha imbaraga iri tsinda anaboneraho kubasaba kwagura itsinda ku buryo urubyiruko rwose rwa Diyosezi ruba muri Kigali rwagerwaho n’iyi gahunda nziza batangiye.

Urubyiruko rwagize umugisha wo gusuhuzwa na Nyiricyubahiro Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu ijambo rye, musenyeri yashimye urubyiruko rwose rwitabiriye iyi gahunda, arwibutsa ko imyaka bagezemo ari igihe cyiza cyo gutekereza neza no gutegura ejo habo hazaza abasaba guhorana inzozi nziza kandi abifuriza no kuzikabya. Yibukije urubyiruko ko rufite amahirwe kuba rwaremeye guhitamo Yezu kurusha ibindi kuko Kristu ari We nzira ukuri n’ubugingo. Yasabye urubyiruko gukomera ku mahirwe rufite yo kuba rufite ubumenyi, ubwenge, n’ubuhanga ndetse hakaniyongera kuba bafite n’ukwemera no kumenya Imana, abasaba ko ibyo byose bafite babyubakiraho maze bakabera urundi rubyiruko umunyu n’urumuri rumurikira isi yose. Kugira ngo ibyo urubyiruko ruzabigereho Umwepiskopi yabasabye kubakira kuri ibyo kandi bakabifata nk’inshingano bafite hano ku isi. Ubuzima bwabo bakabushingira kuri Yezu watsinze byose. Yibutsa ko Kristu iteka ryose ari muzima nk’uko tubisanga mu nyandiko ya gishumba ya Papa “Christus vivit”. Mu gusoza ijambo rye, Umwepiskopi yasabye urubyiruko kumvira abapadiri barushinzwe, abasaba ko igihe bari kumwe n’abasaseridoti bita ku rubyiruko bajya biyumvamo ko nawe nk’Umwepiskopi baba bari kumwe. Iyi gahunda Umwepiskopi yayisoje aha umugisha urubyiruko.

Umwepiskopi aganiriza urubyiruko

Abajene bunguranye ibitekerezo mu matsinda

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO