Urubyiruko rusoje amasomo y’imyuga rwasabwe kuzabyaza umusaruro ubumenyi n’ubushobozi rwahawe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019, Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ibikoresho ku rubyiruko rw’abasore n’inkumi 40 barangije amasomo y’imyuga inyuranye irimo ubudozi, ububaji, ububoshyi bw’imipira, gutunganya imisatsi, amashanyarazi y’imodoka, gutwara imodoka no gusudira. Ruturuka mu ma Paruwasi ya Butete, Kinoni, Katedrali ya Ruhengeri, Nyakinama, Janja, Mwange na Runaba. Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro k’amafaranga miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi magana atandatu na makumyabiri na bitanu (16 625 000 FRW).

Mu butumwa bw’ Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yarusabye kuzabibyaza umusaruro no guhuza imbaraga. Yagize ati: "Mubyaze umusaruro ubwenge n’ubushobozi mwiyubatsemo. Mubyaze umusaruro ibikoresho babahaye, mukora neza umwuga mwitoje, mukagira ubuzima bwiza, mugateza imbere imiryango yanyu, mugateza imbere Kiliziya. Ubu ngubu abagiraneza baguhaye intango, iriya mashini n’ibindi bikoresho baguhaye ubu ngubu, mu gihe kiri imbere iriya mashini izabyare izindi. Kandi wabikesha ko wakoze, ugakora neza. Iyo mashini yabyara izindi ku buryo hari n’umuvandimwe wafasha. Mugafatanya mukiteza imbere mwahuje imbaraga".

Umwepiskopi yahamagariye uru rubyiruko gufata neza ubuzima bwarwo rwirinda icyabuhungabanya cyose by’umwihariko yarusabye kurwanya ubukene, ingeso mbi zose n’ibindi byangiza isura rwaremanywe. Yarwijeje kuzakomeza kuruba hafi mu kurwanya ibyangiza isura y’Imana rwaremanywe. Yagize ati: "Bana bacu, Imana yabaremye ibakunda, kandi ibafiteho umugambi mwiza. Kiliziya ihora ibazirikana. Diyosezi ya Ruhengeri ihora izirikana urubyiruko kugira ngo iruhe ubushobozi n’uburyo byo kwiteza imbere no kubaho neza. Urubyiruko rwifasha, rukagira igikorwa rukora, rukiteza imbere, rugateza imbere imiryango yarwo, rugateza imbere Diyosezi, rugateza imbere igihugu. Imana rero yabaremye muri beza ku buryo ikintu cyose cyaza cyangiza iyo sura y’ubwiza bw’Imana muri mwebwe, tugomba guharanira kukirwanya twivuye inyuma.

Nyiricyubahiro Musenyeri yashimye Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri ku bikorwa ikomeje muri by’urukundo muri gahunda yo kuba hafi abantu bose no kubafasha mu byo bakeneye. Yagize ati, muri ibyo bikorwa bya Caritas ya Diyosezi yacu,tugira inshuti nziza zidushyigikira muri gahunda zacu kandi akaba ari inshuti zifite imbaraga, zifite ubushake, zirangwa n’urukundo ku buryo umushinga nk’uyu wo gufasha abantu iyo tubiyambaje batwitaba bwangu.

Umwepiskopi yashimiye Lucia Bressan wari uhagarariye ishyirahamwe ry’abaterankunga bo mu gihugu cy’Ubutaliyani batanze ibi bikoresho ku rukundo n’ubwitange bagaragaza mu kwita ku bikorwa bya Caritas no gushyigikira ibikorwa binyuranye by’iyi Diyosezi muri rusange.

Lucia Bressan yasabye urubyiruko kutazapfusha ubusa ibyo bikoresho rwahawe. Yarwifurije kuziteza imbere no kugira ubuzima bwiza. Yashimiye ishyirahamwe ry’Abaterankunga b’Abataliyani bahuriyemo ku mutima w’urukundo n’impuhwe bagaragaje bagatanga ibyo bikoresho.

Padiri NGIRIMANA Narcisse umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yasabye uru rubyiruko kuzafata neza ibyo bikoresho, kuzabibyaza umusaruro no kutazapfusha ubusa ubumenyi n’ubushobozi bahawe.

Urubyiruko rwahawe ibyo bikoresho rwishimiye iki gikorwa. Ruhamya ko ruzabibyaza umusaruro, rwirinda gupfusha ubusa amahirwe rwahawe na Diyosezi yarwo. Rwatangaje ko ruzaharanira kubyaza umusaruro ubumenyi n’ubushobozi rwahawe.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti