Umwiherero w’Abayobozi b’amakorali yo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri

Abayobozi b’amakorali yo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri bishimira ibyo bungukiye mu mwiherero wabahuje birimo ubumwe, ubuvandimwe no gufasha abakristu gusabana n’Imana. Ni umwiherero wabaye ku wa gatandatu, tariki ya 08/ 06/2024, bakoreye i Kigufi muri Diyosezi ya Nyundo ku nshuro ya mbere. Witabiriwe n’abayobozi 205 b’amakorali 37 abarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Stella Maris ; cyayobowe na Padiri Marcel MUSABYIMANA, umupadiri ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rambo. Yari kumwe na Padiri Felix MUSHIMIYIMANA, Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe amakorali muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Padiri Marcel Musabyimana yasabye abitabiriye uwo mwiherero kurangwa n’umutima w’urukundo nk’uwa Bikira Mariya n’uwa Yezu. Yakomeje inyigisho ye abwira abitabiriye umwiherero ko kurangamira Yezu Kristu ari ugukurikiza inyigisho ze, atari ukumuvuga kenshi ku rurimi cyangwa ku munwa. Umuyobozi wa Korali agomba gufasha abo ayobora kurangamira Yezu, agaharanira ubumwe n’amahoro by’abo ayobora, kandi byose akabikora mu kwicisha bugufi no kubaha abo ayobora. Umuyobozi mwiza ntaba nk’icyapa kerekana icyerezo ariko ntikijye aho kerekana, ahubwo aharanira gutanga urugero rwiza mu mico, mu myifatire, mu mikorere no mu miyoborere. Ubumwe ni ngombwa mu bagize Korali, hagati y’amakorali, no mu bana b’Imana aho bari hose no mu byo bakora byose. Amakorali ntiyakubakwa nta bumwe buhari kandi ntiyafasha abakristu kwitagatifuza nta bumwe abayabarizwamo bafite hagati yabo.

Padiri Marcel Musabyimana, akaba n’umunyamuziki ukomeye, dore ko ari na we ukuriye itsinda rivuza famfari ryo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa X yo ku Nyundo, yibukije abayobozi b’amakorali ko kurangamira Yezu Kristu ari byo bikwiriye umuririmbyi nyawe. Umuririmbyi utarangamiye Yezu Kristu atwarwa n’umunezero w’isi, kandi umunezero w’isi aba ari uw’umubiri. Urangamiye umunezero w’umubiri agwa mu gishuko kimujyana mu bikorwa by’urukozasoni. Hahirwa abifuza guca ukubiri n’ibyifuzo by’umubiri kuko birwanya Roho.

Padiri Jean de Dieu Ndayisaba, ushinzwe urubyiruko gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri akaba anashinzwe amakorali muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, yagaragaje ko uwo mwiherero waje ukenewe kandi uzabafasha mu guharanira kunga ubumwe by’umwihariko hagati y’abaririmbyi ubwabo no hagati y’amakorali baririmbamo.

Mu izina ry’abitabiriye uwo mwiherero, Dr Jean Claude UWAMAHORO, Prezida wa komite mpuzamakorari akorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, yashimiye ababafashije ngo uyu mwiherero ugende neza ahamya ko ibyo bawungukiyemo bazabigeza kuri bagenzi babo b’abaririmbyi bahagarariye. Abayoborwa nabo barasabwa kubaha abayobozi babo kandi bakagira imikoranire myiza hagati y’impande zombi, no hagati yabo na Kiliziya. Ahari ubuvandimwe haba amahoro n’iterambere. Ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo, ubwo buvandimwe bugashingira ku rukundo. Ahatari ubuvandimwe, nta bumwe buharangwa kandi abadafite ubumwe ntibagira ikibahuza. Abaririmbyi bahuzwa no kuririmbira Nyagasani, ni ngombwa kubikora n’umutima ukeye kandi ufunguriwe uwo turangamiye, Yezu Kristu.

Hifujwe ko umwiherero nk’uyu waba ngarukamwaka kuko kwiga ari uguhozaho. Abari mu mwiherero biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no kuzabitangariza abaririmbyi b’amakorali bahagarariye. Insanganyamatsiko y’umwiherero yavugaga iti: “Turangamire Yezu Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe, n’amahoro”. Ni nayo kandi nsanganyamatsiko ya yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri igizwe n’amakorali 37 akorera ubutumwa muri Santarali 6 zigize iyo Paruwasi, afite abaririmbyi 2604 n’abana babyina mu Kiliziya 1263. Iyi mibare igaragaza ko umuryango w’abaririmbyi muri Paruwasi yacu ugizwe n’abakristu 3867.

Dr Jean Claude UWAMAHORO



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO