Umwiherero w'Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri

Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoze umwiherero mu byiciro bibiri mu mwaka wa 2022. Icyiciro cya mbere cyabereye i Remera-Ruhondo, gifungurwa ku wa 06/11/2022 na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Yagarutse kugisoza mu gitambo cya Misa ku wa 11/11/2022. Icyiciro cya kabiri cyabereye i Kigufi, ku matariki ya 13-18/11/2022. Cyafunguwe na Nyakubahwa Musenyeri Gabin Bizimungu, gisozwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA kuwa 18/11/2022. Uyu mwiherero, mu byiciro byombi, wayobowe na Padri Eugène Niyonzima wo mu muryango w’Abapalotini. Insanganyamatsiko yari : "Abashumba banogeye umutima wa Nyagasani" (Yer 3,15).

Muri ibyo byiciro byombi, hatsindagiwe akamaro k’umwiherere mu buzima bwa muntu, mu buzima bwa gikiristu no mu buzima n’ubutumwa bwa gisaseridoti. Umwiherero utuma duhura n’Imana, tugahura nk’abavandimwe kandi tukongera koherezwa mu butumwa.

Résume en Français : La retraite des prêtres du Diocèse de Ruhengeri :

Les prêtres diocésains de Ruhengeri ont eu une retraite annuelle en deux tranches. Une sur la montagne de Remera-Ruhondo, en date du 06 au 11 novembre 2022. L’autre au bord du lac Kivu, à Kigufi, en date du 13 au 18 novembre 2022. Le prédicateur était Père Eugène NIYONZIMA, Recteur provincial des Pallottins (Province Sainte Famille : Rwanda, R.D.Congo et Belgique). Le thème était « Les pasteurs selon le cœur de Dieu » (Jr 3,15). On a rappelé l’importance de la retraite dans la vie humaine, chrétienne et surtout sacerdotale. Les évènements de la retraite ont été rehaussés par la présence de Son Excellence Monseigneur Vincent HAROLIMANA qui a clôturé les deux phases de la retraite tout en mentionnant qu’il a ouvert lui-même la première partie alors que la seconde a été ouverte par Mgr Gabin Bizimungu, le Vicaire général du Diocèse de Ruhengeri.

Abbé Alexis MANIRAGABA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO