Umwepiskopi wa Ruhengeri yashimiye Korali Mwamikazi wa Fatima ku mbuto yeze mu myaka 50 imaze

Imyaka 50 irashize Korali Mwamikazi wa Fatima ikorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri (1970-2020). Ifite abaririmbyi 120 n’abana 100 bitwa Abatoni ba Yezu babyina mu Kiliziya. Ifasha abantu guhura n’Imana mu kuyisingiza, ikabafasha inabataramira.

Mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho by’iyi Korali cyari gifite intego yo kugaragariza abakristu ibikorwa byiza bamaze kugeraho mu myaka 50 imaze ishinzwe cyabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yashimiye Korali Mwamikazi wa Fatima ku mbuto yeze mu myaka 50 imaze ibonye izuba. Yayishimiye imbaraga z’urukundo n’ubwitange yagaragaje. Yagize ati: "Kumara imyaka 50 ni ikintu gikomeye, ni ubuhamya bukomeye cyane. Ubutumwa mukora muri Kiliziya, kumara imyaka 50 mukora neza kandi bikagaragara ko mugikomeje. Diyosezi ya Ruhengeri na Kiliziya muri rusange irabashimiye kandi ibijeje kubashyigikira kugira ngo mukomeze mujye mbere kandi ntacyo muzatuburana tugifite".Yabifurije kandi Yubile nziza.

Padiri Diéry Irafasha ushinzwe amakorali muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yashimiye iyi Korali ku musanzu itanga mu iyogezabutumwa harimo no gufasha abantu kuba abakristu bahamye, abakristu batiganda.

BUREGEYA Innocent, Umuyobozi wa Korali Mwamikazi wa Fatima, yatangaje ko muri uru rugendo rwa Yubile y’imyaka 50 iyi Korali imaze ishinzwe bazamurikira abakristu ibyo bakoze. Ahamya ko bafite icyerekezo cyo kurushaho gusingiza Imana, gusenga, no gukomeza gukorera Imana. Yagarutse ku bikorwa bakoze muri iyo myaka birimo imyiherero inyuranye, ubutumwa bunyuranye bwo gutabara, gufasha abakene, gusura no gufasha abarwayi mu bitaro, gusura imfungwa n’abagororwa muri gereza n’ibindi. Abitabiriye iki gitaramo bashimiye iyi Korali bayifuriza gukomeza gutera imbere.

Muri iki gitaramo hamuritswe umuzingo w’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho, alubumu yitwa "Turirimbe dushimira". Izo ndirimbo ni Umugisha w’Imana (ya Myr Gabin Bizimungu); Turirimbire Nyagasani (ya Padiri Déogratias Niyibizi); Ndaje unyitungire (ya Padiri Théogène Nzuwonemeye); Yezu Alleluya Kristu alleluya (ya Eric Twizeyimana); Tuzabyina neza (ya Padiri Protais Bampoyiki); Amahoro mbaha (ya Padiri Jean Damascène Maniraho); Shimwa iteka Muremyi wacu (ya Minani Rusiya); Yezu mpa kukwigana (ya Padiri Ladislas Masumbuko); Umwami ageze iwacu (ya Gilbert Musabyimana); Umwamikazi wa Fatima (amagambo yahimbwe na Myr Visenti Harolimana, amanota ashyirwamo na Padiri Théogène Nzuwonemeye).

Ni igitaramo cya mbere iyi Korali ikoze mu buryo bw’indirimbo, ubusanzwe yakoraga igitaramo ivuga rozari mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi mu Kiliziya. Cyitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abapadiri, abihayimana, amakorali anyuranye yo muri paruwasi zigize Diyosezi ya Ruhengeri, muri Diyosezi ya Nyundo n’abandi. Biteganyijwe ko Yubile y’imyaka 50 Korali Mwamikazi wa Fatima izasozwa tariki ya 13 Gicurasi 2020 ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima umurinzi wayo, akaba n’umurinzi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti