Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije abakristu Umwaka mushya muhire wa 2024

Impera z’Umwaka zigira iminsi mikuru itandukanye harimo Noheli n’Umwaka mushya. Mu gusoza uyu mwaka wa 2023 no gutangira uwa 2024, habaye misa yo gushimira Imana n’iyo kwinjira mu mwaka mushya wa 2024.

1. Misa yo gushimira Imana

Iyo misa yahimbajwe ku mugoroba w’icyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023. Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yibukije ko dusubije amaso inyuma, hari byinshi byatuma dushimira Imana kandi ntidukwiye kwibagirwa na kimwe mu byiza Imana yaduhaye. Gusoza umwaka bituma kandi dusaba imbabazi z’ibitaragenze neza. Yasangije abakristu bimwe mu byagezweho mu mwaka wa 2023. Yabwiye abakristu ko umwaka wa 2024, tuwinjiranyemo ukwizera kuko dufite Imana idukunda, yaje muri twe kandi yiteguye kuturengera muri byose. Nyuma ya misa, Umwepiskopi yateguriye ubusabane mu rugo rwe abo yari yatumiye.

2. Umunsi mukuru w’Ubunani na Bikira Mariya Nyina w’Imana

Ku wa mbere, tariki ya 01 Mutarama 2024, ku munsi mukuru w’ubunani ukaba n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Yifurije abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri umwaka mushya muhire wa 2024.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu, Umwepiskopi yibanze ku butumwa bw’Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro kw’isi wizihijwe ku nshuro yawo ya 57. Insanganyamatsiko Papa Fransisko yageneye abakristu igira iti: « Ubwenge buremano n’amahoro » (Intelligence artificielle et la paix). Yahamagariye abakristu guharanira amahoro, kuba inkunzi z’amahoro n’abagabuzi b’amahoro bahereye mu ngo zabo n’aho batuye birinda amakimbirane, birinda intambara n’amahitamo mabi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu zirimo intambara, ubuhunzi, gutakaza ubuzima, imibanire mibi hagati y’abantu, guhungabana kw’imibanire hagati y’ibihugu n’ibindi. Yabasabye gusabira amahoro Akarere k’Ibiyaga bigari birimo u Rwanda, u Burundi na Congo, basaba Imana ngo ihoshye intambara ku Isi, muri Afurika, intambara mu ngo, intambara hagati y’abavandimwe, intambara hagati y’ababyeyi n’abana n’abana hagati yabo cyane cyane abavandimwe bapfa ibintu.

Umwepiskopi yakanguriye abakristu gukunda no kwiragiza Umubyeyi Bikira Mariya Nyina w’Imana bahimbaje uwo munsi bazirikana ko Bikira Mariya ari umuyoboro Imana yahisemo ngo abe umuyoboro w’ingabire z’igisagirane, ngo abyarire abantu Yezu Kristu, Soko y’amahoro. Abibutsa ko Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana ari umusingi wo gusaba amahoro. Yifurije abakristu kujya mbere bafatanye urunana, abasaba kudacogora mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Yifurije buri wese muri izi ntangiriro z’umwaka kubona uruhanga rw’Imana rubengerana ubwiza, Imana igaba imigisha.

Umwepiskopi yagejeje kandi ku bakristu bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizaranga uyu mwaka birimo kwizihiza yubile y’impurirane arizo yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu na yubile y’Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda zizizihizwa muri iyi myaka ibiri 2024-2025. Ifite insanganyamatsiko igira iti: « Turangamire Kristu Soko y’Ubuvandimwe n’amahoro ». Abibutsa ko kuyihimbaza mu ikenurabushyo ry’abana n’urubyiruko bizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, tariki ya 25 Kanama 2024. Ikazabanzirizwa na Forumu y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu. Abasaba gukomeza imyiteguro yo kuzakira no kuzacumbikira mu miryango yabo abana n’urubyiruko bazaba bayitabiriye.

Umwepiskopi yabamenyesheje ko muri uyu mwaka nk’impano z’iyo yubile z’impurirane bazakira ingabire y’ubusaseridoti ku badiyakoni 10 bazahabwa ubupadiri n’abafratri 7 bazahabwa ubudiyakoni. Mu rwego rwo kunoza ikenurabushyo ryegereye abakristu no kuruhura abakristu ingendo ndende bakora berekeza kuri Paruwasi. Yagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2012 bamaze gushinga Paruwasi nshya eshanu. Abamenyesha ko bari kureba imbere andi maparuwasi mashya atandatu (6). Abasaba gukomeza gushyira hamwe mu bikorwa by’inyubako z’amaparuwasi biteguye gushinga arizo Paruwasi ya Musanze, Nyamugali, Nkumba na Karuganda.

Umwepiskopi yabamenyesheje ko inteko rusange y’Abepiskopi Gatolika bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (A.C.E.A.C: Association des Conférences Episcopales de l’Afrique Centrale) birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ko izabera mu Rwanda muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Iyo nama isanzwe iba nyuma ya buri myaka itatu.

Marie Goretti Nyirandikubwimana