Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yasuye Paruwase ya Kanaba

Kuri uyu wa 26 Kanama, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI yasuye Paruwase ya Kanaba anahimbaza Igitambo cya Misa yatangiyemo Isakramentu ry'Ugukomezwa ku Bakristu 270. Igitambo cya Misa cyatangiye i saa yine za mu gitondo (10h00'). Umwepiskopi yahimbaje iyi Missa akikijwe na Providence IDUKOMEZE, Padiri Mukuru wa Paroisse ya Kanaba na Padiri Alexis MANIRAGABA ukorera ubutumwa mu rugo rw'Umwepiskopi.

Mu nyigisho ye ku masomo matagatifu y'uwo musi: Isomo rya1: Ez 36,24-28, Isomo rya2: Intu 1,1-8, Ivanjili: Lk 8,4-8; Umwepiskopi yavuze ko dukeneye Roho w’Imana udufasha kwagura imitima yacu, tukakira Ijambo ry’Imana. Ni we uduha urumuri byose bikumvikana. Aho ni ho tuzirikana ko Imana idukunda byahebuje kuko ihorana natwe muri Roho Mutagatifu twahawe. Yabwiye Abakristu ko abagiye guhabwa Isakramentu ry'ugukomezwa babaye bakuru muri Kiliziya. Baronse ingabire zibatera imbaraga zo guhamya Kristu no kuba ingingo nzima muri Kiliziya, bakiriye ubutumwa bwo kuba intumwa mu bavandimwe ngo ababumvise n’abababona banyure inzira igana umukiro mu rugero rwa Mutagatifu Fransisko Saveri umurinzi wa Paruwase ya Kanaba; wabaye Intumwa nyakuri mu kwitanga kugeza ku ndunduro.

Mu gusoza igitambo cya Misa, Didace HAGENAYO uhagarariye Abakristu yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri uko ahoza ku mutima Paruwase ya KANABA, anamugezaho muri make ibyakozwe kuva Paruwase yatahwa ku mugaragaro ku wa 20 Ukuboza 2020 birimo kwagura imbago ya Paruwase, gushyira urupfukamiro ku ntebe zo mu Kiliziya, gukora ubutumwa mu matsinda y'abakristu, ubutumwa mu bana n'urubyiruko, gushishikariza abakristu guhabwa no guhesha amasakramentu n'ibiteganywa mu mwaka mushya w'ubutumwa 2022-2023 birimo gukomeza kwagura imbago ya Paruwase, gukora ubutumwa mu matsinda y'abakristu n'imiryango y'Agisiyo Gatolika, kubaka icyicaro cya Centrale Karingorera, kujyana na Diyosezi muri gahunda yayo y’ikenurabushyo n'ibindi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI yashimiye Abakristu uko yabasanze, anabashishikariza kutaba indorerezi mu butumwa bwa Kiliziya. Yagize ati:"Mbere ya byose ndagira ngo mbashimire uburyo mbasanze. Nsanze muri Abakristu batunzwe n’Ijambo ry’Imana n’amasakramentu atanga ubuzima. Iyi Paroisse yavutse mu bihe bigoye bya Covid-19, ku rwego rwa Diyosezi itwibutsa imbaraga twifitemo. Ndifuza ko ku rwego rwa Diyosezi yajya itwibutsa ko no mu bihe bikomeye twifitemo imbaraga." Yakomeje abwira Abakristu ko mu guhimbaza Yubile y’imyaka 75 ya Diyosezi yacu mu mwaka w’2035; Paroisse ya Kanaba n’izindi ziri hafi kuvuka zizajya zitwibutsa imbaraga n’uruhare rwacu mu buzima bwa Diyosezi ntawe usigaye inyuma muri gahunda yo kwegera Abakristu no kubagezaho Ivanjili. Ati:«Mwubake inzego aho buri wese agira uruhare mu buzima n’ubutumwa bwa Diyosezi na Paroisse, aho buri wese ahabwa urubuga, Abalayiki mukumva ko muri amaboko ya Kiliziya, ko mutari indorerezi, ko Abapadiri baza ngo mufatanye urugendo mu kubaka Paroisse yanyu.»

Paroisse ya KANABA yatashywe ku mugaragaro kuwa 20 Ukuboza 2020. Igizwe na Santarali 4 ari zo Kanaba, Rusarabuge, Mutungu na Karingorera. Igizwe n'igice kinini cyavuye kuri Paroisse ya Nemba, igice cyavuye kuri Paroisse ya Mwange n'igice gito cyavuye kuri Paroisse ya Rwaza. Igizwe kuri ubu n'Abakristu bagera ku bihumbi cumi na bibiri (12,000).

Fratri Jean Renovatus IRADUKUNDA,
ukorera stage muri Paruwasi ya Kanaba


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO