Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije n’abana guhimbaza Noheli yabo

Ku wa kabiri, tariki ya 26/12/2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije n’abana mu birori byo guhimbaza Noheli y’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri. Insanganyamatsiko yayo igira iti: "Twaje ku muramya"(Mt 2,2). Yiyongera ku ya patoronaje yahuje abana igira iti: "Turamye umwana Yezu duharanira gukingiza abana inkingo zose".

Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri kiyobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yari kumwe n’abasaseridoti bashinzwe abana mu ma Paruwasi n’abasaseridoti bashinzwe komisiyo na serivisi zinyuranye muri Diyosezi ya Ruhengeri. Byitabiriwe n’abihayimana, ababyeyi n’abakangurambaga b’abana, inshuti z’abana n’abahagarariye imiryango inyuranye yita ku bana. Twavuga nka UNICEF (United Nations Children's Fund), RICH (Rwanda Interfaith Council on Health), umushinga «SUGIRA MWANA» n’abandi.

Mu nyigisho yabagejejeho, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yabifurije Noheli nziza. Abwira abana ko yishimiye gusangira nabo Noheli nziza. Yagarutse ku mateka ya Mutagatifu Sitefano wahowe Imana bwa mbere wizihijwe uwo munsi maze yifuriza abana bitwa ba Sitefano (Etienne / Steven) kugira umunsi mukuru mwiza wa bazina wabo Mutagatifu. Ahamagarira abana kujya bahimbaza bazina babo batagatifu. Asaba ababyeyi kujya bahitiramo abana babo amazina ya gikristu, y’abatagatifu kugira ngo abana bakure bafite abarinzi n’abavugizi biyambaza. Avuga ko Mutagatifu Sitefano yaranzwe no kumenya Kristu; gukunda Kristu; gukurikira Kristu; kwitangira abandi; kwanga kwihakana Yezu yemera gupfa; ko ubu ari mu ijuru.

Umwepiskopi yagarutse ku mwihariko wo guhimbaza Noheli y’abana maze asobanura ko ari umwanya mwiza wo kubahuza n’abandi bana bo muri Paruwasi 16 zigize Diyosezi ya Ruhengeri. Yabashimiye ko bayitabiriye ari benshi. Yashimiye ababyeyi, abakangurambaga b’abana, inshuti z’abana, abiyeguriyimana n’abasaseridoti babibafashijemo. Yagaragaje kandi ko Noheli y’abana ari umunsi mukuru w’abana. Yagize ati: "Noheli y’abana ni umunsi mukuru wanyu aho mu kigero murimo mushimira Imana ko Imana yaje ikabana natwe. Imana yigize umuntu ibana natwe. Nimwitegereza hariya mu kirugu murabona akana Yezu, murabona Umubyeyi Bikira Mariya na Yozefu. Akana Yezu mu kirugu ni Imana yicishije bugufi igafata kamere ya muntu. Imana yaje kudukiza, umukiro yatuzaniye utwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’isi maze tukabaho turi abana beza. Guhimbaza Noheli rero ni ukwakira iyo neza Imana yaje kutugaragariza".

Umwepiskopi yasabye abana gusabira isi amahoro. Yagize ati: "Bana bacu, uyu munsi mwaje gusenga Imana muhimbaza iyi Noheli, ubu buri wese muri mwe agomba kuba afite isengesho yatura Imana. Musabira ababyeyi, imiryango yanyu, bakuru banyu, igihugu cyacu, Akarere kacu k’ibiyaga bigari, musabira isi yose. Ndagira ngo mbararike mu isengesho ryanyu musenge musabira isi amahoro, musabire Igihugu cyacu amahoro, musabire imiryango yanyu kugira amahoro mu ngo zanyu, musabire abantu bose kugira amahoro".

Mu butumwa bwatangiwe mu birori byo kwizihiza iyo Noheli y’abana byabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yamenyesheje abana ko Diyosezi ya Ruhengeri ibakunda, ibahoza ku mutima. Yagize ati: “Bana bacu, muri impano ikomeye twahawe n’Imana. Dufite inshingano zo kubitaho”. Yakanguriye abana gufatira urugero kuri Yezu Kristu barangwa no kubaha, gukunda umurimo n’imyitwarire myiza. Yasabye ababyeyi kwita ku bana babo, babafasha gukura neza, kwitabira kubakingiza inkingo, kubafasha kwigirira akamaro no kukagirira imiryango yabo n’Igihugu muri rusange n’ibindi bikorwa bibungura ubumenyi kuri roho no ku mubiri.

Abana bagaragarije Umwepiskopi ingorane bakunze guhura nazo zirimo kuba hari ababyeyi bafungirana abana babo bababuza kujya mu mahuriro abahuza na bagenzi babo. Bamusabye kujya akangurira ababyeyi n’abakristu muri rusange kwita ku bana no kubaha umwanya wo kwitabira gahunda zihuza abana zirimo isengesho, utugoroba tw’abana, misa zihariye z’abana n’ibindi. Bashimiye Umwepiskopi ubahoza ku mutima, bamwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024. Bamusabye kuzifatanya na bo muri gahunda bafite mu mwaka wa 2024 zirimo urugendo nyobokamana bazakorera i Kibeho mu kwezi kwa Mata, urugendo-shuri muri Diyosezi ya Cyangugu mu kwezi kwa Gashyantare; ingando y’abana bahagarariye abandi mu ma Paruwasi izaba tariki ya 28-31/12/2023 n’izindi gahunda zihuza abana mu maparuwasi.

Noheli y’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri yaranzwe n’Igitambo cya Misa; imbyino; indirimbo; imivugo; ubuhamya; gutanga impano; gutanga ibihembo ku bana batsinze neza amarushanwa ategura uwo munsi; gutanga ibihembo ku bana batsinze amarushanwa yateguwe na Pacis TV n’ubusabane. Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko Noheli y’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri izajya ihimbazwa buri mwaka tariki ya 26 Ukuboza: ku munsi ukurikira Noheli.

Marie Goretti Nyirandikubwimana