Ku wa 03/08/2024 kuri Paruwasi ya Busogo Nyiricyubahiro Myr Vincent Harolimana yayoboye Misa yahereyemo ubupadiri abadiyakoni Blaise Ukwizera na Patrick Consolateur Niyikora. Mbere y’iyo mihango mitagatifu, yafunguye ku mugaragaro, aha n’umugisha inyubako zinyuranye z’amazu yubatswe na Paruwasi ya Busogo : azakorerwamo ubucuruzi n’ibindi bikorwa. Mu ijambo nyamukuru ry’uwo munsi, umwepiskopi yashimiye abapadiri bashya ko bumvise ijwi ry’Imana bakitaba karame. Yabifurije umunsi mukuru mwiza, kuryoherwa n’ingabire y’ubusaseridoti no kuzarangiza neza ubutumwa batorewe.Yabasabye kubera urugero rwiza abo bashinzwe; guhugukira gukunda umurimo mu murima wa Nyagasani; gukomera ku ngabire y’ubusaseridoti; gukomera ku butore bwabo no kudaha urwaho ubasuzugurira ko ari bato. Yabakanguriye kuzihatira kurangwa n’urukundo, ukwemera gushyitse n’ubudahemuka.
Nyiricyubahiro Musenyeri yatangaje ko Diyosezi ya Ruhengeri yizihiwe cyane kubera ingabire y’ubusaseridoti n’izindi nyinshi Imana ikomeje kudusendereza muri iki gihe cya Yubile y’impurirane iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari yo yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwaa muntu na yubile iy’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Yibukije abapadiri bose ko umusaseridoti akwiye kuba umukunzi w’amahoro n’intumwa yayo mu mvugo no mu ngiro, agafasha abantu kurangamira Yezu Kristu We soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro. Mu gusoza ijambo nyamukuru ry’uwo munsi, umwepiskopi yashimiye ababyeyi b’abapadiri bashya ubwitange, urukundo n’umurava byabaranze mu gutoza abana babo uburere bwiza no kubafasha kugera ku muhamagaro w’ubusaseridoti abasaba kuzakomeza kubashyigikira mu butumwa batorewe. Yashimiye Paruwasi ya Busogo ukuntu bateguye neza cyane umunsi mukuru w’itangwa ry’ubupadiri no kubera intambwe nziza imaze kugeraho mu gufasha abakristu mu iyogezabutumwa abifuriza gukomeza kujya mbere.
Abapadiri bashya bashimiye Imana bakesha umuhamagaro w’ubusaseridoti n’abantu bose babafashije mu urugendo rwabo rugana ubupadiri . Bashimiye by’umwihariko umwepiskopi wabahaye ubudiyakoni n’ubupadiri, ababyeyi babibarutse, abarezi n’abandi babafashije muri urwo rugendo. Batangaje ko bafite icyifuzo cyo kuba indahemuka mu butumwa bwa Kiliziya, kuba abashumba beza banyuze umutima w’Imana bunze ubumwe na yo; bayitumikira uko bikwiye no kuba abahamya b’urukundo n’ukwemera bafitiye Yezu Kristu wabakunze akanabatora.
Bwana Alexis Dukuzumuremyi wari uhagarariye ababyeyi b’abapadiri bashya yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wabahaye ingabire y’ubusaseridoti mu rwego rw’ubupadiri. Yasabye abasaseridoti kuzakomeza gufasha abana babo kuryoherwa n’uwo muhamagaro w’ubusaseridoti. Naho Umuyobozi wungirije w’inama nkuru muri Paruwasi ya Busogo, Bwana Emmanuel Ntireganya yifurije abo bapadiri bashya ubutumwa bwiza anabasezeranya inkunga y’isengesho. Padiri Blaise Ukwizera azakorera ubutumwa mu Iseminari Nto ya Nkumba naho Padiri Patrick Consolateur Niyikora azabukorera muri Lycée Saint-Jérôme Janja.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA