Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ibikoresho ku bakobwa barangije umwuga w'ubudozi

Kuri uyu wa kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yashikirije ibikoresho by’umwuga abakobwa 40 babyariye iwabo barangije kwiga umwuga w’ubudozi babifashijwemo na Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri.

Abo bakobwa bakomoka muri za paruwasi Bumara, Butete, Kampanga na Kinoni za Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri bakaba baratoranijwe hakurikijwe ibibazo bibugarije nyuma yo kubyarira iwabo. Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri ibifashijwemo n’abaterankunga b’Abataliyani yafashije abo bakobwa kwiga umwuga w’ubudozi bihitiyemo kugira ngo babashe kwibonera ibyangombwa by’ingenzi bakeneye mu buzima bwabo n’ubw’abana babyaye harimo kurya, kwambara, kwivuza n’ibindi.Umushinga wose watwaye akayabo k’amafaranga 20,278,000 Frw.

Mugutanga ibyo bikoresho, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye ababihawe kutabipfusha ubusa, kubibyaza umusaruro, kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo biyubaka kandi bubaka n’igihugu muri rusange. Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yanibukije abahawe ibikoresho ko bazahirwa igihe cyose bazaba bakunda Imana bakayikundira. Yagize ati: “Usibye ubumenyi mwahawe , nimugaruke cyane mu gukunda Imana. Kuyikunda no kuyikundira mu buzima bwanyu bwose no mubyo mukora byose. Nimumenya Imana mukayikunda mukayikundira byose bizabahira.”

Nyiricyubahiro Musenyeri yanashimiye kandi by’umwihariko abaterankunga bafashije Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri gukora icyo gikorwa cyiza, anashimira Caritas uburyo yashyize mu bikorwa uwo mushinga.

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yahaye Umugisha abaraho bose anabifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Muri uwo muhango kandi hari na Padiri Narcisse NGIRIMANA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri

BAZASEKABARUHE Jean Damascène
Caritas ya Diyosesi ya Ruhengeri.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO