Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimye uruhare rw’abana muri Kiliziya Gatolika asaba inzego zose kwita ku burere bwabo

Ku wa 05/01/2025, ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, kuri Paruwasi ya Busogo, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yayoboye Misa yo guhimbaza Yubile y’impurirane y’abana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu nyigisho yatangiye mu Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri yakanguriye abana guharanira kuramya no kurangamira Yezu Kristu bafatiye urugero ku banyabwenge Balitazari, Melikiyori na Gasipari baranzwe n’ibyishimo byo guhura na Yezu, kumuramya no kumuyoboka nk’umwami usumba bose bijyana no kumutura ibyo batunze byose. Yabasabye kwirinda gutera Imana umugongo, abararikira gutura Nyagasani imigambi bafite ibafasha gukura neza banogeye Imana n’abantu, banogeye igihugu na Kiliziya. Yabakanguriye kwigira kuri Yezu w’i Nazareti wakuze anogeye Imana n’abantu. Yabashishikarije kujya batura Nyagasani ibyiza byose bafite ku mutima cyane cyane mu Gitambo cy’Ukaristiya. Yifurije abana n’abandi bantu bose kunyurwa no guhura na Kristu ndetse no kwibanira na We bijyanye no kumwegurira ibyabo byose.

Nyuma ya Misa habaye ibirori n’ubusabane. Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, imikino, gutanga impano, gutanga ibyemezo by’ishimwe ku bakristu bagize uruhare rufatika mu burere bw’abana n’ubusabane. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Gataraga na Busogo. Muri ibyo birori hatanzwe ubutumwa bunyuranye bugaruka ku nsanganyamatsiko ya Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda igira iti: «Turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro».

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yibukije abana ko ari bo mizero y’ejo hazaza kandi ashima uruhare bagaragaza mu butumwa bwa Kiliziya. Yabashimiye ko bitabiriye kwizihiza Yubile ari benshi, abifuriza kuzakomeza kuryoherwa n’imbuto za Yubile y’impurirane turimo.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yakanguriye inzego zose bireba kurushaho gusigasira no kwita ku burere bw’abana. Yibukije ababyeyi kujya bagira umwanya wo kuganira n’abana babo, gusengera hamwe mu rugo, kubajyana mu Misa zo ku cyumweru no ku yindi minsi mikuru yategetswe na Kiliziya babarinda kubafungirana mu bipangu, kubahoza imbere ya televiziyo no ku zindi mbuga nkoranya mbaga zibabuza kwitabira utugoroba tw’abana n’izindi gahunda zihuza abana. Yahamagariye ababyeyi kwirinda amakimbirane mu ngo zabo, abakangurira kwimika ubuvandimwe, amahoro n’ubwumvikane mu miryango yabo. Yakanguriye abarezi kuba icyitegererezo ku bana barera mu mashuri birinda inzangano n’indi migenzereze mibi yose yangiza uburere bw’abana.

Abana bahagarariye abandi bashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ubahoza ku mutima. Bamushimiye ko abasura mu mashuri bigaho no mu zindi gahunda zibahuriza hamwe. Bamugejejeho inzitizi bagihura nazo zirimo kuba hari ababyeyi bamwe na bamwe batita ku burere bwabo. Bamusabye kubabera umuvugizi ku babyeyi, abarezi n’abandi bantu bafite inshingano zo kubitaho, bakareba uko bakemura ikibazo cy’abashinzwe uburere bw’abana ariko ntibite ku nshingano zabo. Abana bijeje Umwepiskopi wabo ko bakomeye ku ntego yo kuba amizero ya Kiliziya n’ay’igihugu.

Padiri Jean de Dieu Ndayisaba ushinzwe Komisiyo y’Abana muri Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko bakomeye kuri gahunda zifasha abana gukura neza kuri roho no ku mubiri. Ababyeyi bo bagaragaje ko batazahwema gutoza abana uburere bwiza.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO