Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahumurije abahuye n’ibiza muri Paruwasi ya Busogo

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gicurasi, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yasuye abaturage bo muri Paruwasi ya Busogo bahuye n’ibiza arabahumuriza. Ibyo biza byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2020 isenya amazu kandi yangiriza n’imyaka.

Mukubahumuriza, Nyiricyubahiro Musenyeri yagize ati: ‘’ Twamenye ibibazo mwagize: amazu yasenyutse n’imyaka yangirijwe. Mu izina rya Diyosezi ya Ruhengeri naje kubabwira ngo mukomere’’.

Aya magambo Nyiricyubahiro Musenyeri yayabwiye abaturage bagize imiryango 68 yahuye n’ibiza muri Paruwasi ya Busogo ikaba icumbikiwe mu bigo by’amashuri bya Busogo ya mbere n’iya kabiri. Nyiricyubahiro Musenyeri yashikirije iyo miryango imfashanyo y’ibishyimbo ibiro magana atandatu na mirongo inani (680 kg) n’ibiringiti 40. Iyo mfashanyo yose yatanzwe na Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, ikaba ifite agaciro kangana n’ibihumbi magana atandatu na mirongo ine na bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda ( 646,000 Frw).

Nyricyubahiro Musenyeri yabwiye abahuye n’ibiza ko imfashanyo bahawe idashobora gusubiza ibibazo byose bafite aho bacumbikiwe, ahubwo ko ari ubutabazi bw’ibanze bwihusebahawe, kuko muri bo harimo abatagira icyo kurya ndetse n’abadafite icyo kwiyorosa. Yabasabye kutiheba, anabibutsa ko mu bihe bikomeye nk’ibi bafite Leta ibitaho mu byo bakeneye byose. Yabasabye kandi ko mbere ya byose bagomba kwiringira Imana, yo yabaremye ari beza , izi icyo bakeneye, ikabaha agaciro, bityoikaba itazabatererana mu magorwa.

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abahuye n’ibiza ku gira uruhare mu mibereho myiza n’umutekano wabo, batekereza kandi bakora neza icyabagirira akamaro.

Twibutse ko mu gusura aba bagwiririwe n’ibiza, Umwepiskopi yari aherekejwe na Padiri Narcisse NGIRIMANA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi, na Padiri Charles Clement NIYIGENA, Padiri Mukuru wa Pauwasi ya Busogo.

BAZASEKABARUHE Jean Damascène
Caritas ya Diyosesi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO