Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahaye umugisha urugo rushya rw’ababikira bo mu muryango w’ababikira bo ku musozi wa Karumeli

Ku cyumweru, tariki ya 29/10/2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yafunguye ku mugaragaro urugo rushya rw’ababikira bo mu muryango w’Ababikira bo ku musozi wa Karumeli ruherereye muri Paruwasi ya Busogo. Yahaye umugisha urwo rugo na shapeli yarwo. Urwo rugo rushya ruherereye muri Sikirisali ya Rusanze muri santarali ya Busogo. Rurimo ababikira barindwi. Bazakorera ubutumwa mu ishuri ribanza rya « Mother Elizea ». Ni urugo rwaragijwe Mutagatifu Yozefu.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana. Yahamagariye abantu kurangwa n’ubuvandimwe no gukunda isengesho. Yashimiye ababikira bo muri uwo Muryango ubwitange n’umurava bagaragaza mu iterambere rya Diyosezi ya Ruhengeri, by’umwihariko muri Paruwasi ya Busogo abo babikira baherereyemo.

Umwepiskopi yashimye ubutumwa bw’uwo muryango, awuhamagarira kurangwa n’urukundo bafatira urugero kuri Yozefu Mutagatifu iyo kominote yaragijwe. Yagize ati: «Diyosezi ya Ruhengeri igira amahirwe kuba ifite uyu muryango. Igize n’amahirwe yo kugira kominote ebyiri. Twishimiye gukorana namwe. Mutubereye ahantu hakomeye. Mu bijyanye n’ubuzima, uburezi no mu bijyanye no kwita ku batishoboye. Mutubereye ahantu hakomeye mu kogeza Inkuru Nziza no kugera kuri benshi cyane cyane mubagezaho Inkuru Nziza y’agakiza. Ndagira ngo mbabwire ko Kiliziya, Diyosezi ya Ruhengeri ku buryo bw’umwihariko Paruwasi ya Busogo tubakunda. Twishimiye ko ibikorwa byanyu bihora bijya mbere. Twishimiye ko mutubereye ahantu hakomeye cyane cyane mu bijyanye n’uburezi n’ubuzima».

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Padiri Charles Clément NIYIGENA yifuriza aba babikira gukomeza kunogerwa n’ubutumwa bakora muri iyi Paruwasi ya Busogo. Ashima umusanzu batanga muri iyi Paruwasi binyuze mu burezi, ubuvuzi no mu bindi bikorwa by’ikenurabushyo.

Ababikira b’Abakarumelita bishimiye kunguka urugo rushya nk’uko bigarukwaho na Mama Agnes MUKANKWIRO, umuyobozi w’urugo rw’ababikira rwitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Afrika rwibarutse iyo kominote nshya, ahamya ko bari bararwifuje.

Uwo muryango w’ababikira washinze n’uwitwa Mother Elizea mu mwaka w’1891. Umaze kugira ababikira basaga 500 bari mu bihugu binyuranye. Ibyo birori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abasaseridoti, abalayiki n’abihayimana baturutse mu miryango inyuranye biganjemo ababikira b’abakarumerita bo mu Rwanda no mu Burundi.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO