Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahamagariye abasoje amasomo y’Umushinga w’Ibyumweru 100 kubaka Ingo Zitekanye

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahamagariye abashakanye kubaka ingo zitekanye, zishoboye kandi zizira amakimbirane. Ni ubutumwa yahaye abashakanye tariki ya 15 Kamena 2022 mu birori byo gusoza amasomo yatanzwe n’umushinga w’Ibyumweru 100 (One Hundred Weeks) wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, ugamije gufasha abagore bo mu cyaro bakennye kwiteza imbere. Uterwa inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta mu Gihugu cy’Ubuhorandi. Ukorera mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Gakenke, Burera, Rulindo, Muhanga na Rusizi. Abagore 1500 nibo basoje ayo masomo banahabwa ibyemezo by’ishimwe.

Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, cyayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Yasabye abasoje amasomo kubakira ku bukristu burangwa n’urukundo, ubumuntu n’ubuvandimwe no kudasubira inyuma, abifuriza kujya mbere. Yahamagariye abashakanye gusigasira urukundo rwabahuje, guhuza imbaraga, kwihanganirana, kubaka ingo nzima zunze ubumwe, gucunga neza ibyo bafite no kuzamura bagenzi babo bakennye. Yashimiye abateguye uyu mushinga bakawushyira mu bikorwa. Umuyobozi wungirije w’umushinga w’Ibyumweru 100 ku Isi, GITTE BUTCH wo mu Gihugu cy’Ubuhorandi yishimiye ko bageze ku nzozi zo gufasha abagore kwiteza imbere. Yabijeje ko bazakomeza gukora ubukangurambaga ku bandi baterankunga bo muri icyo Gihugu hagamijwe gufasha abagore bakennye bo mu Rwanda kwiteza imbere.

Padiri Narsisse NGIRIMANA umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye ubuyobozi bwa Leta bwabafashije muri uyu mushinga. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, RAMULI Janvier yashimye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu guteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda.

Gervais NKURUNZIZA uhagarariye uyu mushinga mu Rwanda yibukije abasoje amasomo ko urugamba rwo kurwanya ubukene rutajya rurangira, abasaba gushirika ubute, bakarwanya ubunebwe n’ubukene, bagakunda umurimo bagamije kwiteza imbere.

Abasoje amasomo bashimiye abaterankunga b’umushinga w’Ibyumweru 100 ku nkunga wabahaye yabakuye mu bukene. Bahamya ko bageze kuri byinshi birimo ubworozi, ubuhinzi, ubucuruzi buteye imbere, ubwisungane bwo kwivuza, kurihira abana amashuri n’ibindi.

Uyu mushinga wibanze ku masomo y’ubumenyi rusange bwo gucunga imari, isuku n’isukura, ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, kubabumbira mu matsinda yo kugurizanya, gukoresha neza amafaranga; umuco wo kwizigama no kugurizanya. Buri mugore yahawe amafaraga ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800 000F) mu byiciro, yari agamije kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga y’ingo zabo. Tariki ya 13 Kamena 2022 hatangijwe ikindi cyiciro cyayo masomo ku bagore 100 bo muri Diyosezi ya Cyangugu n’abagore 100 bo muri Diyosezi ya Ruhengeri. Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Nyakanga 2022 hazatangizwa aya masomo ku bagore 100 ba Diyosezi ya Ruhengeri no muri Diyosezi ya Cyangugu ku bagore 100. Uyu mushinga washinzwe na Jerome de l’Ange wo mu Gihugu cy’Ubuhorandi mu mwaka w’2015.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO