Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yifurije abakristu Pasika nziza

Mu butumwa yagejeje ku bakristu mu gitambo cya Misa y’igitaramo cya Pasika yaturiye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ku mugoroba w’itariki ya 30 Werurwe 2024, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yifurije abakristu Pasika nziza. Abakangurira guharanira kurangamira Kristu watsinze urupfu, barangwa no gusakaza ibyishimo bya Pasika hose.

Ku munsi mukuru wa Pasika, mu gitambo cya Misa cyaturiwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, ku cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahamagariye abakristu kurangamira Kristu soko y’amizero, kwimakaza ubuvandimwe, urukundo n’amahoro. Umwepiskopi yatangaje ku mugaragaro imiryango y’impuhwe z’Imana ibiri izafungurwa muri Diyosezi ya Ruhengeri muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari yo yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Iyo miryango izafungurwa muri Paruwasi ya Katedrali ya Ruhengeri, tariki ya 13 Gicurasi 2024, ku munsi mukuru wa Diyosezi. Undi uzafungurwa muri Paruwasi ya Rwaza. Yararikiye abakristu kuzayibyaza umusaruro muri iyi yubile y’impurirane.

Yakanguriye abakristu guharanira kurangwa n’ubumuntu, ubuvandimwe, kwirinda ishyari n’inzangano, kwirinda ubwicanyi, kwirinda ikibi cyose. Yabahamagariye guharanira kurangwa n’ibikorwa byiza birinda icyatanya abanyarwanda.

Kuri uwo munsi mukuru wa Pasika Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatanze isakramentu rya batisimu ku mpinja n’abigishwa bari barateguwe.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO