Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yasuye Gereza Nkuru ya Musanze.

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2022 Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, aherekejwe na Padiri Narcisse NGIRIMANA Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi akaba na Omoniye wa Gereza, yasuye Gereza nkuru ya Musanze atura Igitambo cya Misa, atanga amasakaramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa anakomorera zimwe mu mfungwa n’abagororwa bari bamaze igihe kirerkire barifungiye amasakaramentu.

Nyuma y’Igitambo cya Misa habaye ibirori byaranzwe n’imbyino , indirimbo ndetse n’imivugo byose byahuriraga ku butumwa bufite insanganyamatsiko yo kwisubiraho, guhinduka no guhindura abandi.

Mu gufata ijambo uwari uhagarariye abakiristu gatolika muri Gereza ya Musanze yagaragaje ko bishimiye uruzinduko rw’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, wari ubasuye ku nshuro ya 11 kuva aho abereye Umwepisikopi. Ati: ‘Aradukunda kandi koko birakwiye kuko umushumba mwiza yita ku bushyo bwe kandi akabwitangira.’’Uhagarariye abakristu gatolika muri Gereza ya Musanze yashimiye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ubufasha bugaragara kandi bunyuranye iha abakristu gatolika bo muri Gereza ya Musanze bagera kuri 600 bibumbiye mu miryango remezo 14. Yishimiye ibikoresho bya muzika bahawe na Diyosezi; bityo anasaba ko niba bishoboka Diyosezi yazababonera ibindi bikoresho byo kunganira mu kurangurura amajwi. Asoza ijambo rye yashimiye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ubufasha bw’amabati yari yabemereye yo gusakara ahazajya hakirirwa abantu baje gusura imfungwa n’abagororwa muri Gereza ya Musanze, nubwo byakozwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID 19; bityo asaba ko niba bishoboka byasubukurwa.

Mu ijambo rye, Umuyobozi mushya wa Gereza ya Musanze Fred KIBIBI yishimiye imikorere n’imikoranire myiza iri hagati ya Gereza ya Musanze na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri cyane cyane ku bijyanye n’ubufasha bw’ibikoresho n’isanamitima ry’imfungwa n’abagororwa babarizwa muri Gereza ya Musanze. Yasabye imfungwa n’abagororwa gukomeza guharanira guhinduka mu bwiza no kwirinda ibindi byaha byabagarura muri Gereza igihe bamaze gusezererwa bageze mu miryango ya bo.

Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu ijambo rye nk’umushyitsi Mukuru muri ibyo birori, yashimiye Imana yo yakoze ugushaka kwayo kugira ngo kongera guhura n’imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Musanze bimushobokere, mu gihe hari hashize igihe kirerekire nta Gitambo cya Misa, nta masakaramentu atangwa yo cyangwa ubundi bufasha bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID 19. Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Gereza ku rwego rw’Igihugu n’ubuyobozi bwa Gereza ya Musanze kuba baremeye ubusabe bwe bwo kongera gusubukura ubutumwa bwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri muri Gereza ya Musanze. Yabashimiye kandi kuba barabikoze vuba, bikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko bazi neza agaciro k’ubwo butumwa mu buzima bw’abo bashinzwe. Umwepisikopi yashimiye Imana n’abandi bantu Imana yakoresheje kugira ngo icyorezo cya COVID 19 kigabanuke ku kigero gishimishije. Yashimiye kandi abagororwa, imfungwa n’abayobozi ba Gereza ya Musanze uburyo bihanganye muri ibyo bihe bikomeye ndetse n’uruhari rwabo mu kugabanya icyorezo cya COVID 19. Yararikiye abakristu bose muri rusange n’imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Musanze by’umwihariko gukomeza gusenga kugira ngo Imana idutsindire burundu icyorezo cya COVID 19, maze ubuzima n’ubuyoboke byongere bigaruke dukomeze gusangira ibyiza by’Imana.

Yabwiye imfungwa n’abagororwa ko kuba bari muri Gereza ya Musanze bidashimishije kandi ko ntawakwifuriza uwo akunda kuhaza, bityo abararikira guhinduka mu bwiza , kuba abana babereye Kiliziya ibakunda, kuba abanyarwanda babereye igihugu no kugira intego ikomeye yo guharanira icyiza. Ibyo kandi bakazabigeraho nibemera kwegamira kuri Kristu wazutse, Kristu ubakunda.

Mu gusoza ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yifurije ubutumwa bwiza Umuyobozi wa Gereza ya Musanze anasoza aha umugisha abari bitabiriye ibirori.

BAZASEKABARUHE Jean Damascène

Caritas ya Diyosesi ya Ruhengeri.


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO