Umuryango w’Abana b’Abaririmbyi (Pueri Cantores) muri Diyosezi ya Ruhengeri Wungutse Abana 103 bakoze Amasezerano

Ku wa gatandatu tariki ya 09/10/2021, Paruwasi ya Kampanga yungutse abana b’abaririmbyi 17, mugihe kuwa 10/10/2021, muri Paruwasi ya Busogo havutse itorero rishya, aho abana 82 bakoze amasezerano hiyongeyeho abana 4 bo mu itorero rya Paruwasi Katederali ya Ruhengeri nabo bakoreye amasezerano muri Paruwasi ya Busogo.

1. Muri Paruwasi ya Kampanga

Muri iyi paruwasi, Umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) wabonye izuba kuwa 06/08/2017. Hari ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango muri iyi paruwasi cyazanywe n’uwari padiri mukuru wayo, Padiri Viateur NDABIZI afatanyije na Faratiri Didier DUSHYIREHAMWE wari mu kiruhuko. Bari bafatanyije kandi n’umulayiki witwa NIYONSENGA Marcellin ari nawe muyobozi w’iri torero. Ku ikubitiro, abana basezeranye ari 151, aho uyu muhango witabiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’Umuryango w’abana b’abaririmbyi mu Rwanda, Bwana Landuwaridi HAKIZIMANA, ari na we wakiriye amasezerano yabo kandi akemera no kubinjiza mu Muryango w’abana b’abaririrmbyi ba Kiliziya mu Rwanda. Iri torero kandi ryabyawe n’irya Paruwasi ya Butete, ari na bwo bahisemo kwiragiza Mutagatifu Yohani Mariya Viyani ku buryo bw’umwihariko. Nyuma y’imyaka ibiri gusa, kuwa 01/01/2019, hasezerana abandi bana 30, hari ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina w’Imana n’umunsi mukuru wo gusaba amahoro ku isi yose.

None dore ku nshuro ya gatatu, Paruwasi ya Kampanga yungutse abandi bana basezeranye ari 17. Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri mukuru wa Paruwasi Kanaba, Padiri Providence IDUKOMEZE, akaba na omoniye w’Umuryango w’abana b’abaririmbyi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Padiri Omoniye ku rwego rwa Diyosezi yari kumwe na Padiri Yohani Nepomuseni TWIZERIMANA, omoniye w’uyu muryango muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri, na Padiri Sylvestre DUKUZUMUREMYI, Omoniye muri Paruwasi ya Kampanga. Mu ijambo rye, Padiri Yohani Nepomuseni TWIZERIMANA, omoniye w’uyu muryango muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri, yavuze ko kwita ku bana b’abaririmbyi n’urubyiruko muri rusange, kubaba hafi no kubatega amatwi, kubagira inama no kubafasha kugera ku iterambere rya roho n’iry’umubiri, ari inshingano zabo nk’abasaserdoti. Yunzemo kandi ko iyi gahunda yo gushyigikira ibikorwa by’Umuryango w’abana b’abaririmbyi biri mu cyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri, aho abasaserdoti mu maparuwasi bashishikajwe no gushyira imbaraga mu bikorwa bifasha abana n’urubyiruko gukomera mu kwemera no gucengerwa n’Inkuru Nziza, ndeste n’ibikorwa bibafasha kwitagatifuza.

Mu butumwa yatanze, Padiri Providence IDUKOMEZE, yibukije ko tugomba kurangamira Yezu Kristu mu butumwa bwo kuririmba amahoro y’Imana no gufasha abakristu gusenga neza. Yongeyeho ko mu butumwa bwacu, duhura n’inzitizi nyishi; nko kwishyingira, abakobwa babyarira iwabo n’abandi baguye. Yunzemo ko dukwiye kubakoraho ubutumwa buri wese tukamuhumuriza kandi tukamushishikariza kugarukira Imana ntitubatererane. Yasabye abana b’abaririmbyi bose guharanira kugira imyifatire myiza no kunoza kurushaho amajwi yabo. Padiri yashishikarije iri Torero kwiga muzika no kuba intangarugero mu yandi makorari ya paruwasi ya Kampanga. Yasoje ubutumwa bwe yizeza abasezeranye n’abandi bana muri rusange ko Kiliziya izakomeza kubaba hafi mu butumwa bwabo. Yunzemo ko iki cyorezo cya Covid-19 nigicisha make, hagiye gutegurwa uburyo ibikorwa by’umuryango byasubukura, amatorero agasurwa mu rwego rwo kubakomeza.

2. Muri Paruwasi ya Busogo

Ku cyumweru, tariki ya 10/10/2021, nibwo habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro itorero ry’abana b’abaririmba (Pueri Cantores) muri Paruwasi ya Busogo, hasezerana abana 86, harimo 82 ba Paruwasi Busogo, n’abana 4 ba Paruwasi Katederali ya Ruhengeri ari nayo yabyaye iri torero rya Paruwasi ya Busogo. Uyu Muhango wabereye mu gitambo cy’Ukarisitiya cyatangiye saa tanu n’igice (11h30’), kiyobowe na Padiri Didier DUSHYIREHAMWE Omoniye wa Pueri Cantores muri Paruwasi Busogo, ari na we wari uhagarariye Padiri Providence IDUKOMEZE, omoniye wa Pueri Cantores muri Diyosezi ya Ruhengeri. Uyu muhango kandi witabiriwe na Padiri Charles Clément NIYIGENA, padiri mukuru wa Paruwasi Busogo, Padiri Cassien MULINDAHABI, umunyamabanga wa Diyosezi, Padiri Célestin MBARUSHIMANA, ushinzwe amasomo mu iseminari nto ya Nkumba, hamwe na Padiri Yohani Nepomuseni TWIZERIMANA, omoniye wa Pueri Cantores muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Bwana Landuwaridi HAKIZIMANA, ari na we wakiriye aya masezerano akemera ko abana 86 ba Paruwasi Busogo na Ruhengeri bakwakirwa mu bana b’abaririmbyi ba Kiliziya. Hari kandi umuyobozi wungirije w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Busogo, abihaye Imana bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo, ababyeyi b’abana basezeranye n’abahagarariye Pueri Cantores Kampanga, Nyakinama, Butete n’imbaga y’abakristu bari baje gushikigira aba bana ba Kiliziya.

Mu ijambo rye, Padiri Charles Clément NIYIGENA, padiri mukuru wa Paruwasi Busogo yashimiye Padiri Célestin MBARUSHIMANA kubera igitekerezo cyiza yagize cyo gukusanya abana agamije gushinga umuryango w’Abana b’Abaririmbyi muri Paruwasi ya Busogo. Hari mu mwaka wa 2017 ubwo Padiri Célestin yateye ikirenge mu cy’abasore 2 b’abafaransa Pierre Martin na Paul Berthier ndetse na Padiri Fernand Maillet (waje kuba Musenyeri) batangije uyu muryango ku rwego rw’isi, maze atangiza korali y’abana ifite intego yo kuzaba Pueri Cantores. Ni mu rwego rwo gusohoza ubutumwa Papa Piyo wa XI yatangije bwo gushinga hose uyu muryango cyane cyane mu maparuwasi ari hirya no hino yaba ayo mu cyaro cyangwa mu migi. Padiri Mukuru wa Busogo yashimiye ku buryo bw’umwihariko Padiri Didier DUSHYIREHAMWE uburyo yitangiye aba bana akimara guhabwa ubutumwa i Busogo, abafasha umunsi ku wundi kugira ngo batere iyi ntambwe. Yanamwibukije ko nka Omoniye wabo, agomba kubahora hafi mu butumwa bwe kugira ngo barusheho gutera imbere mu mico myiza ndetse no kuririmba neza. Padiri mukuru yakomeje ijambo rye ashimira abasaserdoti baje gushyigikira no kwambika aba bana umwambaro w’abana b’abaririmbyi, yibutsa abakristu icyo uwo mwambaro usobanura : ikanzu isobanura kwiyemeza kudasiba mu gitambo cya Misa no gusubira mu ndirimbo, umushumi usobanura kwirinda icyitwa icyaha cyose ngo umwana ashobore kuririmba ibisingizo by’Imana afite umutima usukuye ndetse n’umusaraba uvuga ko uwambaye aba yiyeme kuba umuhamya wa Kristu aho ari hose no mubyo akora byose.

Mu ijambo rye, Bwana Landuwaridi HAKIZIMANA, umuyobozi wa Pueri cantores ku rwego rw’igihugu, yibukije amateka y’uyu muryango, asaba ko ababyeyi, abasaserdoti n’abakristu muri rusange bakomeza kwita kuri aba bana ntibasubire inyuma. Mu ijambo rye, Padiri Cassien MULINDAHABI, yibukije amateka n’ubuzima bwa Mutagatufu Dominiko Saviyo aba bana bisunze. Yasabye abasezeranye ko bagomba guharanira ubutungane n’ubutagatifu bakiri bato nka mutagatifu Dominiko Saviyo, umurinzi w’abana b’abaririmbyi.

Ibirori mu maparuwasi yombi byasojwe no kwishimira umwambaro w’abana b’abaririmbyi ku buryo bukwiranye n’ibihe turimo byo kwirinda Covid-19. Twakwibutsa ko Pueri Cantores ari Umuryango wa Agisiyo Gatolika, ukaba irerero ry’abana bakura bizihiye Imana, kandi bashimwe n’Imana n’abantu maze bakazataha ijabiro kwa Jambo bafite umutima ukeye. Kugeza ubu, Diyosezi ya Ruhengeri ifite amatorero y’abana b’abaririmbyi 16 abarizwa mu maparuwasi 12 dore ko hari paruwasi zimwe na zimwe uyu muryango utarageramo.

Padiri Jean Népomuscène TWIZERIMANA na Padiri Didier DUSHYIREHAMWE

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO