Umunsi mukuru wa Paruwasi Mwamikazi w’amahoro Mwange

Muri Kiliziya gatolika, amadiyosezi, amaparuwasi, ibigo, imiryango n’amatsinda biragizwa abatagatifu mu rwego rwo kurushaho kunga ubumwe n’abatubanjirije kugera mu ihirwe ry’ijuru bityo bakadushyigikiza amasengesho, bakadusabira. Paruwasi Mwange yashinzwe tariki 8 Kamena iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro.

Tariki 08/01/2023, ku munsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yasuye Paruwasi Mwange atangaza ku mugaragaro ko uwo munsi uzajya wizihizwa tariki 2 Mutarama buri mwaka. Muri uyu mwaka wa 2024 uwo munsi wahimbajwe ku wa kabiri, tariki ya 2 Mutarama kuri Paruwasi Mwange. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA. Igitambo cya misa kitabiriwe n’abakristu benshi baturutse mu masantarali agize Paruwasi Mwange. Hari kandi abasaseridoti bamwe bavuka muri Paruwasi Mwange, abakorera ubutumwa mu yandi maparuwasi n’abayobozi mu nzego za leta barimo Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Solina MUKAMANA, abayobozi mu nzego z’umutekano na bamwe mu bayobora imirenge igaragara mu mbibi za Paruwasi Mwange.

Mu nyigisho yatanzwe mu misa, Umwepisikopi yagarutse ku butumwa bwa Papa bugenewe umunsi mukuru w’amahoro busomwa tariki ya 1 Mutarama, bushishikariza abatuye isi n’abakristu gatolika by’umwihariko kuba inkunzi z’amahoro, kurangwa n’urukundo rushyira imbere icyafasha buri wese kubaho yishimye binyuze mu gukoresha neza ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubwenge buremano batibagiwe gushyira imbere inzira y’amahoro. Muri ubwo butumwa, Papa Fransisko ashishikariza abatuye isi kudashingira ahazaza habo ku gukoresha ubwenge buremano bushyira imbere ikoranabuhanga, bibuka ko kurikoresha cyane bigira ingaruka abantu bagomba kwirengera igihe rihawe umwanya ukomeye mu buzima bw’abantu. Papa Francisko kandi yagarutse ku mwihariko wo guhimbaza itariki ya mbere Mutarama nk’umunsi w’amahoro, ashishikariza abatuye isi kwimakaza amahoro twirinda intambara hirya no hino ku isi. Yagize ati: “Ese koko intwaro tuzazicuramo amasuka?” Umushumba wa Kiliziya ku isi yibukije abatuye isi ko ikoranabuhanga mu by’intwaro atari ryo rikwiye guhabwa umwanya wa mbere kuko ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rikoresha intwaro z’intambara buhangayikishije abantu. Mu bijyanye n’uburezi, Papa Fransisko yibutsa abatuye isi ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi bikwiye gufasha abiga gukuraho inkuta zitanya abantu, gufungurira imiryango ku yindi mico aho kwiyifashisha hubakwa inkuta zitanya abantu, zikimika ubwigunge n’ubwikunde buheza abandi.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya, hakurikiyeho ibirori byaranzwe n’imyidagaduro ndetse n’amagambo yatangiwemo ubutumwa bunyuranye bufasha imbaga yari iteraniye ku mbuga ya Paruwasi Mwange. Umuyobozi wungirije w’inama nkuru ya Paruwasi yashimiye Umwepiskopi uburyo yita ku bushyo yaragijwe, akegera abakristu no kuba yayoboye ibirori bya Paruwasi ya Mwange. Yamugejejeho aho imirimo y’inyubako ya kiliziya ya Paruwasi izashingwa ya Nyamugali igeze; avuga ko hagezweho igisenge; asaba Umwepisikopi ko yazirikana intama ze azitera inkunga y’igisenge kugira ngo iyo kiliziya isakawe. Yashimiye Umwepisikopi uburyo yitangira uburezi muri Diyosezi Ruhengeri. Uwo muyobozi yasabiye abakristu ba Muhayasugu ko bakwemererwa kugira taberinakulo kuko kuva yashingwa ntayo bafite.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Solina MUKAMANA, yasuhuje abari aho abifuriza umwaka mwiza wa 2024; asaba abaturage kuzawugiramo iterambere rigaragara kandi ryivugira. Yasabye abakristu bari aho ko ari na bo baturage b’Akarere abereye umuyobozi, kwibanda ku isuku, imibanire myiza izira ihohoterwa, uburere bw’abana mu mashuri, kwirinda gusesagura umutungo wabo mu ngo no kwirinda ibiyobyabwenge.

Padiri Alexandre GASIGWA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Mwange, yashimiye Umwepiskopi uburyo yahitiyemo abakristu ba Paruwasi Mwange itariki ikwiye ya 2 Mutarama ngo bazajye bizihizaho umunsi wa Paruwasi, akaba yanaje ngo bifatanye kuwuhimbaza ku nshuro ya mbere. Yashimiye Umwepisikopi uburyo ahoza ku mutima abakristu ba Paruwasi Mwange aharanira kubegereza ikenurabushyo nk’uko biri mu cyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri. Yamushimiye uburyo yemeye ko abakristu ba Santarali Muvumo n’ibice bihegereye babona Paruwasi na bo bakarushaho kwegerwa.

Mu ijambo rye, Umwepiskopi yashimiye uburyo abakristu baje guhimbaza uwo munsi wa Paruwasi, wizihijwe ku nshuro ya mbere, ari benshi. Yasabye abapadiri kurushaho kwegera abakristu, asaba abakristu gufatanya n’abapadiri bagakomeza ubutumwa bwo kwiyubakira Kiliziya bahabwa amasakramentu kandi bateza imbere Paruwasi ya Mwange. Paruwasi Mwange ifite abana n’urubyiruko benshi bakeneye kwitabwaho hagamijwe gutegura ejo hazaza heza ha Paruwasi. Ni muri urwo rwego Umushumba wa Diyosezi yasabye abasaseridoti bashinzwe uburezi n’urubyiruko kurushaho kwegera abana n’urubyiruko by’umwihariko babasanga aho bari mu mashuri, mu tugoroba tw’abana ndetse no kwita kuri gahunda zihuza urubyiruko. Yagize ati “Paruwasi Mwange ntabwo ihagaze neza mu burezi mu ruhando rw’andi maparuwasi agize Diyosezi Ruhengeri. Birasaba ko abasaseridoti, ababyeyi n’abarezi bongera imbaraga n’ubufatanye hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi”. Ku bijyanye n’ibyo yasabwe, Umwepisikopi yashimiye abakristu imbaraga bagaragaje mu kubaka kiliziya izaba iya Paruwasi Nyamugali, yemera ko inkunga y’igisenge n’isakaro iri hafi kuboneka, abakristu bagakomeza indi mirimo kuko hagikenewe imbaraga kugira ngo inyubako yuzure. Umwepiskopi kandi yemereye abakristu ba Muhayasugu Taberinakulo.

Padiri Sylvestre DUKUZUMUREMYI