Umunsi mukuru wa mutagatifu Karoli Boromewo mu Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Kuwa gatanu, taliki ya 4 ugushyingo 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Boromewo, umurinzi wa seminari nkuru ya Nyakibanda. Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa yayoboye ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Alnardo CATALAN intumwa ya Papa mu Rwanda; Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Céléstin HAKIZIMANA umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Hari kandi n’abapadiri ndetse n’abihayimana banyuranye. Ku ruhande rwa leta ibyo birori byari byitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu ndetse n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze. Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri Céléstin HAKIZIMANA yagarutse ku rugero rukwiye gufatirwa kuri Karoli Boromewo cyane cyane gushyira umutima ku butumwa, bugategurwa neza kandi bugahabwa igihe gihagije mu kubutunganya. Muri iki gitambo cya misa, umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, ari na we ushinzwe amaseminari makuru, yafunguye ku mugaragaro umwaka w’amashuri 2022-2023

Mu butumwa bwatanzwe na Nyiricubahiro Musenyeri intumwa ya Papa mu Rwanda, hibanzwe cyane cyane ku byo umuseminari akwiye kwibandaho n’uko Papa abyifuza. Yibukije abaseminari ko abasaserdoti babereyeho gufasha imbaga y’Imana agira ati:″muzaba abapadiri bo gufasha imbaga y’Imana, kwita kuri buri wese cyane abakene ″ Ibirori byasojwe n’ubusabane.

Abaseminari n'abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri baba mu Nyakibanda baboneyeho kuramutsa Umwepiskopi no gufata amafoto y'urwibutso.

Fratri Blaise UKWIZERA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO