Ku wa 07 Gashyantare 2025, muri kiliziya ya Paruwasi ya Janja, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayoboye Igitambo cy’Ukaristiya cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yeronimo waragijwe Lycée Saint- Jérôme Janja. Ubusanzwe muri Kiliziya Gatolika uwo mutagatifu ahimbazwa ku wa 30/09 buri mwaka, ariko kubera ko iyo tariki yahuriranye n’intangiriro z’umwaka w’amashuri 2024-2025, ubuyobozi bw’ishuri bwahisemo kuwuhimbaza ku wa 07 Gashyantare 2025.
Ibyo birori byahuriranye no guhimbaza umunsi mukuru w’ishuri ndetse n’itangwa ry’amasakramentu y’ibanze. Nyiricyubahiro Musenyeri yatanze isakramentu rya Batisimu ku banyeshuri 8 n’umwana 1 w’umwarimu, Ukaristiya ya mbere ku banyeshuri 6, n’Ugukomezwa ku banyeshuri 18. Nyuma ya Misa, ibirori byakomereje muri Lycée Saint-Jérôme Janja aho Umwepiskopi yayoboreye umuhango wo kwimika ishusho ya Mutagatifu Yeronimo muri iryo shuri abereye urugero, umurinzi n’umuvugizi. Ni ibirori byitabiriwe n’abasaseridoti benshi, abihayimana, abayobozi mu Nzego za Leta, abarezi, abanyeshuri, ababyeyi n’abandi batanyabikorwa.
Padiri HATEGEKIMANA Protogène, umuyobozi wa Lycée Saint-Jérôme Janja, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutegura no guhimbaza umunsi mukuru w’iryo shuri kandi avuga ko rikomeje intego yaryo yo gutanga uburezi bufite ireme ku banyeshuri. Gusenga, kwiga no gukora ni byo bigize ipfundo ry’uburezi butangirwa muri Lycée Saint-Jérôme Janja.
Umuyobozi wari uhagarariye REB muri ibyo birori, Eugène Fixer NGOGA, yashimye iryo shuri uburyo ridahwema kurera abana bashoboye kandi bashobotse, asaba abarezi bose gukomeza umurava n’ubwitange bakorana akazi kabo ko kurerera igihugu na Kiliziya. Abanyeshuri bo yabasabye kurushaho kwiga neza bashyizeho umwete kandi bazirikana ko umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza. Mu gusoza, yizeje Lycée Saint-Jérôme Janja ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha no kubashyigikira muri gahunda yo guteza imbere uburezi bufite ireme mu mashuri yose.
Umuyobozi w’Umurenge wa Janja, Valens VUGUZIGAMA, na we yashimiye ubuyobozi n’abarezi ba Lycée Saint-Jérôme Janja uburyo bamufasha kuzuza inshingano ze kuko iryo shuri ari nk’itara rimurikira umurenge wa Janja wose ndetse n’akarere ka Gakenke mu bijyanye n’uburezi. Yasabye abanyeshuri gukomeza kwiga neza no kumvira abarezi babo.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yifurije Lycée Saint-Jérôme Janja umunsi mukuru mwiza kandi ashima uburyo iryo shuri rikora neza cyane ubutumwa bwa Kiliziya bwo kurera ; anashimira abafatanyabikorwa baryo bose. Nyiricyubahiro Musenyeri yabwiye abantu bitabiriye ibyo birori ko Kiliziya Gatolika iri guhimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda, maze abashishikariza kurushaho gushora imizi muri Kristu no kumurangamira We soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro nk’uko insanganyamatsiko y’iyo Yubile ibidushishikariza. Mbere yo gusoza ubutumwa yabageneye kuri uwo munsi, yasabye abantu bashinzwe kwita ku burezi kurushaho kuzirikana ko stabilité y’abarimu ari ngombwa cyane mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme. Bityo rero, ni ngombwa gushaka no gushyiraho uburyo abarimu ba Lycée Saint-Jérôme Janja bagira stabilité mu kazi bakora ndetse n’aho bagakorera.
Lycée Saint-Jérôme Janja ni ishuri ry’indashyikirwa n’icyitegererezo mu kurera umwana ushobotse kandi ushoboye, no gutoza abanyeshuri bose kurangamira Kristu We soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro. Ubu ryigamo abanyeshuri 954: abahungu 530 n’abakobwa 424, bigishwa n’abarezi 39: abagabo 28 n’abagore 11; mu mirimo inyuranye bafashwa n’abakozi b’ingoboka 33: abagabo 26 n’abagore 7. Intego yaryo ni ugusenga, kwiga no gukora (Ora, Disce et Labora).
Padiri Gratien KWIHANGANA