UMUNSI MUKURU WA INES RUHENGERI “St JEAN PAUL II”

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, muri INES-RUHENGERI, kaminuza y’ubumenyingiro hizihirijwe ibirori by’impurirane, birimo: Umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo II waragijwe iri shuri rikuru, gutangiza umwaka mushya w’amashuri 2021/2022 ndetse no kwerekana impano zitandukanye zijyanye n’ubumenyi abanyeshuri bavoma mu ishuri rya INES-RUHENGERI (career day). Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cya Missa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HALORIMANA, umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri rya INES- RUHENGERI. Muri iki gitambo cya Misa, hanatangiwemo kandi isakramentu ry’ugukomezwa kubakristu 4 aribo: UWINGABIRE Diane (Diyosezi ya Cyangugu), HAGENIMANA Jean Sauveur (Diyosezi ya Cyangugu), MABANE Princia (Igihugu cya Tchad), na MIZERO Yves (Diyosezi ya Ruhengeri).

Mu bandi bari bitabiriye ibi birori, harimo na Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, umwe mu bashinze INES-RUHENGERI, hari n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru akaba n’umwe mu banyeshuri bize muri INES-RUHENGERI, hari na Nyakubahwa Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Ruhengeri, abasaseridoti batandukanye, abihayimana ndetse n’abafatanyabikorwa ba INES-RUHENGERI.

Mu nyigisho Umwepiskopi yagarutseho, yagize ati:

“Imana iturema, twese yadukuye mu busa iduhamagarira kuba intungane, kuba abatagatifu no gusa n’Imana. Uwo ni umuhamagaro dusangiye, ariko munzira zo kubigeraho, buri wese agira umuhamagaro we yihariye nk’inzira yo kugera aho Imana imwifuza.

Mu ivanjiri y’uyu munsi, twumvise ikiganiro cyihariye Petero yagiranye na Yezu. Ni igihe Yezu wazutse yigaragariza abigishwa bisubiriye mubuzima bwabo busanzwe baroba mukiyaga cya Tiberiya. Yarabaganirije bose, ariko Petero yagize umwihariko we kubera ubutumwa bwihariye yari agiye guhabwa. Yezu yamubajije ubugira 3 niba amukunda. Ku nshuro ya 3 nibwo Yezu yamuhaye ubutumwa bwihariye ati:” Ragira intama zanjye”. Nguko uko buri wese agira umwihariko we mumuhamagaro rusange.

Mutagatifu Yohani Pawulo II duhimbaza none, yagize inzira yihariye Imana yamunyujijemo imutegurira ubutumwa bwihariye muri Kiliziya yayo. Umuntu yamugereranya n’intumwa ya Nyagasani twumvise mu isomo rya 1 (Iz 52, 6-7):

  • Uwamamaza inkuru nziza y’amahoro, igihe havugwa intambara n’amakimbirane hirya no hino, mungo, mu bavandimwe.
  • Uwereka abandi inzira y’ibyishimo nyakuri n’umudendezo. Ni igihe abantu baba bahuzagurika bibeshya ko ubukire n’amafaranga aribyo bitanga umunezero kandi hari benshi bayatunze ariko badafite amahoro cyangwa umunezero.
  • Werekana inzira igana kumukiro, igihe abantu bari guhuzagurika bawushakira aho utari
  • Ijwi ry’umuzamu ryerekana ko urugo rwugarijwe, yerekana aho umwanzi ari bwinjirire, rinaburira abantu ngo bakanguke bave mubitotsi by’ibyaha n’urupfu.
  • Ijwi rikangurira abantu kutiheba no kudaheranwa, ahubwo ahubwo bakarangwa no kwizera Imana itivuguruza mu rukundo rwayo.

Mutagatifu Yohani Pawulo II, yari umuntu w’Imana koko urangwa n’urukundo rwa Kristu. Ibyo byamugize umuntu wifitemo ingabire yo gusubiza icyizere abihebye, icyizere gishingiye ku kwemera Yezu Kristu no kwiringira ubuvunyi bw’umubyeyi Bikira Mariya. Yerekanye mubuzima bwe ko ubuzima ari bwiza, ko ari impano twahawe n’Imana kugira ngo tububungabunge kuva umwana agisamwa kugeza Nyagasani amuhamagaye. Yatweretse ko ntawe ukwiye guheranwa n’ibigeragezo n’imibabaro. Ibi byamuhaye imbaraga zidasanzwe, bituma aba intumwa nyayo yitangira ubutumwa ashinzwe, yitangira abarwayi, urubyiruko n’abanyantege nke. Twese hamwe dufatanye dushimire Imana yaduhurije hano muri INES-RUHENGERI kuri uyu munsi duhimbazaho Mutagatifu Yohani Pawulo wa II muri izi ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2021-2022 tukaba tunakiriye abakristu bahawe isakramentu ryo gukomezwa bagasenderezwa ingabire za Roho Mutagatifu.

Tumurikiwe n’urugero rwiza n’inyigisho za Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, dukataze tujya imbere turangamiye aho Imana itwifuza, dukore icyo ishaka kandi duhore tuberewe no kuba abana Imana ikunda.” Nyuma y’igitambo cya Misa, ibirori by’uyu munsi byakomereje ahamurikiwe ibikorwa bitandukanye byateguwe n’abanyeshuri biga muri INES-RUHENGERI ndetse nabamwe mu bafatanyabikorwa b’ishuri. Ibi byakurikiwe n’akanya ko gushimira bamwe mubagaragaje impano zitandukanye mubikorwa byakozwe mucyumweru cyahariwe Mutagatifu Yohani Pawulo II, hanagarutswe kandi kugushimira byinshi bimaze kugerwaho muri INES RUHENGERI. Nyuma y’ibi byose, Nyiricyubahiro Musenyeri, yafashe akanya atangaza kumugaragaro ko atangije umwaka w’amashuri 2021-2022, ndetse ko anemeje ko Mutagatifu Yohani Pawuro II abaye umurinzi wa INES RUHENGERI yose, aboneraho gusaba ubuyobozi bwa INES-RUHENGERI gushaka ahantu hakwiye bakwiye gushyira ifoto ye ndetse bakubaka n’ingoro nziza aho abanyeshuri bazajya bahurira n’Imana.

Ibi birori byose byasojwe n’umugisha w’umwepiskopi nyuma yo kwishimira ibyagezweho mu nzu mberabyombi ya INES-RUHENGERI, imbaga yari iteraniye aho yose igenda murukundo rwa Yezu.

Abanyeshuri n'abakozi bari bitabiriye uyu munsi ari benshi

Bamwe mubanyeshuri ba INES-RUHENGERI bagaragaza bimwe mubyo bakoze. Aha baramurika inzoga zo mu bwoko bwa Divayi zikorwa na bo

Abanyeshuri baramurika Peteroli bashobora gukora ikaba yifashishwa mu gutera irangi cyangwa kuri Moto

Musenyeri KIZITO BAHUJIMIHIGO, umwe mu bashinze INES-RUHENGERI nawe yari yitabiriye uyu munsi

Padiri Raymond UKWISHAKA
Omoniye wa INES-RUHENGERI


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO