Umunsi mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami riri i Busogo (UR-CAVM)

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 ukwakira 2022, Abanyeshuri gatorika biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami riri i Busogo, bishimiye kwakira Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Ni ibirori binjiyemo kuwa gatandatu, tariki ya 29/10/2022 mu gitaramo bakoze. Hakaba kandi hateganyijwe ikindi gitaramo ku itariki ya 05/11/2022. Ni ibirori byitabiriwe n’intumwa zoherejwe n’abakirisitu gatorika biga mu Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri. Mu gitambo cya Misa, abanyeshuri 7 bahawe isakaramentu ry’Ugukomezwa. Nyuma ya Misa habaye ibirori n’amagambo atandukanye no kwakira abayobozi bashya bazayobora abakristu gatorika (communauté catholique) muri uyu mwaka w’amashuri. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye Umwepiskopi wabasuye kandi bamusaba kujya aza kenshi. Na we arabibemerera kabone n’ubwo yajya aza yifashishije abo yatumye ngo bamuhagararire. Yabibukije gukunda gusenga cyane. Padiri Cassien NSENGIYUMVA MANZI, Omoniye wa UR-CAVM yasabye abanyeshuri kwishimira uburyo uyu munsi wateguwe ndetse n’uburyo wagenze neza. Ubuyobozi bwa Kaminuza bwahagarariwe na Dr Jean d’Amour MANIRERE wagarutse cyane kuri bumwe mu butumwa bwa Mutagatifu Augustini ku bantu b’iki gihe.



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO