Umuhango wo Kwambikwa Umwambaro w’Abana b’Abaririmbyi muri Paruwasi ya Runaba

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 01 Mutarama 2022, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya, Nyina w’Imana ukaba n’umunsi w’ubunani, ari nawo munsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi hose, muri Paruwasi ya Runaba habereye ibirori byo kwambikwa umwambaro w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) ku bana 46 biteguye neza. Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa 11h00 kiyoborwa na Padiri Anaclet UWIMANA, Omoniye w’Umuryango w’abana b’Abaririmbyi muri Paruwasi ya Runaba afatanyije na Padiri Providence IDUKOMEZE, Omoniye ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri.

Nyuma y’inyigisho y’umunsi yari izingiye ku butumwa bwa Papa Fransisko ku munsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi yose ,hakurikiyeho amasezerano y’abo bana yayobowe na Padiri Omoniye ku rwego rwa Diyosezi. Mbere yo kwambika abana umwambaro w’abana b’abaririmbyi Padiri wayoboye amasezerano yabanje gusobanurira abari aho icyo uwo mwambaro usobanura. Ubusanzwe umwambaro w’umuryango w’abana b’abaririmbyi ni ikanzu y’umweru, umushumi ndetse n’umusaraba w’igiti.

  • IKANZU: Isobanura kwiyemeza kudasiba mu gitambo cya Misa no gusubira mu ndirimbo.
  • UMUSHUMI: Kwirinda icyitwa icyaha cyose ngo ashobore kuririmba ibisingizo by’Imana afite umutima usukuye.
  • UMUSARABA: Uwambaye aba yiyemeje kuba umuhamya w’ubuzima bwa Kristu aho ari hose no mubyo akora byose.

Mu isezerano bakoze, abana biyemeje :”Gutura Imana ijwi ryabo, rigaherekeza igitambo cya Misa, rigashengerera isakaramentu ritagatifu, rigasingiza umubyeyi wa Yezu n’abatagatifu, ibyo byose bakabigira bashaka gufasha abandi, gusenga Imana, kuyishimira no kuyitakambira.”

Umuryango w’abana b’ababaririmbyi (Pueri Cantores) wavukiye mu gihugu cy’ubufransa mu mwaka w’1907, ugera mu Rwanda mu mwaka w’1957. Mu mwaka 2014 nibwo wageze muri Paruwasi ya Runaba . Intego y’Umuryango w’abana b’abaririmbyi iragira iti:”Ejo abana b’isi yose bazaririmba amahoro y’Imana”. Muri Pueri Cantores abana bigishwa kuririmba indirimbo za liturujiya zihimbye ku buryo bukurikije amabwiriza ya Kiliziya, kandi zihuje n’ubuhanga bw’umuco w’igihugu,bityo iyobokamana n’ubumenyi rusange bw’abana b’abaririmbyi bigatera imbere ndetse n’uburere bwabo bukarushaho kuba bwiza. Bigishwa kubaho gikristu na kimuntu, bagatozwa ubugwaneza, kubaha ijambo ry’Imana n’ubufatanye bwa kivandimwe, batanga urugero rwiza rwa gikristu ruhuje n’ikigero barimo. Batozwa kandi gufasha abakristu kurushaho gusenga, no kwifatanya n’abandi mu gitambo cy’Ukaristiya, mu ndirimbo no mu myifatire yabo bakurikiza Mutagatifu Dominiko Saviyo biyambaza.

Abana 46 bakoze amasezerano baje basanga abandi 155 bakoze amasezerano mu myaka itandukanye kuva mu mwaka w’2014.Ubu umuryango w’abana b’abaririmbyi muri Paruwasi ya Runaba ugizwe n’abana barenga 150. Abenshi muri bo ni abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Fratri Ariston NDAYIRINGIYE,
Umufratri uri muri stage muri Paruwasi ya Runaba



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO